Somera Bibiriya kuri Telefone
Abatambyi n’abahanuzi bashaka kwica Yeremiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mu itangira ry’ingoma ya Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, iri jambo ryaje riva ku Uwiteka riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Genda uhagarare mu rugo rw’inzu y’Uwiteka, maze ubwire ab’imidugudu y’u Buyuda yose bazanywe no gusengera mu nzu y’Uwiteka, ubabwire amagambo yose nagutegetse kubabwira, ntugire ijambo usiga na rimwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ahari bazakumvira umuntu wese ahindukire ave mu nzira ye mbi, kugira ngo mbone kureka ibibi nagambiriye kubagirira, mbahora ibyaha bakora mu mirimo yabo.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“Kandi uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Nimwanga kunyumvira ngo mugendere mu mategeko yanjye nabashyize imbere,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
kandi ngo mwumvire amagambo y’abagaragu banjye b’abahanuzi nabatumyeho, ndetse nazindukaga kare nkabatuma ariko mukanga kunyumvira,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
iyi nzu nzayihindura nk’i Shilo, uyu murwa nzawugira ikivume mu mahanga yose yo mu isi.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko abatambyi n’abahanuzi n’abantu bose bumva Yeremiya avugira ayo magambo mu nzu y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Yeremiya amaze kuvuga ibyo byose Uwiteka yari yamutegetse kubwira abantu bose, abatambyi n’abahanuzi na rubanda rwose baramufata bati “Turakwica nta kabuza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kuki wahanuye mu izina ry’Uwiteka uti ‘Iyi nzu izahinduka nk’i Shilo, n’uyu murwa uzaba umusaka udatuwemo?’ ” Abantu bose bakoranira kuri Yeremiya mu nzu y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ibikomangoma by’i Buyuda byumvise ibyo biherako biza mu nzu y’Uwiteka bivuye ibwami, byicara mu irebe ry’umuryango mushya w’inzu y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Maze abatambyi n’abahanuzi babwira ibikomangoma na rubanda rwose bati “Uyu muntu akwiriye gupfa, kuko yahanuriye uyu murwa ibibi nk’uko mwabyiyumviye n’amatwi yanyu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Yeremiya aherako abwira ibikomangoma na rubanda rwose ati “Uwiteka yantumye guhanurira iyi nzu n’uyu murwa amagambo yose mwumvise.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Noneho nimutunganye inzira zanyu n’imirimo yanyu, kandi mwumvire ijwi ry’Uwiteka Imana yanyu, na we Uwiteka azareka ikibi yabavuzeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Naho jye ngaho ndi mu maboko yanyu, mungirire uko mwibwira ko ari byiza kandi bitunganye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Icyakora mumenye yuko nimunyica muzaba mwisize amaraso atariho urubanza, no kuri uyu murwa no ku baturage baho bose, kuko Uwiteka yabantumyeho koko kubabwira ayo magambo yose ngo munyumve.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Maze ibikomangoma na rubanda rwose babwira abatambyi n’abahanuzi bati “Uyu muntu ntabwo akwiriye gupfa, kuko yatubwiriye mu izina ry’Uwiteka Imana yacu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko abakuru bamwe bo mu gihugu barahaguruka babwira iteraniro ryose ry’abantu bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Ku ngoma ya Hezekiya umwami w’Abayuda Mika w’i Moresheti yarahanuye, abwira abantu b’i Buyuda bose ati ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga: i Siyoni hazahingwa nk’umurima naho i Yerusalemu hazaba ibirundo by’imisaka, n’umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka uzaba nk’aharengeye hose ho mu ishyamba.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Hezekiya umwami w’u Buyuda n’ab’i Buyuda bose, mbese aho baramwishe? Ntimuzi ko Hezekiya yubashye Uwiteka, agasaba Uwiteka imbabazi maze Uwiteka akareka ikibi yabavuzeho? Twakwica uyu twaba twikoreye ishyano rikomeye, ryatugera ku bugingo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
“Kandi hariho undi muntu wahanuye mu izina ry’Uwiteka, ni Uriya mwene Shemaya w’i Kiriyatiyeyarimu. Na we yahanuriye uyu murwa n’iki gihugu amagambo ahwanye n’aya Yeremiya yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Umwami Yehoyakimu n’intwari ze zose n’ibikomangoma byose bumvise amagambo ye, umwami aherako ashaka kumwica. Ariko Uriya abyumvise agira ubwoba arahunga, ajya muri Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nuko Umwami Yehoyakimu yohereza abantu muri Egiputa, Elunatani mwene Akibori n’abandi bantu bajyana na we muri Egiputa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
bakurayo Uriya bamuzanira Umwami Yehoyakimu amwicisha inkota, bajugunya intumbi ye mu mva za rubanda.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nuko rero Ahikamu mwene Shafani arengera Yeremiya, kugira ngo batamutanga mu maboko ya rubanda ngo bamwice.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: