Yosefu yirondorera bene se |
| 1. | Yosefu ananirwa kwiyumanganya imbere y’abo bahagararanye bose, ahubwo avuga cyane ati “Nimusohore abantu bose bambise.” Ntihagira umuntu uhagararana na Yosefu, yirondorera bene se. |
| 2. | Atera hejuru ararira, Abanyegiputa barabyumva, abo mu nzu ya Farawo barabyumva. |
| 3. | Yosefu abwira bene se ati “Ndi Yosefu. Data aracyariho?” Bene se bashaka icyo bamusubiza kirabura, kuko bahagaritswe imitima no kuba imbere ye. |
| 4. | Yosefu abwira bene se ati “Ndabinginze nimunyegere.” Baramwegera aravuga ati “Ndi Yosefu mwene so, mwaguze ngo njyanwe muri Egiputa. |
| 5. | None ntimubabare, ntimwirakaririre yuko mwanguze ngo nzanwe ino, kuko Imana ari yo yatumye mbabanziriza ngo nkize ubugingo bw’abantu. |
| 6. | Inzara imaze imyaka ibiri mu gihugu, hasigaye indi myaka itanu, batazahingiramo ntibasaruriremo. |
| 7. | Kandi Imana yatumye mbabanziriza ngo ibabesheho mugire icyo musiga mu isi, ibarokoze gukiza gukomeye. |
| 8. | Nuko none si mwe mwanyohereje ino ahubwo ni Imana, kandi yangize nka se wa Farawo n’umutegeka w’urugo rwe rwose, n’umutware w’igihugu cya Egiputa cyose. |
| 9. | “Nimwihute, muzamuke mujye kuri data mumubwire muti ‘Umwana wawe Yosefu ngo tukubwire yuko Imana yamugize umutware wa Egiputa hose, manuka umusange ntutinde. |
| 10. | Kandi uzatura mu gihugu cy’i Gosheni, umube bugufi, wowe n’abana bawe n’abuzukuru bawe, n’imikumbi yawe n’amashyo yawe, n’ibyo ufite byose. |
| 11. | Kandi ngo azakugerererayo, kuko hagisigaye imyaka itanu y’inzara, we gukenana n’inzu yawe n’ibyo ufite byose.’ |
| 12. | “Kandi murirebera, na mwene mama Benyamini arirebera, yuko ari jye ubyikuriye mu kanwa. |
| 13. | Kandi muzabwire data icyubahiro cyanjye cyose mfite muri Egiputa, muzamubwire ibyo mwabonye byose, kandi muzatebutse data mumuzane ino.” |
| 14. | Yosefu ahobera mwene nyina Benyamini, begamiranya amajosi ararira, Benyamini aririra ku ijosi rya Yosefu. |
| 15. | Asoma bene se bose, abaririraho, nyuma bene se baganira na we. |
Farawo na Yosefu batumira Yakobo |
| 16. | Inkuru y’ibyo igera kwa Farawo yuko bene se wa Yosefu baje, binezeza Farawo n’abagaragu be cyane. |
| 17. | Farawo abwira Yosefu ati “Bwira bene so ngo nimugenze mutya: muhekeshe indogobe zanyu imitwaro, mugende mujye mu gihugu cy’i Kanani, |
| 18. | muzane so n’abo mu ngo zanyu, muze iwe, ngo na we azabaha ibyiza byo mu gihugu cya Egiputa, muzarya ibirushaho kuba byiza byo mu gihugu. |
| 19. | Ndagutegetse kubabwira uti ‘Nimugenze mutya: mujyane amagare yo mu gihugu cya Egiputa yo gushyiramo abana banyu bato n’abagore banyu, muzane na so, muze ino. |
| 20. | Kandi ntimwite ku bintu byanyu, kuko ibyiza byo mu gihugu cya Egiputa cyose ari ibyanyu.’ ” |
| 21. | Abana ba Isirayeli babigenza batyo. Yosefu abaha amagare nk’uko Farawo yategetse, abaha n’impamba. |
| 22. | Kandi uko bangana, aha umuntu wese imyenda yo gukuranwa, ariko aha Benyamini ibice by’ifeza magana atatu, amuha n’imyenda yo gukuranwa gatanu. |
| 23. | Na se amwoherereza izi ntashyo: indogobe cumi zihetse ibyiza bya Egiputa, n’indogobe z’ingore cumi zihetse imyaka y’impeke, n’imitsima n’ibyokurya bindi by’impamba bya se. |
| 24. | Nuko asezerera bene se, bagenda ababwiye ati “Mwirinde, ntimutonganire mu nzira.” |
| 25. | Bava muri Egiputa barazamuka, bagera mu gihugu cy’i Kanani kuri se Yakobo. |
| 26. | Baramubwira bati “Yosefu aracyariho, ni we mutware w’igihugu cya Egiputa cyose.” Yakobo arakakara, kuko atabemereye. |
| 27. | Bamubwira amagambo yose Yosefu yabatumye. Abonye ya magare Yosefu yohereje kumuhagurutsa, umutima wa se wabo Yakobo urahembuka, |
| 28. | Isirayeli aravuga ati “Ni byo bizi! Yosefu umwana wanjye aracyariho, ndajya kubonana na we ntarapfa.” |