Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 18-11-2019 saa 22:33:28 | Yarebwe: 26914

Igitabo cya Hoseya cyanditswe na Hoseya mwene Beri (Hoseya1 1), izina Hoseya risobanura UWITEKA ARAKIZA, Hoseya yacyanditse ageza mu zabukuru mu kinyejana cya 8 (775-725 mbere ya Yesu) mbere y‘uko abashuri bajyana abiyisiraheli ho iminyago. Muri iki gitabo Hoseya akunda gukoresha ijambo Abefurayimu ashaka kuvuga Abisirayeli.

Hoseya yacyandikiye mu gihugu cya isiraheli kandi ubutumwa bwe bwarebaga abiyisiraheli. Muri icyo gihe basengaga ikigirwamana kitwa Baali cy’abanyakanani bibwiriga ko gitanga ibyara hamwe nuburumbuke; bari bamaze guca ukubiri n’amategeko ya Mose (Hoseya 8:1; Kuva 24:7); bari bamaze kandi kwangiza umurongo wategetswe wo gutamba ibitambo (Hoseya 8:13); (Hoseya 9:3-5).

Ikibazo cy’ingutu Hoseya yibandaho ni ugusenga ibigirwamana. Hoseya yahanhatege0uye ku ngoma z’abami bane (4) bategekaga i Buyuda aribo: UZIYA, YOTAMU, AHAZI, HEZEKIYA. Naho mu bwami bw’amajyarugu (isirayeli) hategeka Yerobowamu 2.

Bimwe mu biri mu gitabo cya Hoseya

Igikuru tubona mu gitabo cya hoseya ni ukwemeza abisirayeliko bakwiye kwihana bakagarukira Imana yabo kuko bayigomeye bakareka kwizera ahubwo bakayoboka ibigirwamna. Nyamara kubwurukundo ibafitiye ntiyabaretse yakomeje kubingingira kuyigarukira.

Umugore wa Hoseya w’umusambanyikazi agereranywa n’abayisiraheli bakurikiye gusenga ibigirwamana. Hoseya ntiyarakwiriye kumureka nkuko Imana itarete abayisiraheli.

Iki gitabo wakigabanyamo ibice bibir
  1. Ibyubuzima bwa Hoseya (Hoseya 1:1-9; Hoseya 2:1-7; Hoseya 3:1-5; Hoseya 4:1-19).

Muri iki gice dusangamo cyane cyane ibyubuzima bwa Hoseya  Imana yamutegetse kurongora Malaya. Iryo jambo rirakomeye ndetse benshi baritangaho insobanuro zitandukanye, kuko bavuga ngo Imana yera ntiyari gutegeka Hoseya kurongora malaya bigatuma bavuga bati uwo mugore yaba yarabaye malaya Hoseya yaramaze kumurongora.

Icyo dukwiriye kumenya ni uko urukundo rw’Imana rukomeye nkuko Imana yatweretse ko yihanganiye abayisiraheli. Kuri yo, igihe abayisiraheli basengaga izindi mana byari bimeze nkuko uwo mugore nawe yari malaya. Hoseya yari akwiriye kumukunda.  Ikindi tubona ni uko naho abayisiraheli bava ku mana yabo, yo itabaretse yakomeje kubasezeranya ibihe byiza (Hoseya 3:5).

Urubyaro rwa hoseya na Gomera na rwo rushushanya guhana. Imana yagombaga guhana abisiraheli mu gihe banze kuyigarukira; rugashushanya kandi imbabazi Imana izabagirira (Hoseya 2:1)

Abo bana ni:

Yezereli (Hoseya 1:4); Loruhama bisobanuye ntampuhwe (Hoseya 1:6); Lowami bisobanuye Si ubwoko bwanjye (Hoseya 1:9)

 
  1. Amagambo Hoseya yagejeje ku bisirayeli (Hoseya 5:1-15; Hoseya 6:1-11; Hoseya 7:1-16; Hoseya 8:1-14; Hoseya 9:1-16; Hoseya 10:1-15; Hoseya 11:1-11; Hoseya 12:1-15; (Hoseya 13:1-15; Hoseya 14:1-10.

Muri iki gice cya kabiri dusomamo amagambo Hoseya yahanuriye abisiraraheli, aribo befurahimu. Imana yarabagaye cyane kuko bayiretse bagakurikira izindi mana zitagira ububasha. Ibyo byarayibabaje cyane. Ariko ntiyigeze ibareka. Mu magambo Hoseye yahawe n’Imana ngo ayahagazeho ntiyibagiwe kubamenyesha yuko ibakunda (Hoseya 11:8).

Imana yavuze aya magambo kandi izi ibikorwabya Efurayimu. Yari izi: ubujura bwabo, ubwicanyi, ukwikunda, uburyarya, hamwe n’ibinyoma. Naho Imana yari izi ingeso z’abayisiraheli yarenzagaho ikabakunda.

Muri iki gice kandi Hoseya yibasira abategetsi b’igihugu, abami bashyizweho badakurikije ubushake bw’Imana. Yongera kuvuga kandi ku batambyi ko babaye injiji, bagakunda impiya bakayobora ubwoko bwayo mu rwobo (Hoseya 4:4-10). Hoseya yarwanije kandi ubushyamirane buri mu baturage burangwa nukuntu abakomeye bakandamizaga rubanda rugufi.

 

UMWANZURO.

Igitabo cya Hoseya kitwigisha ibintu 3 bikomeye ku Mana:
  1. Imana idukunda urukundo rutatuma itureka
  2. Ibyaha byacu bidutandukanya nayo ntago ishobora kubyihanganira ngo irekere aho.
  3. Imana ikomeza kudushakashaka no kuduhendahenda kugirango tubivemo.

Imana ibahe umugisha.