Niba uri umukirirstu urwana no kugira kwizera guhamye, cyangwa ushaka gusobanukirwa cyane no kwizera, n’uburyo kwizera kwagufasha kuba umukiristo uhamye, iyi mirongo iragufasha kumenya no gusobanukirwa ibyo kwizera no gukura mu by’umwuka

Matayo 21:21
21.Yesu arabasubiza ati “Ndababwira ukuri yuko mufite kwizera mudashidikanya, mutakora nk’iby’umutini gusa, ahubwo mwabwira n’uyu musozi muti ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, byabaho.

Mariko 10:52
52.Yesu arayibwira ati “Igendere, kwizera kwawe kuragukijije.” Uwo mwanya arahumuka amukurikira mu nzira.

Matayo 17:20
20.Arabasubiza ati “Ni ukwizera kwanyu guke: ndababwira ukuri yuko mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ‘Va hano ujye hirya’ wahava, kandi ntakizabananira.

Abaheburayo 11:1
Kwizera icyo ari cyo; ibyitegererezo by’abizera nyakuri 1.Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.

Abefeso 2:8-9
8.Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana. 9.Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira,

2 Abakorinto 5:6-7
6.Ni cyo gituma dukomera umutima iteka, kandi tukamenya yuko iyo turi iwacu mu mubiri, tuba dutuye kure y’Umwami wacu 7.(kuko tuba tugenda tuyoborwa no kwizera, tutayoborwa n’ibyo tureba),

Abafilipi 4:13
13.Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.

Yakobo 1:3
3.mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana.

1 Petero 1:7
7.kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi (kandi izahabu nubwo ishira igeragereshwa umuriro), kandi kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko ari uk’ukuri, amaherezo kuzabahesha ishimwe n’ubwiza n’icyubahiro ubwo Yesu Kristo azahishurwa.

Abagalatiya 5:22
22.Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka,

Yohana 3:16
16.Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.

Tito 1:1-2
1.Pawulo imbata y’Imana n’intumwa ya Yesu Kristo, mbiherewe kwizeza intore z’Imana no kuzimenyesha ubwenge bw’ukuri guhuje no kubaha Imana, 2.niringiye kuzabona ubugingo buhoraho, ubwo Imana itabasha kubeshya yasezeranije uhereye kera kose.

1 Abakorinto 16:13
13.Mube maso! Mukomerere mu byo mwizeye, mube abagabo nyabagabo mwikomeze.

1 Abakorinto 13:2
2.Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n’ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo.

Abefeso 2:8
8.Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana.

Abaheburayo 12:2
2.dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw’intebe y’Imana.

Abaroma 10:17
17.Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo.