Duhora mu bitugerageza buri munsi, na Yesu ubwe yageragejwe na Satani. Ariko twahawe imbaraga zo kunesha ibitugerageza ndetse tukanesha n’icyaha. Tekereza kuri iyi mirongo ushobora kubonamo imbaraga zigufasha kunesha ibigeragezo ufashijwe n’Umwuka Wera

Matayo 26:41
41.Mube maso, musenge mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.”

Luka 4:12-13
12.Yesu aramusubiza ati “Haravuzwe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’ ” 13.Umwanzi arangije ibyo amugerageresha byose aramureka, amutega ikindi gihe.

1 Abakorinto 10:13
13.Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.

Matayo 6:13
13.Ntuduhane mu bitwoshya, Ahubwo udukize Umubi, Kuko ubwami n’ubushobozi n’icyubahiro ari ibyawe, None n’iteka ryose. Amen. ’

Luka 22:40
40.Agezeyo arababwira ati “Nimusenge kugira ngo mutajya mu moshya.”

1 Abakorinto 7:2
2.Ariko ku bwo kwirinda gusambana, umugabo wese agire uwe mugore, n’umugore wese agire uwe mugabo.

Zaburi 26:2
2.Uwiteka, unyitegereze ungerageze, Gerageza umutima wanjye n’ubwenge bwanjye,

Yeremiya 17:10
10.Jye Uwiteka ni jye urondora umutima nkawugerageza, nkitura umuntu wese ibihwanye n’inzira ze, uko imbuto ziva mu mirimo ye ziri.

Abefeso 6:11
11.Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.

Yakobo 1:12-13
12.Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda. 13.Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati “Imana ni yo inyoheje”, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha.

Yakobo 4:7
7.Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga.

1 Petero 5:8
8.Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera.