Iyi mirongo iragufasha mu gihe waba urwaye, wakomeretse umutima, uruhijwe n’ibibazo by’ubukene cyangwa se ufite ikibazo icyo aricyo cyose ukeneye imbaraga ziva ku Mana. Tekereza kuri iyi mirongo mu gihe ujyana ibyifuzo byawe imbere y’Imana

Zaburi 147:3
3.Akiza abafite imitima imenetse, Apfuka inguma z’imibabaro yabo.

Zaburi 41:3
3.Uwiteka azamurinda amukize, kandi azahirwa ari mu isi, Kandi ntumuhe abanzi be kumugirira uko bashaka.

Imigani 4:20-22
20.Mwana wanjye, ita ku magambo yanjye, Tegere ugutwi ibyo mvuga. 21.Ntibive imbere y’amaso yawe, Ubikomeze mu mutima wawe imbere. 22.Kuko ari byo bugingo bw’ababibonye, Bikaba umuze muke w’umubiri wabo wose.

Zaburi 107:19-21
19.Maze bagatakira Uwiteka bari mu byago, Akabakiza imibabaro yabo. 20.Akohereza ijambo rye akabakiza indwara, Akabakiza kwinjira mu mva zabo. 21.Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, N’imirimo itangaza yakoreye abantu.

Kuva 23:25
25.Kandi muzakorere Uwiteka Imana yanyu, na yo izaha umugisha umutsima wawe n’amazi yawe, kandi nzakura indwara hagati muri mwe.

Yesaya 58:8
8.“Maze rero umucyo wawe uzaherako utambike nk’umuseke, ubukire bwawe buzatoha vuba, gukiranuka kwawe kuzakujya imbere, kandi icyubahiro cy’Uwiteka kizaba kigushoreye.

Yeremiya 17:14
14.Nkiza Uwiteka nzabona gukira, undokore nzarokoka, kuko ari wowe shimwe ryanjye.

Matayo 9:35
35.Yesu agenda mu midugudu n’ibirorero byose, yigisha mu masinagogi avuga ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza indwara zose n’ubumuga bwose.

Mariko 5:34
34.Aramubwira ati “Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, wigendere amahoro ukire rwose icyago cyawe.”

Luka 8:50
50.Ariko Yesu abyumvise aramusubiza ati “Witinya, izere gusa arakira.”

Zaburi 30:2
2.Uwiteka ndaguhimbariza kuko wampagurukije, Ntukunde ko abanzi banjye banyishima hejuru.

Yakobo 5:16
16.Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.

1 Petero 2:24
24.Ubwe yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we abibambanwa ku giti, kugira ngo dupfe ku byaha duhereko tubeho ku gukiranuka. Imibyimba ye ni yo yabakijije.