Ni gute namenya ko nzajya mu ijuru nimara gupfa ? Ijuru rizaba risa gute ? Rizaba rimeze gute ? Muri ibi byanditswe urabonamo igisubizo cy’ibibazo byose waba ufite ku bijyanye n’ijuru, aho tuzaba nyuma y’ubu buzima

Matayo 5:13-15
13.“Muri umunyu w’isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira. 14.“Muri umucyo w’isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha. 15.Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose.

Yesaya 25:8-12
8.kandi urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose, n’igitutsi batuka ubwoko bwayo azagikura ku isi hose. Uwiteka ni we ubivuze. 9.Nuko uwo munsi bazavuga ngo “Iyi ni yo Mana yacu twategerezaga, ni yo izadukiza. Uyu ni we Uwiteka twategerezaga, tuzanezerwa twishimire agakiza ke.” 10.Kuko kuri uyu musozi ari ho ukuboko k’Uwiteka kuzaruhukira, i Mowabu hazaribatirwa aho ari nk’uko inganagano ziribatirwa mu ngerera y’amase. Zef 2.8-11 11.Kandi azaramburiramo amaboko nk’uko uwoga arambura amaboko ngo yoge, azareka ubwibone bwe n’ubugambanyi yagambanaga. 12.Igihome cy’umunara cyo ku nkike zawe z’amabuye Imana yaragishenye, irakirambika ikigeza ku butaka no mu mukungugu.

Luka 13:29-33
29.Hazaza abava iburasirazuba n’iburengerazuba, n’ikasikazi n’ikusi, bicare basangirire mu bwami bw’Imana. 30.Kandi rero, hariho ab’inyuma bamwe bazaba ab’imbere, n’ab’imbere bamwe bazaba ab’inyuma.”Yesu aririra i Yerusalemu (Mat 23.37-39) 31.Uwo munsi haza Abafarisayo bamwe baramubwira bati “Va hano, ugende kuko Herode ashaka kukwica.” 32.Arababwira ati “Nimugende mubwire iyo ngunzu muti ‘Dore arirukana abadayimoni, arakiza abantu none n’ejo, maze ku munsi wa gatatu azaba arangije rwose.’ 33.Ariko nkwiriye kugenda none n’ejo n’ejo bundi, kuko bidashoboka ko umuhanuzi yicwa atari i Yerusalemu.

Yohana 14:2-4
2.Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu. 3.Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo. 4.Kandi aho njya, inzira murayizi.”

Ibyahishuwe 5:9-13
9.Nuko baririmba indirimbo nshya bati “Ni wowe ukwiriye kwenda igitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije, kuko watambwe ugacungurira Imana abo mu miryango yose no mu ndimi zose, no mu moko yose no mu mahanga yose ubacunguje amaraso yawe, 10.ukabahindurira Imana yacu kuba abami n’abatambyi, kandi bazīma mu isi.” 11.Ndareba numva ijwi ry’abamarayika benshi bagose ya ntebe na bya bizima na ba bakuru, umubare wabo wari inzovu incuro inzovu n’uduhumbi n’agahumbagiza. 12.Bavuga ijwi rirenga bati “Umwana w’Intama watambwe ni we ukwiriye guhabwa ubutware, n’ubutunzi n’ubwenge n’imbaraga, no guhimbazwa n’icyubahiro n’ishimwe!” 13.Nuko numva ibyaremwe byose byo mu ijuru no mu isi, n’ikuzimu no mu nyanja n’ibibirimo byose bivuga biti “Ishimwe no guhimbazwa n’icyubahiro n’ubutware bibe iby’Iyicaye ku ntebe n’iby’Umwana w’Intama iteka ryose.”

Ibyahishuwe 7:13-17
13.Umwe muri ba bakuru arambaza ati “Aba bambaye ibishura byera ni bande kandi bavuye he?” 14.Ndamusubiza nti “Mwami wanjye, ni wowe ubizi.” Arambwira ati “Aba ni abavuye muri urya mubabaro mwinshi, kandi bameshe ibishura byabo babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama. 15.Ni cyo gituma baba imbere y’intebe y’Imana, bakayikorera mu rusengero rwayo ku manywa na nijoro, kandi Iyicaye ku ntebe izababambaho ihema ryayo. 16.Ntibazicwa n’inzara ukundi, kandi ntibazicwa n’inyota ukundi kandi izuba ntirizabica cyangwa icyokere cyose, 17.kuko Umwana w’Intama uri hagati y’intebe y’ubwami, azabaragira akabuhira amasōko y’amazi y’ubugingo, kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo.”

Ibyahishuwe 21:4-8
4.Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.” 5.Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti “Dore byose ndabihindura bishya.” Kandi iti “Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.” 6.Kandi iti “Birarangiye. Ni jye Alufa na Omega, itangiriro n’iherezo. Ufite inyota nzamuhera ubuntu kunywa ku isoko y’amazi y’ubugingo. 7.Unesha azaragwa byose, nanjye nzaba Imana ye na we abe umwana wanjye. 8.Ariko abanyabwoba n’abatizera, n’abakora ibizira n’abicanyi, n’abasambanyi n’abarozi n’abasenga ibishushanyo n’abanyabinyoma bose, umugabane wabo uzaba mu nyanja yaka umuriro n’amazuku ari yo rupfu rwa kabiri.”

Ibyahishuwe 22:1-5
1.Anyereka uruzi rw’amazi y’ubugingo rubonerana nk’isarabwayi, ruva ku ntebe y’Imana n’Umwana w’Intama, 2.rutembera mu nzira nyabagendwa hagati. Hakurya no hakuno y’urwo ruzi, hariho igiti cy’ubugingo cyera imbuto z’uburyo cumi na bubiri, cyera imbuto z’uburyo bumwe bumwe uko ukwezi gutashye. Ibibabi byacyo byari ibyo gukiza amahanga. 3.Nta muvumo uzabaho ukundi, ahubwo intebe y’Imana n’Umwana w’Intama izaba muri urwo rurembo, kandi imbata zayo zizayikorera. 4.Zizabona mu maso hayo izina ryayo ryanditswe mu ruhanga rwazo. 5.Nta joro rizabaho ukundi kandi ntibazagomba kumurikirwa n’itabaza cyangwa kuvirwa n’izuba, kuko Umwami Imana izabavira kandi bazahora ku ngoma iteka ryose.

Abafilipi 3:20-21
20.Naho twebweho iwacu ni mu ijuru, ni ho dutegereje Umukiza ko azava ari we Mwami Yesu Kristo, 21.uzahindura uyu mubiri wo gucishwa bugufi kwacu akawushushanya n’umubiri w’ubwiza bwe, kuko afite imbaraga zo kumubashisha kwigandurira byose.

Ibyakozwe N Intumwa 4:12