Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 21-10-2019 saa 13:00:10 | Yarebwe: 8802

Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana, bukurikira ubwa Matayo, Mariko na Luka.  Nibwo butumwa bwanditswe nyuma kandi bwihariye muri butatu bundi; (mu yandi magambo, iyo usomye bibiliya usanga Matayo, Mariko na Luka bafite imirongo myinshi isa kandi ifite aho ihurira, mu ndimi za mahanga bakoresha inyito  synoptic gospel). Twabateguriye bimwe mubyo mwamenya mu butumwa bwiza bwa Yohana.

Ubutumwa bwiza bwa Yohana bwanditswe nande? ryari?

Abanditsi n’abashakashatsi benshi, bagaragaza ko ubutumwa bwiza bwa Yohana bwanditswe na Yohana. Uyu Yohana yari umwigishwa (intumwa) wa Yesu ariwe kandi  mwene Zebedayo, uvukana na Yakobo.

Abahanga muri tewolojiya bamwe bavuga  ko ubutumwa bwiza bwa Yohana  bwanditswe  nyuma ya 70AD  abandi nabo bakavuga ko bwanditswe mbere ya 90-100AD. Byose bihuriza hamwe bikerekana ko bwanditswe nyuma  y’ubundi bwose (Matayo, Luka na Yohana).

 

Bimwe mu byerekana umwanditsi Yohana:

Nkuko bigaragarira mu myandikire ye, Yohana yari azi ahantu hatandukanye muri palestine, dore hamwe muho yerekana mu butumwa bwiza bwa Yohana:
  • Aho urusengero ruri (Yohana 2:20; Yohana 10:23).
  • Yari azi ko hari betaniya ebyeri zitandukanye (Yohana 1:28;Yohana 11:1);Yohana 12:1).
  • Yari azi ko Kana iri muri galilaya (Yohana 2:1;Yohana 2:11;Yohana 4:46; Yohana 21:2).
  • Yari azi sukara hafi y’igikingi cya yakobo (Yohana 4:5).
  • Yari azi Yerusalemu neza (Yohana 5:2; Yohana 9:7; Yohana 18:1; Yohana 19:13); Yohana 19:17).

Yohana yari amenyereye imico n’imigenzo  ya bayuda (Yohana 4:9; Yohana 7:22; Yohana 12:1), Yohana 18:28; Yohana 19:14; Yohana 7:2; Yohana 10:22).

Umwanditsi Yohana akoresha zimwe mu nyito zo mu  isezerano rya kera. Urugero: imvugo zimwe zo mu isezerano rya kera (Yohana 2:17)  wayisanga mu (Zaburi 69:10). Umwungeri (Yohana 10:14-16) biri mu isezerano rya kera mu  (Itangiriro 48:15-16).

Umwanditsi  Yohana yanditse ibyo yiboneye n’amaso ye (Yohana 1:14) ; Yohana 1:16).

Intumwa Yohani yari umwigishwa wa Yohani batisita mbere yuko aba intumwa ya Yesu (Yohana 1:35-40);  mu gihe bateguraga amayira ya Yesu yari ahari, nanone  kandi igihe Yesu yatangiye guhamagara intumwa (Yohana 1:39)nabwo yari ahari. Yohana yari ahari igihe Yesu yavugaga uzamugambanira  (Yohana 13:21-30) Ibi byose bitwereka ko Yohana yari inshuti ya yesu koko, kandi twibuke ko  mu basangiye nta wabyumvishe Yohana 13:28 kandi ko Yohana yari ahari igihe Yesu yafatwaga (Yohana 18:10, Yohana 18:13, Yohana 11:49).



Kubera iki Yohana yanditse? Ese yandikiraga inde?

Uretse gusa muri (Yohana 1:1-4), Yohana ntabwo avuga abo yandikiye. Abahanga muri tewolojiya bavuga ko Yohana ubu butumwa ya bwandikiye amatorero yo muri Efeso, mu gihe yari  afunguwe avuye ku kirwa cya Patimo ari naho yaherewe kandi  igitabo cy’ibyahishuwe.

Iyo usomye witonze ubutuma bwiza bwa yohana usanga yohana yarandikiye isi yose, kuko  mu mvugo nyinshi yagiye akoresha   (Yohana 1:9 ; Yohana 1:29 ; Yohana 3:17) aba yerekana ko bigenewetwese.

Bimwe mubyo twamenya mu butumwa bwiza bwa Yohana

Yohana agaragaza Yesu amavuga neza cyane,  yerekana neza ko Yesu yahozeho ari Imana  ko nta kintu na kimwe kitaremwe nawe, agashimangira ko  kandi ariwe waduhaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.

Mu ntangiriro y’ubutumwa bwiza, Yohana yita Yesu Jambo (Yohana 1:1). Jambo rikomoka mu kigereki ku ijambo Logos, nkuko tubikesha urubuga rwa internet encyclopedia of philosophy,   iri jambo logos ryari ryarakoreshejwe n’umugabo w’umugereki akaba kandi umufirozofe witwaga Heraclitus mu myaka 600 mbere y’icyo gihe.  Uyu mugabo yari yaraheze muri cya gihe abantu bibaza impamvu ibintu bibaho n’uburyo bibaho maze yerekana zimwe mu ngero,  zerekana uko ibintu bito bibaho. Ingero twakoresha zizwi: Bios-Logos bisobanura  impamvu ubuzima bubaho rikaba ishami rya science ryiga ku buzima mu ndimi za mahanga babyita  Biology,  hariho kandi  na Meteo-logos, Socio-logos, pscho-logos nibindi…

Yohana yanditse akoresha iryo jambo abagereki bazi, kugirango ababwire ati:  muzi Logos z’uduce duto ariko Logos wa byose ni Yesu,  niwe mpamvu ya byose kandi nta cyaremwe kitaremwe nawe.

Ubutumwa bwiza bwa Yohana  butwereka ko Yesu ariwe nzira (Yohana 14:6), nta yindi nzira nimwe yatugeza mu ijuru uretse Yesu gusa.

Yohana yanditse ibitangaza birindwi gusa kandi nabyo ntabyita ibitangaza ahubwo abyita ibimenyetso (signs). ibimenyetso biba bifite icyo byerekana, ibyo bihera ku bukwe bw’ikana (Yohana 2:1-12), bikageza ku kuzuka kwa Lazaro (Yohana 11:29).

Yohana akoresha izina ry’Imana yabwiye Mose  NDIHO inshuro zirindwi (7), hamwe n’izindi nshuro nyinshi Yesu avuga ngo ni njye!(Yohana 6:35;Yohana 8:12Yohana 10:7Yohana 10:11Yohana 11:25Yohana 14:6; Yohana 15:1).

Umwanzuro

Yesu niwe nzira izatugeza mu ijuru, kandi umufite niwe ufite ubugingo! duharanire gushakisha Yesu ayobore ubuzima bwacu.

Mu gusoza nabibutsa ko  Yesu ariwe waremye byose, niyo mpamvu ya byose kandi nta cyaremwe kitaremwe nawe! Birashoboka ko wihebye bitewe nuko uremye, humura ni Yesu wakuremye kandi yabikoze kubera umugambi Imana igufiteho.

Birakwiye ko dushakashaka Yesu tukamuha ikaze mu buzima bwacu!