Bibiliya yuzuyemo inkuru zitubwira ukuntu Imana yagiye iha Intsinzi ishyanga rye. Nk’abantu tugira igihe cyo kurwana na Satani ariko Imana iba iri hafi yo kuduha imbaraga. Ushobora kubaho ubuzima bwuzuye intsinzi binyuze muri Yesu Kristo

1 Abakorinto 15:57
57.Ariko Imana ishimwe iduha kunesha ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo.

Abaroma 8:37
37.Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze,

2 Abakorinto 2:14
14.Ariko Imana ishimwe kuko ihora iturangaje imbere, ikaduha kuneshereza muri Kristo no gukwiza hose impumuro nziza yo kuyimenya,

Abafilipi 4:13
13.Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.

Abaroma 6:14
14.Ibyaha ntibikabategeke kuko mudatwarwa n’amategeko, ahubwo mutwarwa n’ubuntu.

Abaroma 8:1-2
Imibereho mishya y’abari muri Kristo Yesu 1.Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho, 2.kuko itegeko ry’Umwuka w’ubugingo bwo muri Kristo Yesu ryambatuye ububata bw’itegeko ry’ibyaha n’urupfu,

Abefeso 6:10-18
Uburyo bwo gutwara intwaro z’Imana 10.Ibisigaye mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi. 11.Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani. 12.Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. 13.Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe. 14.Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, 15.mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza, 16.kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro. 17.Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana, 18.musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose.

Gutegeka 2 Kwa Kabiri 20:4

Abaheburayo 4:12
12.Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.

Abakolosayi 2:15
15.Kandi imaze kunyaga abatware n’abafite ubushobozi, ibahemura ku mugaragaro, ibivuga hejuru ku bw’umusaraba.

1 Petero 2:9
9.Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza. 2.14; Yes 9.1

1 Petero 5:8
8.Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera.

Abaheburayo 13:6
6.Ni cyo gituma tuvuga dushize ubwoba tuti “Uwiteka ni umutabazi wanjye, sinzatinya. Umuntu yabasha kuntwara iki?”

1 Yohana 5:4
4.kuko icyabyawe n’Imana cyose kinesha iby’isi, kandi uku ni ko kunesha kwanesheje iby’isi, ni ukwizera kwacu.

Yosuwa 10:8
8.Uwiteka abwira Yosuwa ati “Ntubatinye kuko mbakugabije, nta muntu wo muri bo uzaguhagarara imbere.”