Somera Bibiriya kuri Telefone
Umugani w’abahinzi bo mu ruzabibu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
“Ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n’umuntu ufite urugo, yazindutse kare gushaka abahinzi ngo bahingire uruzabibu rwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Asezerana n’abahinzi idenariyo ku munsi umwe, abohereza mu ruzabibu rwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Isaha eshatu arasohoka, asanga abandi bahagaze mu iguriro nta cyo bakora,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
na bo arababwira ati ‘Namwe mujye mu ruzabibu rwanjye ndi bubahe ibikwiriye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Baragenda. Yongera gusohoka mu isaha esheshatu n’isaha cyenda, abigenza atyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Isaha zibaye cumi n’imwe arasohoka, asanga abandi bahagaze arababaza ati ‘Ni iki kibahagaritse hano umunsi wose nta cyo mukora?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Baramusubiza bati ‘Kuko ari nta waduhaye umurimo.’ Arababwira ati ‘Namwe mujye mu ruzabibu rwanjye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“Bugorobye nyir’uruzabibu abwira igisonga cye ati ‘Hamagara abahinzi ubahe ibihembo byabo, utangirire ku ba nyuma ugeze ku ba mbere.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Abatangiye mu isaha cumi n’imwe baje, umuntu wese ahabwa idenariyo imwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ababanje baje bibwira ko bahembwa ibirutaho, ariko umuntu wese ahembwa idenariyo imwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Bazihawe bitotombera nyir’uruzabibu bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
‘Aba ba nyuma bakoze isaha imwe, ubanganyije natwe abahingitse umunsi wose tuvunika, twicwa n’izuba!’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
“Na we asubiza umwe muri bo ati ‘Mugenzi wanjye, sinkugiriye nabi. Ntuzi ko twasezeranye idenariyo imwe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ngiyo yijyane ugende. Ko nshatse guhemba uwa nyuma nkawe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
mbese hari icyambuza kugenza ibyanjye uko nshaka, ko undeba igitsure, kuko ngize ubuntu!’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“Uko ni ko ab’inyuma bazaba ab’imbere, kandi ab’imbere bazaba ab’inyuma.”
Yesu avuga iby’urupfu rwe (Mar 10.32-34; Luka 18.31-34)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Yesu yenda kuzamuka ngo ajye i Yerusalemu, yihererana n’abo cumi na babiri, ababwirira mu nzira ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Dore turazamuka tujya i Yerusalemu, Umwana w’umuntu azagambanirwa mu batambyi bakuru n’abanditsi, bamucire urubanza rwo kumwica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Bazamugambanira mu bapagani bamushinyagurire, bamukubite imikoba bamubambe, ku munsi wa gatatu azazurwa.”
Ubukuru bwo mu bwami bw’Imana (Mar 10.35-45)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Maze nyina wa bene Zebedayo azana n’abana be aho ari, aramupfukamira ngo agire icyo amusaba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Na we aramubaza ati “Urashaka iki?” Aramusubiza ati “Tegeka ko aba bana banjye bombi bazicara mu bwami bwawe, umwe iburyo bwawe undi ibumoso.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Yesu aramusubiza ati “Ntimuzi icyo musaba. Mwabasha kunywera ku gikombe nzanyweraho?” Bati “Turabibasha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Arababwira ati “Ni ukuri igikombe cyanjye muzakinyweraho, ariko kwicara iburyo bwanjye n’ibumoso si jye ubigaba, keretse abo Data yabitunganyirije.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ba bandi cumi babyumvise barakarira abo bavandimwe bombi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Yesu arabahamagara arababwira ati “Muzi yuko abami b’abanyamahanga babatwaza igitugu, n’abakomeye babo bahawe kubategeka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ariko muri mwe si ko biri, ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
kandi ushaka kuba uw’imbere muri mwe, ajye aba imbata yanyu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
nk’uko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.”
Yesu ahumura impumyi ebyiri (Mar 10.46-52; Luka 18.35-43)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Bakiva i Yeriko, abantu benshi baramukurikira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Impumyi ebyiri zari zicaye iruhande rw’inzira, zumvise yuko Yesu ahanyura, zirataka cyane ziti “Mwami mwene Dawidi, tubabarire.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Abantu barazicyaha ngo zihore, ariko zirushaho gutaka ziti “Mwami mwene Dawidi, tubabarire.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Yesu arahagarara arazihamagara, arazibaza ati “Murashaka ko mbagirira nte?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Ziramusubiza ziti “Mwami, amaso yacu ahumuke.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Yesu azigirira imbabazi akora ku maso yazo, uwo mwanya zirahumuka, baramukurikira.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma matayo igice cya: