   | 1. | Bazabona ishyano abamanuka bajya muri Egiputa kwitabariza, bakiringira amafarashi bakizigira n’amagare kuko ari menshi, kandi bakiringira abagendera ku mafarashi kuko ari abanyamaboko cyane, maze ntibite ku Uwera wa Isirayeli kandi ntibashake Uwiteka. |
   | 2. | Ariko rero na we azi ubwenge, azateza ibyago kandi ntazivuguruza, ahubwo azahagurukira inzu y’inkozi z’ibibi n’abakiranirwa babatabaye. |
   | 3. | Kandi rero Abanyegiputa si Imana ni abantu gusa, n’amafarashi yabo si umwuka ni inyama gusa, maze ubwo Uwiteka azarambura ukuboko utabaye azasitara, kandi utabawe azagwa. Nuko bose bazashirira hamwe. |
   | 4. | Uwiteka arambwiye ngo “Nk’uko intare, intare y’igisore yivugira ku muhigo wayo, abashumba benshi bagahururira kurwana na yo ntikangwe n’amajwi yabo kandi nticogozwe n’urusaku rwabo, ni ko Uwiteka Nyiringabo azamanurwa no kurwanira ku musozi wa Siyoni no ku gasozi kaho. |
   | 5. | Nk’uko ibisiga bitamba, ni ko Uwiteka Nyiringabo azarinda i Yerusalemu. Koko azaharinda aharengere, azanyura hejuru yaho ahakize. |
   | 6. | “Mwa Bisirayeli mwe, nimuhindukirire uwo mwagomeye bishayishije. |
   | 7. | Maze uwo munsi umuntu wese azajugunye rwose ibishushanyo bye by’ifeza n’iby’izahabu, byakozwe n’intoki zanyu bikababera icyaha. |
   | 8. | Nuko Umwashuri azicwa n’inkota itari iy’intwari, kandi inkota itari iy’abantu izamurya ayihunge, n’abasore babo bazaba ibiretwa. |
   | 9. | Igitare cye kizakurwaho no kwishisha, kandi abatware bazihebeshwa n’ibendera.” Ni ko Uwiteka avuga ufite umuriro we i Siyoni, akagira ikome rye muri Yerusalemu. |