Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ibyo kugaburira abera sinaruha mbibandikira,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
kuko nzi umutima wanyu ukunze ari wo mbirataho mu Banyamakedoniya, mbabwira yuko Abanyakaya bamaze umwaka biteguye, kandi ko guhirimbana kwanyu kwateye abenshi umwete.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ariko natumye bene Data abo, kugira ngo uko kwirata twirata mwebwe kutazapfa ubusa, kandi no kugira ngo muzabe mwiteguye nk’uko nababwiye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
kuko ntashaka ko twebwe (simvuze mwe) tuzakorwa n’isoni z’ibyo twiringiye, niba Abanyamakedoniya bamwe bazazana nanjye bagasanga mutiteguye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ni cyo cyatumye nibwira yuko nkwiriye kwinginga bene Data abo kumbanziriza kujya iwanyu, ngo babanze gutunganya iby’ubuntu mwasezeranije kera, bibe byiteguwe nk’iby’ubuntu koko bitameze nk’iby’ubugugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ariko ndavuga ibi ngo “Ubiba nke azasarura bike, naho ubiba nyinshi azasarura byinshi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa kuko Imana ikunda utanga anezerewe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi rero Imana ishobora kubasazaho ubuntu bwose, kugira ngo murusheho gukora ibyiza byose, mufite ibibahagije muri byose
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
nk’uko byanditswe ngo “Yaranyanyagije aha abakene, Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Iha umubibyi imbuto n’imitsima yo kumugaburira ni yo izabaha, ibongerere imbuto zanyu zo kubiba kandi igwize imbuto zo gukiranuka kwanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Namwe muzatungishwa muri byose ngo mugire ubuntu bwose, butume Imana ihimbazwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kuko uwo murimo wo kugabura utamara gusa ubukene bw’abera, ahubwo utera benshi guhimbaza Imana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
bayihimbaza ku bw’ubuhamya bw’uyu murimo mwitangiye, mukemera kugandukira ubutumwa bwiza bwa Kristo, mukagira ubuntu bwinshi bwo kubafasha no gufasha abandi bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ku bw’ubuntu bw’Imana burushijeho kuba muri mwe, ni cyo gituma babasabira no kubakunda cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Imana ishimirwe impano yayo nziza itarondoreka.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 abakorinto igice cya: