Kwiganyira ni intwaro ikomeye Satani akoresha akadukura mu munezero utangwa no kuba muri Kristo Yesu. Duhorana amaganya kubirebana n’ejo hazaza, uko tuzabaho n’ibyo tuzarya ariko Imana idusaba kutiganyira ahubwo tukayizera. Fata akanya usenge maze usome iyi mirongo urongerwamo Imbaraga

Matayo 11:28-30
28.“Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. 29.Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, 30.kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.”

Yohana 14:27
27.“Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.

1 Petero 5:7
7.Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.

Abakolosayi 3:15
15.Mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu, ayo mwahamagariwe kuba umubiri umwe, kandi mugire imitima ishima.

2 Abatesalonike 3:16
16.Nuko rero Umwami wacu w’amahoro ajye abaha amahoro iteka ryose mu buryo bwose. Umwami abane namwe mwese.

Matayo 6:25-34
Ntimukiganyire (Luka 12.22-31) 25.“Ni cyo gitumye mbabwira nti: ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa muti ‘Tuzanywa iki?’ Ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo ‘Tuzambara iki?’ Mbese ubugingo ntiburuta ibyokurya, umubiri nturuta imyambaro? 26.Nimurebe ibiguruka mu kirere: ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira na byo. Mwebwe se ntimubiruta cyane? 27.Ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe? 28.“None se ikibaganyisha imyambaro ni iki? Mutekereze uburabyo bwo mu gasozi uko bumera: ntibugira umurimo, ntibuboha imyenda, 29.kandi ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe bwose, atarimbaga nk’akarabyo kamwe ko muri ubu. 30.Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwa bafite kwizera guke mwe? 31.“Nuko ntimukiganyire mugira ngo ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzanywa iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzambara iki?’ 32.Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose. 33.Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa. 34.Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo, kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo. Umunsi wose ukwiranye n’ibibi byawo.

Imigani 12:25
25.Amaganya yo mu mutima atera umuntu akiyumviro, Ariko ijambo ryiza risusurutsa uwo umutima.

Zaburi 55:22
22.Akanwa ke kanyereraga nk’amavuta, Ariko umutima we wibwiraga intambara gusa. Amagambo ye yoroheraga kurusha amavuta ya elayo, Ariko yari inkota zikūwe.

Abafilipi 4:6-7
6.Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima. 7.Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.

Zaburi 23:4
4.Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza.

Imigani 3:5-6
5.Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe. 6.Uhore umwemera mu migendere yawe yose, Na we azajya akuyobora inzira unyuramo.

Abaroma 8:31
Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde? 31.None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde?