Somera Bibiliya kuri Telefone
Igishushanyo Umwami Nebukadinezari yakoze
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Umwami Nebukadinezari yakoze igishushanyo cy’izahabu, uburebure bwacyo bwari mikono mirongo itandatu, ubugari bwacyo bwari mikono itandatu, agihagarika mu kibaya cya Dura mu gihugu cy’i Babuloni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko Umwami Nebukadinezari atuma abantu bo guteranya abatware b’intebe n’ibisonga byabo, n’abanyamategeko n’abacamanza, n’abanyabigega n’abajyanama, n’abirutsi n’abatware bose bo mu bihugu byaho ngo baze kweza icyo gishushanyo Umwami Nebukadinezari yari yahagaritse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuko abatware b’intebe n’ibisonga byabo, n’abanyamategeko n’abacamanza, n’abanyabigega n’abajyanama, n’abirutsi n’abatware bose bo mu bihugu byaho baraza, bateranywa no kweza icyo gishushanyo Umwami Nebukadinezari yari yahagaritse. Bahageze bahagarara imbere yacyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Umuntu uhamya itegeko ry’umwami ararangurura ati “Yemwe bantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe, nimwumve uko tubategeka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
ngo nimwumva amajwi y’amahembe n’imyironge n’inanga, n’isambuka n’amabubura n’amakondera n’ibintu by’ubwoko bwose bivuga, muhereko mwubarare hasi muramye igishushanyo cy’izahabu Umwami Nebukadinezari yakoze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ariko umuntu wese wanga kubarara hasi ngo aramye, ako kanya arajugunywa mu itanura ry’umuriro ugurumana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko abantu bose bumvise amajwi y’amahembe n’imyironge n’inanga, n’isambuka n’amabubura n’ibintu by’ubwoko bwose bivuga, ab’amoko yose y’indimi zitari zimwe bubarara hasi, baramya icyo gishushanyo cy’izahabu Umwami Nebukadinezari yari yahagaritse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Uwo mwanya Abakaludaya baza kurega Abayuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Babwira Umwami Nebukadinezari bati “Nyagasani nyaguhoraho,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
washyizeho itegeko ngo umuntu wese uri bwumve amajwi y’amahembe n’imyironge n’inanga, n’isambuka n’amabubura n’amakondera n’ibintu by’ubwoko bwose bivuga, yubarare hasi ngo aramye igishushanyo cy’izahabu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
ngo n’umuntu wese wanga kubarara hasi ngo akiramye, ajugunywe mu itanura ry’umuriro ugurumana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko rero, hariho Abayuda wahaye gutwara igihugu cy’i Babuloni, ari bo Saduraka na Meshaki na Abedenego batakwitayeho nyagasani, ntibakorera imana zawe kandi banze kuramya cya gishushanyo cy’izahabu wahagaritse.”
Saduraka na Meshaki na Abedenego banga kuramya igishushanyo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko Nebukadinezari ararakara cyane, ategeka ko bamuzanira Saduraka na Meshaki na Abedenego. Nuko babashyira umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nebukadinezari arabakabukana aravuga ati “Mbese Saduraka na Meshaki na Abedenego, ni mwe mwabyitumye kudakorera imana zanjye no kutaramya igishushanyo cy’izahabu nakoze?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko noneho nimwumva amajwi y’amahembe n’imyironge n’inanga, n’isambuka n’amabubura n’amakondera n’ibintu by’ubwoko bwose bivuga, mukemera kubarara hasi mukaramya igishushanyo nakoze ni byiza. Ariko nimutakiramya, ako kanya murajugunywa mu itanura ry’umuriro ugurumana. Mbese imana iri bubakize amaboko yanjye ni iyihe?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Saduraka na Meshaki na Abedenego basubiza umwami bati “Nebukadinezari, nta mpamvu ituma tugusubiza iryo jambo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Niba ari ibyo, Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry’umuriro ugurumana, kandi izadukiza ukuboko kwawe nyagasani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ariko naho itadukiza, nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze.”
Ba Saduraka bajugunywa mu itanura ntibashya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nebukadinezari azabiranywa n’uburakari mu maso he hahinduka ukundi, areba Saduraka na Meshaki na Abedenego igitsure, ategeka ko benyegeza itanura ngo rirushe uko ryari rikwiye kwaka karindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Maze atoranya abanyambaraga bo mu ngabo ze, abategeka kuboha Saduraka na Meshaki na Abedenego ngo babajugunye mu itanura ry’umuriro ugurumana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko baboha abo bagabo uko bakambaye amafurebo n’imyambaro n’imyitero n’ibindi bambaye, babajugunya mu itanura ry’umuriro ugurumana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Maze kuko itegeko ry’umwami ryari iry’ikubagahu, kandi umuriro ugurumana cyane, bituma ibirimi by’umuriro bisumira abo bagabo bari bateruye Saduraka na Meshaki na Abedenego, birabica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko abo bagabo batatu Saduraka na Meshaki na Abedenego, bagwa mu itanura ry’umuriro ugurumana hagati uko bakaboshywe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Uwo mwanya Umwami Nebukadinezari aratangara, ahaguruka n’ingoga abaza abajyanama be ati “Harya ntitwajugunye mu muriro abantu batatu baboshywe?” Baramusubiza bati “Ni koko, nyagasani.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Arababwira ati “Dore ndareba abantu bane babohowe bagenda mu muriro hagati, kandi nta cyo babaye. Ariko ishusho y’uwa kane irasa n’iy’umwana w’Imana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nebukadinezari yigira ku muryango w’itanura ry’umuriro ugurumana aravuga ati “Yemwe ba Saduraka na Meshaki na Abedenego, mwa bagaragu b’Imana Isumbabyose mwe, nimusohoke muze hano.” Nuko Saduraka na Meshaki na Abedenego baherako bava mu muriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Maze abatware b’intebe n’ibisonga byabo, n’abanyamategeko n’abajyanama b’umwami baraterana bareba abo bagabo, basanga umuriro utashoboye kugira icyo ubatwara, kandi umusatsi wo ku mitwe yabo utababutse, n’imyambaro yabo nta cyo yabaye habe ngo wakumva umuriro ubanukaho.
Umwami ahimbaza Imana ya ba Saduraka
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Nebukadinezari aravuga ati “Imana ya Saduraka na Meshaki na Abedenego ishimwe, ni yo yohereje marayika wayo ikiza abagaragu bayo bayiringiye, kuko bigurukije ijambo ry’umwami bagahara amagara yabo, kugira ngo batagira indi mana yose bakorera cyangwa basenga itari Imana yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
“Ni cyo cyatumye nca iteka, kugira ngo umuntu wese wo mu moko yose y’indimi zitari zimwe uzavuga nabi Imana ya Saduraka na Meshaki na Abedenego, azatemagurwe kandi urugo rwe ruzahindurwe nk’icyavu, kuko ari nta yindi mana ibasha gukiza bene aka kageni.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Ibyo bishize, umwami yogeza Saduraka na Meshaki na Abedenego mu gihugu cy’i Babuloni.
Umwami arota inzozi azirotorera Daniyeli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Jyewe Umwami Nebukadinezari ndabandikiye, bantu mwese bo mu moko yose y’indimi zitari zimwe bari mu isi yose. Amahoro agwire muri mwe!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Nishimiye kwerura ibimenyetso n’ibitangaza Imana Isumbabyose yankoreye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Erega ibimenyetso byayo ni byinshi, ibitangaza byayo birakomeye! Ubwami bwayo ni bwo bwami butazashira, kandi ingoma yayo ihoraho uko ibihe bihaye ibindi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma daniyeli igice cya: