Ibyaha by’ibikomangoma n’iby’abahanuzi babo |
   | 1. | Maze ndavuga nti “Nimwumve batware ba Yakobo, namwe bacamanza b’inzu ya Isirayeli. Mbese si ibyanyu kumenya imanza zitabera? |
   | 2. | Yemwe abanga ibyiza mugakunda ibibi, mugashishimura uruhu ku bantu banjye, mugakuraho inyama ku magufwa yabo, |
   | 3. | kandi mukarya inyama z’ubwoko bwanjye, mukabunaho uruhu, mukabamenagura n’amagufwa, ndetse mukabicoca nk’ibyo bashyira mu nkono, nk’inyama zijya mu nkono ivuga.” |
   | 4. | Ni bwo bazatakira Uwiteka ariko ntazabasubiza, ni ukuri icyo gihe azabima amaso, abihwanye n’inabi bakoze mu mirimo yabo yose. |
   | 5. | Ibi ni byo Uwiteka avuga ku bahanuzi bayobya ubwoko bwanjye, batega akanwa kabo kugira ngo babuhanurire bati “Ni amahoro”, kandi utagize icyo ashyira mu kanwa kabo bitegura kumurwanya. |
   | 6. | Ni cyo gituma hazababera mu ijoro kugira ngo mutagira icyo mwerekwa, kandi hazababera umwijima kugira ngo mudahanura, kandi izuba rizarengera ku bahanuzi n’amanywa azababera ubwire. |
   | 7. | Abamenyi bazagira isoni n’abapfumu bazashoberwa, ni ukuri bose bazifata ku munwa, kuko ari nta gisubizo kivuye ku Mana. |
   | 8. | Ariko jyeweho nuzuye imbaraga n’imanza zitabera n’ubutwari, mbihawe n’Umwuka w’Uwiteka kugira ngo menyeshe Yakobo igicumuro cye, na Isirayeli icyaha cye. |
   | 9. | Nimwumve ibi batware b’inzu ya Yakobo n’abacamanza b’inzu ya Isirayeli, mwanga imanza zitabera mukagoreka ibitunganye byose. |
   | 10. | Bubakishije i Siyoni amaraso bavushije, n’i Yerusalemu bakahubakisha gukiranirwa. |
   | 11. | Abatware baho bacira imanza impongano, n’abatambyi baho bigishiriza ibihembo, n’abahanuzi baho baragurira ingemu, nyamara bisunga Uwiteka bakavuga bati “Mbese Uwiteka ntari muri twe? Nta kibi kizatuzaho.” |
   | 12. | Ni cyo gituma i Siyoni hazahingwa nk’umurima ari mwe hazize, n’i Yerusalemu hazaba ibirundo by’amazu, n’umusozi wubatsweho urusengero hazaba nk’aharengeye h’ishyamba. |