Somera Bibiliya kuri Telefone
Abayuda bifata nk’abamaraya, Imana ibagirira imbabazi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
“Baravuga bati ‘Umugabo nasenda umugore we, yamara gutana na we akendwa n’undi mugabo, mbese yakongera gusubirana na we? Igihugu cyakorwamo bene ibyo ntikiba cyandujwe rwose?’ Ariko weho wasambanye n’abakunzi bawe benshi, nyamara jyeweho uzangarukire. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Uburira amaso yawe mu mpinga witegereze. Aho utagize uwo muryamana ni hehe? Wabategererezaga mu nzira nk’Umwarabu uri mu butayu, kandi wandurishije igihugu ubusambanyi bwawe n’ibyaha byawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ni cyo gituma imvura yimanwa kandi nta mvura y’itumba yabonetse, ariko ufite mu maso ha maraya wanga kugira isoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“Mbese uhereye ubu ntiwajya untakira uti ‘Data we, uri umuyobora wo mu bukumi bwanjye’?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Uti ‘Mbese azahorana uburakari? Azabukomeza ageze ku iherezo?’ Umva uko wajyaga uvuga kandi ukora ibyaha, ukagenza uko wishakiye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uwiteka yongeye kumbwira ku ngoma y’Umwami Yosiya ati “Mbese wabonye icyo Isirayeli wa musubiranyuma yakoze? Yigiriye mu mpinga y’umusozi wose no munsi y’igiti cyose gitoshye, ni ho yajyaga yibunza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko amaze gukora ibyo byose ndibwira nti ‘Azangarukira ariko ntiyagaruka, kandi murumuna we w’umuriganya Yuda arabibona.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko maze gusenda Isirayeli wa musubiranyuma no kumuha urwandiko rwo kumusenda muhoye ubusambanyi bwe, murumuna we w’umuriganya Yuda ntiyatinya, na we arībunza ajya gusambana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko ubusambanyi bwe bw’ubupfayongo butuma igihugu cyandura, asambana n’ibiti n’amabuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nyamara murumuna we w’umuriganya Yuda na we abibonye atyo, ntarakangarukira n’umutima we wose, keretse kuryarya.” Ni ko Uwiteka avuga.
Imana yemera kubabarira abihannye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Maze Uwiteka arambwira ati “Isirayeli w’umusubiranyuma, yerekanye ko ari umukiranutsi kuruta Yuda w’umuriganya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Genda wamamaze aya magambo aherekera ikasikazi uvuge uti ‘Garuka wa musubiranyuma we, Isirayeli.’ Ni ko Uwiteka avuga. Sinzakurebana igitsure kuko ndi umunyambabazi. Ni ko Uwiteka avuga. Sinzakomeza kurakara iteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Icyo nshaka kimwe ni uko wemera ibyaha byawe, ibyo wacumuye ku Uwiteka Imana yawe, wayobereje inzira zawe ku mana z’abanyamahanga munsi y’igiti cyose gitoshye, kandi ntiwumviye ijwi ryanjye. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
“Nimugaruke bana basubiye inyuma mwe. Ni ko Uwiteka avuga. Kuko mbabereye umugabo kandi nzabakuramo umwe mu mudugudu, na babiri mu muryango mbajyane i Siyoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kandi nzabaha abungeri bampwaniye n’umutima wanjye, bazabaragiza ubwenge no kumenya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uwiteka aravuga ati “Nuko nimumara kugwira no kuba benshi mu gihugu, muri icyo gihe ntibazongera kuvuga iby’isanduku y’isezerano y’Uwiteka, ndetse ntibazayitekereza haba no kuyibuka kandi ntibazayikumbura, ntizongera no kuremwa ukundi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Icyo gihe i Yerusalemu bazahita intebe y’ubwami y’Uwiteka, kandi amahanga yose azayikoranirizwaho mu izina ry’Uwiteka, ari ho i Yerusalemu. Kandi ntibazongera kugenda bayobejwe n’imitima yabo mibi inangiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Icyo gihe inzu ya Yuda izuzura n’inzu ya Isirayeli, kandi bazavana mu gihugu cy’ikasikazi baze mu gihugu nahaye ba sogokuruza ho gakondo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
“Nuko ndavuga nti ‘Ariko ngiye kugushyira mu bana no kuguha igihugu cyiza, umwandu mwiza w’ingabo z’abanyamahanga.’ Maze nti ‘Muzanyita Data kandi ntimuzongera kunyimūra.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ni ukuri uko umugore ariganya umugabo we akahukana, ni ko nanjye mwandiganije wa nzu ya Isirayeli we.” Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ijwi ryumvikanye mu mpinga ry’umuborogo no kwinginga by’Abisirayeli, kuko bagoretse inzira zabo bakibagirwa Uwiteka Imana yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
“Nimugaruke mwa bana basubiye inyuma mwe, nzabakiza gusubira inyuma kwanyu.” “Dore turakwitabye kuko uri Uwiteka Imana yacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ni ukuri ni ubusa kwiringira gutabarwa n’ibigirwamana, guturuka mu misozi miremire aho basakurizaga. Ni ukuri ku Uwiteka Imana ni ho hava agakiza ka Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ariko ibiteye isoni byariye imirimo ya ba data uhereye mu buto bwacu, imikumbi yabo n’amashyo yabo, abahungu babo n’abakobwa babo. 25Twiryamire dufite isoni kandi ikimwaro cyacu kibe ari cyo twiyorosa, kuko twacumuye ku Uwiteka Imana yacu, twe na ba data uhereye mu buto bwacu ukageza none, kandi ntiturakumvira ijwi ry’Uwiteka Imana yacu.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: