Amazina y’abami baneshejwe na Yosuwa |
| 1. | Aba ni bo bami b’ibihugu Abisirayeli barwanije bagahindūra ibihugu byabo hakurya ya Yorodani iburasirazuba, uhereye ku kibaya cya Arunoni ukageza ku musozi wa Herumoni, no muri Araba yose iburasirazuba. |
| 2. | Igihugu cya Sihoni umwami w’Abamori wabaga i Heshiboni, agatwara Aroweri mu ruhande rw’ikibaya cya Arunoni n’umudugudu wari hagati mu kibaya, n’igice cy’i Galeyadi kugeza ku mugezi Yaboki mu rugabano rw’Abamoni. |
| 3. | Kandi uhereye muri Araba ukageza ku ruzi rwa Kinereti iburasirazuba no ku nyanja ya Araba, ari yo Nyanja y’Umunyu mu nzira y’iburasirazuba ijya i Betiyeshimoti urugabano rwacyo rw’iruhande rw’ikusi rwanyuraga munsi y’imirenge y’imisozi Pisiga. |
| 4. | Kandi ahindūra n’igihugu cya Ogi umwami w’i Bashani wo mu Barafa bacitse ku icumu, babaga muri Ashitaroti no muri Edureyi. |
| 5. | Ni we watwaraga umusozi wa Herumoni n’i Saleka n’i Bashani yose kugeza mu rugabano rw’Abanyageshuri n’Abanyamāka, igice cy’i Galeyadi kugeza ku rugabano rwa Sihoni umwami w’i Heshiboni. |
| 6. | Abo bose Mose umugaragu w’Uwiteka n’Abisirayeli barabishe, kandi Mose umugaragu w’Uwiteka ahaha Abarubeni n’Abagadi n’igice cy’umuryango wa Manase ngo habe ahabo. |
| 7. | Kandi aba ni bo bari abami b’ibihugu byo hakuno ya Yorodani iburengerazuba, abo Yosuwa n’Abisirayeli banesheje, uhereye i Bāligadi mu kibaya cy’i Lebanoni ukageza ku musozi wa Halaki uzamuka i Seyiri. Yosuwa agiha imiryango y’Abisirayeli ngo habe ahabo nk’uko bagabanijwe. |
| 8. | Igihugu cy’imisozi miremire n’icy’ikibaya n’icyo muri Araba, n’icy’imirenge y’imisozi n’icyo mu butayu n’icyo mu ruhande rw’ikusi, n’icy’Abaheti n’icy’Abamori n’icy’Abanyakanāni, n’icy’Abaferizi n’icy’Abahivi n’icy’Abayebusi. |
| 9. | Abo bami ni aba: umwe ni umwami w’i Yeriko, undi ni umwami wo muri Ayi hateganye n’i Beteli, |
| 10. | undi ni umwami w’i Yerusalemu, undi ni umwami w’i Heburoni, |
| 11. | undi ni umwami w’i Yaramuti, undi ni umwami w’i Lakishi, |
| 12. | undi ni umwami wo muri Eguloni, undi ni umwami w’i Gezeri, |
| 13. | undi ni umwami w’i Debira, undi ni umwami w’i Gederi, |
| 14. | undi ni umwami w’i Horuma, undi ni umwami wo muri Arada, |
| 15. | undi ni umwami w’i Libuna, undi ni umwami wo muri Adulamu, |
| 16. | undi ni umwami w’i Makeda, undi ni umwami w’i Beteli, |
| 17. | undi ni umwami w’i Tapuwa, undi ni umwami w’i Heferi, |
| 18. | undi ni umwami wo muri Afeka, ndi ni umwami w’i Sharoni, |
| 19. | undi ni umwami w’i Madoni, undi ni umwami w’i Hasori, |
| 20. | undi ni umwami w’i Shimuronimeroni, undi ni umwami wo muri Akishafu, |
| 21. | undi ni umwami w’i Tānaki, undi ni umwami w’i Megido, |
| 22. | undi ni umwami w’i Kedeshi, undi ni umwami w’i Yokineyamu y’i Karumeli, |
| 23. | undi ni umwami w’i Dori mu misozi y’i Dori, undi ni umwami w’i Goyimu y’i Gilugali, |
| 24. | undi ni umwami w’i Tirusa. Nuko abami bose bari mirongo itatu n’umwe. |