Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Nuko bakundwa, ubwo dufite ibyo byasezeranijwe, twiyezeho imyanda yose y’umubiri n’umutima, tugende twiyejesha rwose kubaha Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Nimutwakire mu mitima yanyu dore nta we twagiriye nabi, nta we twononnye, nta we twariganije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Ibyo simbivugiye kubagaya, kuko maze kuvuga yuko muri mu mitima yacu ngo dupfane kandi ngo tubaneho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Mbashiraho amanga cyane, kandi ndabirata cyane. Nuzuye ihumure, ndetse no mu makuba yacu yose ngira umunezero usesekaye.
Ibyo kuza kwa Tito n’agahinda ko mu buryo bw’Imana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Ubwo twazaga i Makedoniya imibiri yacu ntirakaruhuka na hato, ahubwo twababajwe uburyo bwose. Inyuma hari intambara, imbere hari ubwoba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Ariko Imana ihumuriza abicisha bugufi, yaduhumurishije kuza kwa Tito.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Nyamara si ukuza kwe konyine, ahubwo no guhumurizwa yahumurijwe namwe n’uko yadutekerereje urukumbuzi rwanyu mwankumburaga, n’umubabaro mwangiriraga n’ishyaka mwandwaniraga, ni cyo cyatumye ndushaho kwishima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Nubwo nabateje agahinda rwa rwandiko sinicuza. Kandi nubwo nicuzaga, mbonye yuko urwo rwandiko rwabateye agahinda (nubwo kari ak’umwanya muto gusa kagashira),
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
none ndishimye. Icyakora sinishimishijwe n’uko mwagize agahinda, ahubwo ni uko ako gahinda kabateye kwihana, kuko mwagize agahinda ko mu buryo bw’Imana ngo mutagira icyo mubura ku bwacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Agahinda ko mu buryo bw’Imana gatera kwihana kuticuzwa, na ko kukazana agakiza, ariko agahinda ko mu buryo bw’isi gatera urupfu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Aho ntimurora ako gahinda ko mu buryo bw’Imana uburyo kabateye umwete mwinshi ungana utyo, ukabatera kwiregura no kurakara no gutinya, n’urukumbuzi n’ishyaka no guhora? Muri byose mwiyerekanye ko muboneye muri ibyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Nuko ubwo nabandikiraga, ibyanyandikishije si iby’uwagize nabi cyangwa si iby’uwagiriwe nabi, ahubwo ni ukugira ngo umwete mutugirira werekanirwe mu maso y’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Ni cyo cyatumye duhumurizwa, kandi muri iryo humure twarushijeho kwishimishwa n’ibyishimo bya Tito, kuko umutima we waruhuwe namwe mwese.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Niba hariho icyanteye kumubiratira sinakozwe n’isoni, ahubwo nk’uko twababwiye byose mu kuri, ni ko kwirata kwacu twiratiye Tito kwabonetse ko ari uk’ukuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Umutima we urushaho kubakunda iyo yibutse uko mwumviye mwese, kandi uko mwamwakiriye mutinya muhinda imishyitsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Nishimiye yuko muri byose nshobora kubiringira rwose ntashidikanya.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 abakorinto igice cya: