Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko ab’inzu ya Sawuli n’ab’inzu ya Dawidi bamara igihe kirekire barwana, Dawidi akajya arushaho gukomera, ariko ab’inzu ya Sawuli barushaho gucogora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kandi Dawidi yabyariye i Heburoni abana b’abahungu: uw’imfura yitwaga Amunoni wa Ahinowamu w’i Yezerēli,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
uw’ubuheta ni Kileyaba wa Abigayili wari muka Nabali Umunyakarumeli, uwa gatatu ni Abusalomu wa Māka umukobwa wa Talumayi umwami w’i Geshuri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
uwa kane ni Adoniya umuhungu wa Hagiti, uwa gatanu ni Shefatiya umuhungu wa Abitali,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
uwa gatandatu ni Itureyamu wa Egila muka Dawidi. Abo ni bo Dawidi yabyariye i Heburoni.
Abuneri yangana na Ishibosheti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Icyo gihe cy’intambara zo mu b’inzu ya Sawuli n’ab’iya Dawidi, Abuneri yihinduye ukomeye mu rugo rwa Sawuli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi Sawuli yari afite inshoreke yitwaga Risipa umukobwa wa Ayiya. Bukeye Ishibosheti abwira Abuneri ati “Ni iki cyatumye utaha ku nshoreke ya data?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko Abuneri arakazwa cyane n’amagambo Ishibosheti amubwiye, aramusubiza ati “Mbese ndi igihanga cy’imbwa y’Abayuda? Ubu ngirira neza inzu ya so Sawuli na bene se n’incuti ze, singūhāne mu maboko ya Dawidi, ariko none umpamije icyaha kuri uwo mugore?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nintagirira Dawidi nk’uko Uwiteka yamurahiye, Imana ibimpore jyewe Abuneri, ndetse bikabije:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
ni ko gukura ubwami ku nzu ya Sawuli ngashinga intebe y’ubwami bwa Dawidi, akaba ari we utegeka Abisirayeli n’Abayuda, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko Ishibosheti abura ikindi asubiza Abuneri kuko yamutinyaga.
Abuneri yuzura na Dawidi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Bukeye Abuneri atuma intumwa ze bwite kuri Dawidi ati “Nyir’iki gihugu ni nde? Dusezerane isezerano, kandi nzafatanya nawe kuguhindūrira Abisirayeli bose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Dawidi aramusubiza ati “Ni byiza. Nuko nzasezerana nawe isezerano, ariko hariho kimwe nkwaka: ntabwo uzarebana nanjye keretse ubanje kuzana Mikali mwene Sawuli ubwo uzaza kundeba.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Maze Dawidi atuma kuri Ishibosheti mwene Sawuli aramubwira ati “Mpa umugore wanjye Mikali nakoye ibinyita ijana by’Abafilisitiya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko Ishibosheti aramutumira, amwaka umugabo we Palutiyeli mwene Layishi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Maze umugabo we aramuherekeza agenda arira inzira yose, amugeza i Bahurimu amukurikiye. Agezeyo Abuneri aramubwira ati “Hoshi subirayo.” Nuko asubirayo.
Yowabu ahōrera Asaheli, yica Abuneri
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Bukeye Abuneri ajya inama n’abatware ba Isirayeli arababwira ati “Mu gihe cyashize mwashakaga Dawidi ko aba umwami wanyu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
none nimubirangize kuko Uwiteka yavuze ibya Dawidi ati ‘Umugaragu wanjye Dawidi ni we nzakirisha abantu banjye Isirayeli amaboko y’Abafilisitiya, n’ay’ababisha babo bose.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kandi Abuneri abivugira mu matwi y’Ababenyamini. Bukeye arahaguruka ajya i Heburoni, avugira mu matwi ya Dawidi ibyo Abisirayeli n’umuryango w’Ababenyamini bose bishimiye byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko Abuneri n’abamushagaye makumyabiri basanga Dawidi i Heburoni. Dawidi aremera Abuneri n’abo bari kumwe ibirori.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Maze Abuneri abwira Dawidi ati “Nzahaguruka ngende nteranirize Abisirayeli bose ku mwami databuja, kugira ngo basezerane nawe isezerano, ubone gutegeka abo umutima wawe ushaka bose.” Hanyuma Dawidi asezerera Abuneri agenda amahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kandi abagaragu ba Dawidi na Yowabu bari bagiye kunyaga, bukeye batabarukana iminyago myinshi. Ariko Abuneri yari atakiri kumwe na Dawidi i Heburoni, kuko yari yamusezereye akagenda amahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Yowabu n’ingabo ze zose bari kumwe bagisesekara aho, babwira Yowabu bati “Abuneri mwene Neri yaje i bwami, kandi umwami yamusezereye agenda amahoro.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nuko Yowabu ajya i bwami abaza umwami ati “Ibyo wakoze ni ibiki? Ariko Abuneri ko yaje iwawe, ni iki cyatumye umusezerera akagenda rwose?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nawe ntuzi ko Abuneri mwene Neri yazanywe no kukubeshya, no kugenzura uko utabara n’uko utabaruka, no kugenzura ibyo ukora byose?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nuko Yowabu ashengurutse kwa Dawidi acisha intumwa ruhinganyuma zikurikira Abuneri, bamugarurira ku iriba rya Sira ariko Dawidi atabizi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Abuneri akigera i Heburoni Yowabu amukura mu bandi, amujyana mu irembo hagati ngo avugane na we biherereye. Bahageze amutikura ku nda amutsinda aho, amuhōreye amaraso ya murumuna we Asaheli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Hanyuma Dawidi abyumvise aravuga ati “Jye n’ubwami bwanjye ntituzagibwaho n’urubanza rw’amaraso ya Abuneri mwene Neri, imbere y’Uwiteka iminsi yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Ahubwo ruzabe kuri Yowabu no ku rugo rwa se rwose, kandi mu rugo rwa Yobabu ntihakabure uninda cyangwa umubembe, cyangwa ugendera ku kibando cyangwa uwicishwa inkota cyangwa umuhorote.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Uko ni ko Yowabu na Abishayi mwene nyina bishe Abuneri, kuko yari yiciye mwene se Asaheli mu ntambara y’i Gibeyoni.
Dawidi aririra Abuneri
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Dawidi aherako abwira Yowabu n’abari kumwe na we bose ati “Nimushishimure imyenda yanyu, mukenyere ibigunira muriririre imbere ya Abuneri.” Nuko Umwami Dawidi akurikira ikiriba cye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Maze Abuneri bamuhamba i Heburoni, umwami ashyira hejuru umuborogo aririra ku gituro cya Abuneri, abantu bose bacika imiborogo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Umwami aborogera Abuneri aravuga ati “Mbese Abuneri yari akwiriye gupfa nk’igicucu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Amaboko yawe ataboshywe, Kandi ibirenge byawe bitaboheshejwe iminyururu, Nk’uko umuntu agwa imbere y’abanyabyaha, Ni ko uguye.” Nuko abantu bongera kumuririra.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Hanyuma abantu bose baza guhata Dawidi ngo afungure hakiri kare, ariko Dawidi ararahira aravuga ati “Nindya ku mutsima cyangwa ikindi cyose ntarageza ko izuba rirenga, Imana ibimpore ndetse bikabije.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Abantu bose babyitegereje barabyishimira, ndetse ibyo umwami yakoraga byose ni ko byanezezaga abantu bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Nuko uwo munsi abantu bose n’Abisirayeli bose, bamenya ko bitaturutse ku mwami kwica Abuneri mwene Neri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Umwami abwira abagaragu be ati “Aho muzi ko ubu mu Bisirayeli hapfuye igikomangoma cyari umugabo ukomeye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Kandi nanjye naho ndi umwami wimikishijwe amavuta, ariko ubu ndi umunebwe. Kandi abo bagabo bene Seruya ni ibigaganyare, barananira. Uwiteka yiture inkozi y’ibibi ibihwanye no gukiranirwa kwayo.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 samweli igice cya: