Somera Bibiriya kuri Telefone
Hezekiya yongererwa imyaka yo kubaho(2 Abami 20.1-11; 2 Ngoma 32.24-26)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa. Bukeye umuhanuzi Yesaya mwene Amosi aramusanga aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Tegeka iby’inzu yawe kuko utazakira, ahubwo ugiye gutanga.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko Hezekiya yerekera ivure atakambira Uwiteka ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
“Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu by’ukuri imbere yawe n’umutima utunganye, ngakora ibishimwa imbere yawe.” Nuko Hezekiya ararira cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Maze ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Yesaya riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
“Subirayo ubwire Hezekiya uti ‘Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi iravuze iti: Numvise gusenga kwawe mbona n’amarira yawe, kubaho kwawe nzongeraho indi myaka cumi n’itanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kandi nzagukizanya n’uyu murwa mbakize umwami wa Ashuri, nzawurinda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
“ ‘Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka aguhaye, gihamya yuko Uwiteka azasohoza icyo avuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Dore nzahera aho igicucu kigeze ku ntambwe z’urugero rwa Ahazi, ngisubizanyeyo n’izuba intambwe cumi.’ ” Nuko izuba rihera aho ryari rigeze rirenga, risubirayo umwanya w’intambwe cumi z’urugero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ibyo Hezekiya umwami w’Abayuda yanditse ubwo yarwaraga agakira ni ibi:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Naravuze nti “Ndakenyutse ngiye kunyura mu marembo y’ikuzimu, nteshejwe imyaka yanjye yari isigaye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ndavuga nti “Sinzongera kureba Uwiteka mu gihugu cy’abazima, kandi sinzongera kubonana n’abantu b’abaturage bo mu isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ubugingo bwanjye buratamurutse bunkuweho nk’ihema ry’umwungeri, ubugingo bwanjye ndabuzinze nk’uko umuboshyi w’imyenda ayizinga, azanca mu biti biboherwamo imyenda. Uhereye mu gitondo ukageza nijoro, uzaba umazeho rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ndaceceka nkageza mu gitondo, ariko uvuna amagufwa yanjye yose nk’intare. Uhereye mu gitondo ukageza nijoro, uzaba umazeho rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ntaka nk’intashya cyangwa uruyongoyongo, nkaniha nk’inuma iguguza. Erega amaso yanjye yaheze hejuru! Nyagasani Uwiteka ndarengana, ndengera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Mvuge iki kandi? Ubwo yanshubije ubwe wenyine ni we wabikoze, imyaka yanjye nzamara yose nzajya ngende niyoroheje, nibuke umubabaro wo mu mutima wanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uwiteka, ibyo ni byo bibeshaho abantu, kandi muri ibyo byonyine ni ho umutima wanjye ubona ubugingo. Nuko nkiza umbesheho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Erega icyatumye ngira ibinsharirira cyane ni ukugira ngo mbone amahoro! Kandi urukundo wakunze ubugingo bwanjye rwatumye ubukiza urwobo rw’iborero, ibyaha byanjye byose warabyirengeje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kuko ikuzimu hatabasha kukogeza n’urupfu rutabasha kuguhimbaza, abamanuka bajya muri rwa rwobo ntibabasha kwiringira ukuri kwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Umuzima, umuzima ni we uzakogeza nk’uko nkogeza uyu munsi, se w’abana azabigisha ukuri kwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Uwiteka yiteguye kunkiza, ni cyo kizatuma turirimba mu nanga indirimbo nahimbye turi mu nzu y’Uwiteka, iminsi yose tuzamara tukiriho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Kandi Yesaya yari yababwiye ngo “Bende umubumbe w’imbuto z’umutini bawushyire ku kirashi cye, azakira.” 22Kandi Hezekiya yari yabajije ati “Ni kimenyetso ki cyerekana ko nzazamuka nkajya mu nzu y’Uwiteka?”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: