Yesu ajya i Yerusalemu ahetswe n’indogobe (Mat 21.1-11; Luka 19.28-40; Yoh 12.12-19) |
| 1. | Bageze bugufi bw’i Yerusalemu bajya i Betifage n’i Betaniya ku musozi wa Elayono, atuma babiri mu bigishwa be |
| 2. | arababwira ati “Mujye mu kirorero kiri imbere yanyu, mukihagera uwo mwanya muri bubone icyana cy’indogobe kiziritse kitigeze guheka umuntu, mukiziture mukizane. |
| 3. | Kandi nihagira umuntu ubabaza ati ‘Ni iki gitumye mukora mutyo?’ mumubwire muti ‘Databuja ni we ugishaka.’ Nuko uwo mwanya aracyohereza hano.” |
| 4. | Baragenda basanga icyana cy’indogobe kiziritse ku irembo ku nzira, barakizitura. |
| 5. | Bamwe mu bari bahagaze aho barababaza bati “Ni iki gitumye muzitura icyana cy’indogobe?” |
| 6. | Nabo babasubiza nk’uko Yesu yababwiye, barabemerera. |
| 7. | Bashorera icyana cy’indogobe bakigeza aho Yesu ari, bagiteguraho imyenda yabo acyicaraho. |
| 8. | Benshi basasa imyenda yabo mu nzira, abandi baca amashami y’ibiti na yo bayasasa mu nzira. |
| 9. | Abamushagaye bararangurura bati “Hoziyana, hahirwe uje mu izina ry’Uwiteka, |
| 10. | hahirwe n’ubwami buje ari bwo bwami bwa sogokuruza Dawidi. Hoziyana ahasumba hose!” |
| 11. | Agera i Yerusalemu yinjira mu rusengero, amaze kuraranganya amaso ngo arebe byose arasohoka, maze kuko bwari bugorobye ajya i Betaniya, ajyana n’abo cumi na babiri. |
Yesu avuma igiti cyitwa umutini (Mat 21.12-19; Luka 19.45-48; Yoh 2.13-22) |
| 12. | Bukeye bwaho mu gitondo bamaze kuva i Betaniya, arasonza. |
| 13. | Areba kure abona umutini uriho ibibabi, arawegera ngo ahari yawubonaho imbuto. Nyamara awugezeho ntiyagira icyo abona keretse ibibabi, kuko kitari igihe cyo kwera kw’imitini. |
| 14. | Arawubwira ati “Umuntu ntakarye ku mbuto zawe iteka ryose.” Abigishwa be barabyumva. |
| 15. | Bagera i Yerusalemu yinjira mu rusengero, yubika ameza y’abavunjaga ifeza n’intebe z’abaguraga inuma, |
| 16. | ntiyakundira umuntu wese kugira icyo anyuza mu rusengero. |
| 17. | Arigisha ati “Mbese ntimuzi ko byanditswe ngo ‘Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose’? Ariko mwebwe mwayihinduye isenga y’abambuzi.” |
| 18. | Abatambyi bakuru n’abanditsi babyumvise bashaka uko bamwica, ariko baramutinya kuko abantu bose batangazwaga no kwigisha kwe. |
| 19. | Bugorobye asohoka mu murwa. |
Iby’umutini n’ibyo gusenga no kubabarirana (Mat 21.20-22) |
| 20. | Bukeye bwaho mu gitondo kare, bakigenda babona wa mutini wumye uhereye ku mizi. |
| 21. | Petero yibutse ibyawo aramubwira ati “Mwigisha, dore wa mutini wavumye wumye.” |
| 22. | Yesu arabasubiza ati “Mwizere Imana. |
| 23. | Ndababwira ukuri yuko umuntu wese wabwira uyu musozi ati ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, ntashidikanye mu mutima we, yizeye yuko icyo avuze gikorwa yakibona. |
| 24. | Ni cyo gitumye mbabwira nti ‘Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona. |
| 25. | Kandi nimuhagarara musenga hakaba hari umuntu wabagiriye nabi, mumubabarire kugira ngo So wo mu ijuru na we abababarire ibyaha byanyu. |
| 26. | Ariko nimutababarira abandi, So wo mu ijuru na we ntazabababarira ibyaha byanyu.’ ” |
Abatambyi bakuru bamubaza aho yakuye ububasha bwe (Mat 21.23-27; Luka 20.1-8) |
| 27. | Bongera kujya i Yerusalemu. Akigendagenda mu rusengero, abatambyi bakuru n’abanditsi n’abakuru baza aho ari |
| 28. | baramubaza bati “Ni butware ki bugutera gukora ibyo? Cyangwa ni nde waguhaye ubwo butware bwo kubikora?” |
| 29. | Yesu arabasubiza ati “Nanjye reka mbabaze ijambo rimwe munsubize, maze mbone kubabwira ubutware buntera kubikora. |
| 30. | Kubatiza kwa Yohana kwavuye mu ijuru, cyangwa ni mu bantu? Nimunsubize.” |
| 31. | Biburanya mu mitima yabo bati “Nituvuga tuti ‘Kwavuye mu ijuru’, aratubaza ati ‘Ni iki cyababujije kumwemera?’ |
| 32. | Keretse tuvuze tuti ‘Kwavuye mu bantu.’ ” Ariko batinya abantu kuko bose bemeraga ko Yohana yari umuhanuzi nyakuri. |
| 33. | Basubiza Yesu bati “Ntitubizi.” Yesu arababwira ati “Nuko rero nanjye simbabwira ubutware buntera gukora ibyo ubwo ari bwo.” |