Yesu aduhana kutagirira ubuntu kwishimisha |
| 1. | “‘Mwirinde, ntimugakorere ibyiza byanyu imbere y’abantu kugira ngo babarebe, kuko nimugira mutyo ari nta ngororano muzagororerwa na So wo mu ijuru. |
| 2. | “‘Ahubwo nugira ubuntu, ntukavuze ihembe imbere yawe nk’uko indyarya zigira mu masinagogi no mu nzira ngo bashimwe n’abantu. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. |
| 3. | Ahubwo wowe ho nugira ubuntu, ukuboko kwawe kw’ibumoso kwe kumenya icyo ukw’iburyo gukora, |
| 4. | ahubwo ugire ubuntu bwawe wiherereye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera. |
Gusenga (Luka 11.2-4) |
| 5. | “‘Nimusenga ntimukamere nk’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo abantu babarebe. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. |
| 6. | Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera. |
| 7. | “ ‘Namwe nimusenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato nk’uko abapagani bagira, bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa. |
| 8. | Nuko ntimugase na bo, kuko So azi ibyo mukennye mutaramusaba. |
| 9. | Nuko musenge mutya muti “ ‘Data wa twese uri mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe, |
| 10. | Ubwami bwawe buze, Ibyo ushaka bibeho mu isi, Nk’uko biba mu ijuru. |
| 11. | Uduhe none ibyokurya byacu by’uyu munsi, |
| 12. | Uduharire imyenda yacu, Nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu, |
| 13. | Ntuduhane mu bitwoshya, Ahubwo udukize Umubi, Kuko ubwami n’ubushobozi n’icyubahiro ari ibyawe, None n’iteka ryose. Amen. ’ |
| 14. | “Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe, |
| 15. | ariko nimutababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu. |
Yesu aduhana kutiyiriza ubusa ngo twishimishe |
| 16. | “Kandi nimwiyiriza ubusa ntimukabe nk’indyarya zigaragaza umubabaro, kuko bagaragaza umubabaro kugira ngo abantu babarebe ko biyirije ubusa. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. |
| 17. | Ariko weho niwiyiriza ubusa wisige amavuta mu mutwe, wiyuhagire mu maso, |
| 18. | kugira ngo abantu batamenya ko wiyirije ubusa keretse So uri ahiherereye, kandi So ureba ibyiherereye azakugororera. |
| 19. | “Ntimukibikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n’ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba. |
| 20. | Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n’ingese zitaburya, n’abajura ntibacukure ngo babwibe, |
| 21. | kuko aho ubutunzi bwawe buri ari ho n’umutima wawe uzaba. |
| 22. | “Itabaza ry’umubiri ni ijisho. Ijisho ryawe nirireba neza, umubiri wawe wose uba ufite umucyo, |
| 23. | ariko niriba ribi, umubiri wawe wose uba ufite umwijima. Nuko umucyo ukurimo nuba umwijima, mbega uwo mwijima uko uba ari mwinshi! |
Ntimukunde iby’isi (Luka 16.13) |
| 24. | “Nta wucyeza abami babiri kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukorera Imana n’ubutunzi. |
Ntimukiganyire (Luka 12.22-31) |
| 25. | “Ni cyo gitumye mbabwira nti: ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa muti ‘Tuzanywa iki?’ Ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo ‘Tuzambara iki?’ Mbese ubugingo ntiburuta ibyokurya, umubiri nturuta imyambaro? |
| 26. | Nimurebe ibiguruka mu kirere: ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira na byo. Mwebwe se ntimubiruta cyane? |
| 27. | Ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe? |
| 28. | “None se ikibaganyisha imyambaro ni iki? Mutekereze uburabyo bwo mu gasozi uko bumera: ntibugira umurimo, ntibuboha imyenda, |
| 29. | kandi ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe bwose, atarimbaga nk’akarabyo kamwe ko muri ubu. |
| 30. | Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwa bafite kwizera guke mwe? |
| 31. | “Nuko ntimukiganyire mugira ngo ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzanywa iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzambara iki?’ |
| 32. | Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose. |
| 33. | Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa. |
| 34. | Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo, kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo. Umunsi wose ukwiranye n’ibibi byawo. |