Somera Bibiriya kuri Telefone
Kuzuka kwa Yesu (Mat 28.1-8; Luka 24.1-12; Yoh 20.1-10)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Isabato ishize, Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yakobo na Salome, bagura ibihumura neza ngo bajye kubimusiga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko mu museke ku wa mbere w’iminsi irindwi baragenda, bagera ku gituro izuba rirashe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Barabazanya bati “Ni nde uri butubirindurire cya gitare kiri ku munwa w’igituro?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ariko bararamye babona igitare kibirunduriwe hirya, nubwo cyari kinini cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Binjiye mu gituro babona umusore wicaye mu ruhande rw’iburyo wambaye umwenda wera, baratangara cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Arababwira ati “Mwitangara. Nzi yuko mushaka Yesu w’i Nazareti wabambwe, ariko yazutse ntari hano, dore aho bari baramushyize.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nimugende mubwire abigishwa be na Petero muti ‘Arababanziriza kujya i Galilaya, iyo ni ho muzamubonera nk’uko yababwiye.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Bava mu gituro batangara bahinda umushyitsi, nuko barahunga. Ariko ntibagira umuntu babibwira, kuko bari batinye.
Yesu abonekera abigishwa be Mat 28.9-20; Luka 24.36-53; Yoh 20.11-23; Ibyak 1.6-11)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko amaze kuzuka mu museke ku wa mbere w’iminsi irindwi, abanza kubonekera Mariya Magadalena, uwo yirukanyemo abadayimoni barindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Uwo aragenda abibwira ababanaga na we, asanga baganya barira bari mu majune.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Na bo bumvise yuko ari muzima abonywe na we, ntibabyemera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Hanyuma y’ibyo Yesu abonekera babiri muri bo afite indi shusho, bagenda bajya imusozi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Na bo basubirayo babibwira ba bandi, nyamara ntibabemerera na bo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ubwa nyuma abonekera abigishwa be cumi n’umwe bicaye bafungura, abagaya ku bwo kutizera kwabo no kunangirwa kw’imitima kwabo, kuko batemereye abamubonye amaze kuzuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Arababwira ati “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi ibimenyetso bizagumana n’abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nuko Umwami Yesu amaze kuvugana na bo, ajyanwa mu ijuru yicara iburyo bw’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Abo barasohoka bigisha hose, Umwami Yesu ari kumwe na bo abafasha, akomeresha ijambo rye ibimenyetso byagendanaga na ryo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma mariko igice cya: