Somera Bibiriya kuri Telefone
Uburyo Imana ibyutsa abaguye ikababarira abihannye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mbonye ishyano, kuko meze nk’ushaka imbuto zo ku mpeshyi ahamaze gusarurwa, cyangwa nk’ugiye guhumba imizabibu isarura rishize, ari nta seri ryo kurya kandi umutima wanjye urarikiye imbuto z’umutini z’umwimambere!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Abubaha Imana bashize mu isi kandi mu bantu nta n’umwe utunganye, bose bacira igico kuvusha amaraso, umuntu wese ahigisha mwene se ikigoyi amutega.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Amaboko yabo akorana ikibi umwete, igikomangoma cyaka amaturo na we umucamanza agahongesha, n’umuntu ukomeye yerura irari ry’ibibi riri mu mutima we. Uko ni ko bahuriza imigambi yabo hamwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Umwiza wo muri bo ameze nk’igitovu, urushaho kuba intungane arutwa n’uruzitiro rw’amahwa. Umunsi wavuzwe n’abarinzi bawe, ari wo wo guhōrwa kwawe urageze, noneho barumiwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ntimukizigire incuti, ntimukiringire incuti y’amagara, ndetse n’umugore wawe mupfumbatana ntumubumburire umunwa wawe ngo ugire icyo umubwira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kuko umuhungu akoza se isoni, umukobwa agahagurukira nyina, umukazana agahagurukira nyirabukwe. Abanzi b’umuntu ni abo mu rugo rwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ariko jyeweho nzahoza amaso ku Uwiteka, nzategereza Imana impe agakiza, Imana yanjye izanyumvira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Wa mwanzi wanjye we, we kunyishima hejuru ningwa nzabyuka, ninicara mu mwijima Uwiteka azambera umucyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nzihanganira uburakari bw’Uwiteka kuko namugomeye, kugeza ubwo azamburana akantsindira. Azansohora anjyane mu mucyo, mbone kureba gukiranuka kwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Maze umwanzi wanjye azabirebe amwarwe, uwambwiraga ati “Uwiteka Imana yawe iri he?” Amaso yanjye azamureba, ubu azanyukanyukwa nk’icyondo cyo mu nzira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Umunsi bazubaka inkike zawe, uwo munsi ingabano zawe zizunguka zijye kure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uwo munsi bazagusanga bavuye muri Ashuri no mu midugudu yo muri Egiputa, uhereye muri Egiputa ukageza ku ruzi, uhereye ku nyanja ukageza ku yindi, uhereye ku musozi ukageza ku wundi musozi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ariko isi izahinduka ikidaturwa, izize imbuto z’ibyakozwe n’abayituyemo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ragiza ubwoko bwawe inkoni yawe, umukumbi w’umwandu wawe, bwituriye ukwabwo mu ishyamba i Karumeli kuri yo hagati, burishe mu gihugu cy’i Bashani n’i Galeyadi nko mu gihe cya kera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nzabereka ibitangaza nk’ibyo mu gihe wavaga mu gihugu cya Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Amahanga azabareba akorwe n’isoni nubwo azaba afite imbaraga nyinshi, bazifata ku munwa n’amatwi yabo azaziba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Bazarigata umukungugu nk’inzoka, bazava mu bwihisho bwabo nk’ibyikurura hasi bahinda umushyitsi, bazaza ku Uwiteka Imana yacu babēbēra, bazatinya babitewe na we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ni iyihe Mana ihwanye nawe ibabarira gukiranirwa, ikirengagiza igicumuro cy’abasigaye b’umwandu wayo? Ntihorana uburakari bwayo iteka, kuko yishimira kugira imbabazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Izaduhindukirira kutugirira ibambe, izaribatira ibicumuro byacu munsi y’ibirenge byayo. Kandi uzarohera imuhengeri w’inyanja ibyaha byabo byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Uzakorera Yakobo iby’ukuri, na Aburahamu uzamugirira neza, ibyo warahiye ba sogokuruza uhereye mu bihe bya kera.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma mika igice cya: