Umugabane w’Abalewi |
| 1. | Nuko abatware b’amazu y’Abalewi basanga umutambyi Eleyazari, na Yosuwa mwene Nuni n’abatware b’amazu y’imiryango y’Abisirayeli, |
| 2. | bababwirira aho bari bari i Shilo mu gihugu cy’i Kanāni bati “Uwiteka yategekesheje Mose yuko tuzahabwa imidugudu yo guturamo, hamwe n’ibikingi byayo ngo tuzajye turagiramo amatungo yacu.” |
| 3. | Nuko Abisirayeli baha Abalewi iyi midugudu hamwe n’ibikingi byayo hagati muri gakondo yabo, nk’uko Uwiteka yategetse. |
| 4. | Ubufindo bwerekana imigabane y’amazu y’Abakohati bene Aroni umutambyi bo mu Balewi, bahabwa imidugudu cumi n’itatu ku y’umuryango wa Yuda, no ku y’uwa Simiyoni, no ku y’uwa Benyamini. |
| 5. | Kandi bene Kohati bandi bafindirwa imidugudu cumi ku y’umuryango wa Efurayimu, no ku midugudu y’uwa Dani no ku y’igice cy’umuryango wa Manase. |
| 6. | Kandi bene Gerushoni bafindirwa imidugudu cumi n’itatu ku y’amazu y’umuryango wa Isakari, no ku y’uwa Asheri, no ku y’uwa Nafutali, no ku y’igice cy’umuryango wa Manase i Bashani. |
| 7. | Kandi bene Merari nk’uko amazu yabo ari, bahabwa imidugudu cumi n’ibiri ku y’umuryango wa Rubeni, no ku y’uwa Gadi, no ku y’uwa Zebuluni. |
| 8. | Nuko rero Abisirayeli bagabanyiriza Abalewi batya iyi midugudu n’ibikingi byayo, nk’uko Uwiteka yategekesheje Mose. |
| 9. | Bagabanya mu muryango w’Abayuda no mu muryango w’Abasimeyoni iyi midugudu, bayisobanura amazina. |
| 10. | Iyo ni yo ya bene Aroni bo mu mazu ya Kohati b’Abalewi, kuko umugabane wa mbere wari uwabo. |
| 11. | Nuko babaha i Kiriyataruba (ari yo Heburoni) mu gihugu cy’imisozi ya Yuda hamwe n’ibikingi biyikikije. Aruba uwo yari se wa Anaki, |
| 12. | ariko imirima y’uwo mudugudu n’ibirorero byawo babiha Kalebu mwene Yefune kuba gakondo ye. |
| 13. | Kandi baha bene Aroni umutambyi i Heburoni n’ibikingi byaho, ari wo mudugudu w’ubuhungiro bwa gatozi, n’i Libuna n’ibikingi byaho, |
| 14. | n’i Yatiri n’ibikingi byaho, na Eshitemowa n’ibikingi byaho, |
| 15. | n’i Holoni n’ibikingi byaho, n’i Debira n’ibikingi byaho, |
| 16. | na Ayini n’ibikingi byaho, n’i Yuta n’ibikingi byaho, n’i Betishemeshi n’ibikingi byaho. Yose ni imidugudu icyenda yo muri iyo miryango ibiri. |
| 17. | Kandi mu muryango wa Benyamini babaha i Gibeyoni n’ibikingi byaho, n’i Geba n’ibikingi byaho, |
| 18. | na Anatoti n’ibikingi byaho, na Alumoni n’ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine. |
| 19. | Imidugudu yose ya bene Aroni b’abatambyi yari cumi n’itatu n’ibikingi byayo. |
| 20. | Kandi ab’amazu ya bene Kohati b’Abalewi, ari bo bene Kohati bandi, bo bahawe imidugudu y’umugabane wabo mu muryango wa Efurayimu. |
| 21. | Babaha i Shekemu n’ibikingi byaho mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu, ari wo mudugudu w’ubuhungiro bwa gatozi, n’i Gezeri n’ibikingi byaho, |
| 22. | n’i Kibuzayimu n’ibikingi byaho, n’i Betihoroni n’ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine. |
| 23. | Kandi mu muryango wa Dani babaha Eliteke n’ibikingi byaho, n’i Gibetoni n’ibikingi byaho, |
| 24. | na Ayaloni n’ibikingi byaho, n’i Gatirimoni n’ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine. |
| 25. | Kandi mu gice cy’umuryango wa Manase babaha i Tānaki n’ibikingi byaho, n’i Gatirimoni n’ibikingi byaho. Iyo midugudu uko ari ibiri. |
| 26. | Imidugudu yose ya bene Kohati bandi yari icumi n’ibikingi byayo. |
| 27. | Kandi bagabanyiriza bene Gerushoni bo mu mazu y’Abalewi, mu mugabane w’igice cy’umuryango wa Manase i Golani y’i Bashani n’ibikingi byabo, ari wo mudugudu w’ubuhungiro bwa gatozi, n’i Bēshitera n’ibikingi byaho. Iyo midugudu uko ari ibiri. |
| 28. | Kandi mu muryango wa Isakari babaha i Kishiyoni n’ibikingi byaho, n’i Daberati n’ibikingi byaho, |
| 29. | n’i Yaramuti n’ibikingi byaho, na Eniganimu n’ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine. |
| 30. | Kandi mu muryango wa Asheri babaha i Mishali n’ibikingi byaho, na Abudoni n’ibikingi byaho, |
| 31. | n’i Helikati n’ibikingi byaho, n’i Rehobu n’ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine. |
| 32. | Kandi umuryango wa Nafutali babaha i Kedeshi y’i Galilaya n’ibikingi byaho, ari wo mudugudu w’ubuhungiro bwa gatozi, n’i Hamotidori n’ibikingi byaho, n’i Karitani n’ibikingi byaho. Yose ni imidugudu itatu. |
| 33. | Imidugudu yose y’Abagerushoni nk’uko amazu yabo ari, yari cumi n’itatu n’ibikingi byayo. |
| 34. | Kandi mu muryango wa Zebuluni ni ho bahaye ab’amazu ya bene Merari, ari bo Balewi bandi, i Yokineyamu n’ibikingi byaho, n’i Karita n’ibikingi byaho, |
| 35. | n’i Dimuna n’ibikingi byaho, n’i Nahalali n’ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine. |
| 36. | Kandi mu muryango wa Rubeni babaha i Beseri n’ibikingi byaho, n’i Yahasi n’ibikingi byaho, |
| 37. | n’i Kedemoti n’ibikingi byaho, n’i Mefāti n’ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine. |
| 38. | Kandi mu muryango wa Gadi babaha i Ramoti y’i Galeyadi n’ibikingi byaho, ari wo mudugudu w’ubuhungiro bwa gatozi, n’i Mahanayimu n’ibikingi byaho, |
| 39. | n’i Heshiboni n’ibikingi byaho, n’i Yazeri n’ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine. |
| 40. | Iyo yose ni yo midugudu ya bene Merari nk’uko amazu yabo ari, ari bo b’ayandi mazu y’Abalewi. Umugabane wabo wari imidugudu cumi n’ibiri. |
| 41. | Imidugudu yose y’Abalewi yo hagati muri gakondo y’Abisirayeli, yari mirongo ine n’umunani n’ibikingi byayo. |
| 42. | Kandi iyi midugudu yose yari ikikijwe n’ibikingi byayo. Uko ni ko yari iri yose. |
| 43. | Uko ni ko Uwiteka yahaye Abisirayeli igihugu cyose yasezeranyije ba sekuruza babo, baragihindūra baturayo. |
| 44. | Uwiteka abaha ihumure impande zose nk’uko yasezeranyije ba sekuruza babo. Nta muntu n’umwe wo mu babisha babo bose wabahagaraye imbere, ahubwo Uwiteka abagabiza ababisha babo bose. |
| 45. | Nta jambo ryiza na rimwe mu yo Uwiteka yasezeranyije ubwoko bw’Abisirayeli ryakūtse, ahubwo byose byarasohoye. |