Dawidi abikirwa ko Sawuli na Yonatani bapfuye |
| 1. | Nuko Sawuli aratanga. Kandi Dawidi atabarutse avuye kwica Abamaleki, ageze i Sikulagi ahasibira kabiri. |
| 2. | Ku munsi wa gatatu haza umugabo uvuye mu rugerero rwa Sawuli, ashishimuye imyenda ye, yisīze umukungugu mu mutwe, ageze kuri Dawidi yikubita hasi aramuramya. |
| 3. | Dawidi aramubaza ati “Uraturuka he?” Aramusubiza ati “Ncitse ku icumu mu rugerero rw’Abisirayeli.” |
| 4. | Dawidi aramubaza ati “Byagenze bite? Ndakwinginze mbwira.” Aramusubiza ati “Abantu bahunze ku rugamba, kandi benshi muri bo baguye mu ntambara barapfa. Sawuli na Yonatani umuhungu we na bo barapfuye.” |
| 5. | Dawidi abaza uwo muhungu wamubikiye ati “Ariko wabibwiwe n’iki ko Sawuli na Yonatani umuhungu we bapfuye?” |
| 6. | Uwo muhungu wamubikiraga aravuga ati “Narigenderaga ngeze ku musozi w’i Gilibowa, mbona Sawuli yishita ku icumu, kandi mbona amagare n’abahetswe n’amafarashi bamusatiriye. |
| 7. | Maze Sawuli akebutse inyuma arambona, arampamagara ndamwitaba nti ‘Karame.’ |
| 8. | Arambaza ati ‘Uri nde?’ Ndamusubiza nti ‘Ndi Umwamaleki.’ |
| 9. | Arambwira ati ‘Nyamuna igira hano unsonge, dore ndembejwe n’umubabaro, kuko nkiri muzima.’ |
| 10. | Nuko ndamwegera, ndamusonga kuko nari menye neza ko atakiri uwo gukira, namara kugwa. Mperako mucuza ikamba ryari ku mutwe n’umuringa wari ku kuboko, none mbizaniye databuja.” |
| 11. | Dawidi afata imyenda ye arayishishimura, n’abari kumwe na we bose babigenza batyo. |
| 12. | Bacura umuborogo bararira, biyiriza ubusa bageza nimugoroba, bababajwe na Sawuli n’umuhungu we Yonatani kandi n’abantu b’Uwiteka n’inzu ya Isirayeli, kuko bicishijwe inkota. |
| 13. | Dawidi abaza uwo muhungu wamubikiye ati “Uri uwa he?” Ati “Ndi umwana w’Umwamaleki w’umunyamahanga.” |
| 14. | Dawidi aramubaza ati “Ni iki cyatumye udatinya, ugahangara kuramburira ukuboko kwica umuntu Uwiteka yimikishije amavuta?” |
| 15. | Dawidi ahamagara umwe wo mu basore ati “Mwegere umusumire.” Aramusogota arapfa. |
| 16. | Dawidi aramubwira ati “Amaraso yawe abe ari wowe aba ku mutwe, kuko akanwa kawe ari ko muhamya nk’uko uvuze ngo ‘Nishe uwo Uwiteka yimikishije amavuta.’ ” |
Dawidi aborogera Sawuli na Yonatani |
| 17. | Nuko Dawidi aborogera Sawuli n’umuhungu we Yonatani uyu muborogo, |
| 18. | abategeka kwigisha Abayuda indirimbo y’umuheto, yanditswe mu gitabo cya Yashari. |
| 19. | “Icyubahiro cyawe, Isirayeli, Cyiciwe mu mpinga z’imisozi! Erega abanyambaraga baraguye! |
| 20. | Ntimuzabivuge muri Gati, Ntimuzabyamamaze mu nzira z’Abashikeloni, Abakobwa b’Abafilisitiya batanezerwa, Abakobwa b’abatakebwe be kwishimagiza. |
| 21. | “Mwa misozi y’i Gilibowa mwe, Kuri mwe ntihagatonde ikime, ntihakagwe imvura, Ntihakabe imirima yera imyaka y’amaturo, Kuko ari ho ingabo y’umunyambaraga yagwanye umugayo, Ni yo ngabo ya Sawuli, nk’iyo utimikishijwe amavuta. |
| 22. | Umuheto wa Yonatani ntiwasubiraga inyuma, Ngo uve ku maraso y’abishwe, No ku banyambaraga b’ibihangange, Kandi inkota ya Sawuli ntiyavukaga. |
| 23. | “Sawuli na Yonatani bari beza, Bafite igikundiro bakiriho, Kandi mu ipfa ryabo ntibaguye ukubiri. Bari abanyamuvumbuko kurusha ikizu, Bari abanyamaboko kurusha intare. |
| 24. | “Bakobwa ba Isirayeli, nimuririre Sawuli, Wabambikaga imyenda y’imihemba yo kurimbana, Warimbishaga imyambaro yanyu izahabu. |
| 25. | “Erega abanyambaraga baguye mu ntambara hagati! Yonatani yiciwe mu mpinga z’imisozi yawe. |
| 26. | “Unteye agahinda mwene data Yonatani, Wambereye uw’igikundiro bihebuje. Urukundo wankundaga rwari igitangaza, Rwarutaga urukundo rw’abagore. |
| 27. | “Erega abanyambaraga baraguye, N’intwaro zabo zirashize!” |