Somera Bibiriya kuri Telefone
Yeremiya ahanura iby’uwitwa Shami
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka aravuga ngo “Abungeri barimbura kandi bagatatanya intama zo mu rwuri rwanjye, bazabona ishyano.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ni cyo gituma Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga igaya abungeri baragira ubwoko bwanjye itya iti “Mwatatanije umukumbi w’abantu banjye, murabirukana kandi ntimwabasūraga, dore ngiye kubitura ibibi by’ibyo mwakoze. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi nzakoranya abasigaye b’umukumbi wanjye mbakure mu bihugu byose aho nabatatanirije, nzabagarura mu biraro byabo, bazabyara bororoke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi nzabaha abungeri bo kubaragira, ntibazongera gutinya cyangwa guhagarika umutima ukundi, kandi nta wuzazimira muri bo. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
“Dore iminsi izaza, ubwo nzumburira Dawidi Ishami rikiranuka, azima abe umwami kandi akorane ubwenge, azasohoza imanza zitabera no gukiranuka mu gihugu. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Mu gihe cye Yuda azakizwa kandi Isirayeli azibera amahoro, iri ni ryo zina rya Shami rizitwa: UWITEKA GUKIRANUKA KWACU.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uwiteka aravuga ati “Dore iminsi izaza, ntibazasubira kurahira bati ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho wavanye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa’,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
ahubwo bati ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho wazamuye urubyaro rw’inzu ya Isirayeli, akaruzana aruvanye mu gihugu cy’ikasikazi, no mu bihugu byose aho nari narabatatanyirije.’ Na bo bazatura mu gihugu cyabo bwite.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Iby’abahanuzi: Umutima wanjye umenekeyemo, amagufwa yanjye yose arajegera meze nk’usinda, nk’umuntu wishwe na vino mbitewe n’Uwiteka n’amagambo ye yera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kuko igihugu cyuzuye abasambanyi umuvumo uhateye kuboroga, urwuri rwo mu butayu rurumye. Imigenzereze yabo ni mibi, kandi imbaraga zabo si izo gukiranuka kuko umuhanuzi n’umutambyi banduye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ni ukuri, mu nzu yanjye nabonyemo ibyo bakiranirwaho. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ni cyo gituma inzira yabo izababera nk’ubunyereri mu mwijima, bazayisunikirwamo bagwe, kuko nzabateza ibyago mu mwaka bazagendererwamo. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nabonye ubupfapfa ku bahanuzi b’i Samariya, uko bahanuriraga mu izina rya Bāli, bakayobya ubwoko bwanjye Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
No ku bahanuzi b’i Yerusalemu nababonyeho ibibi bishishana, barasambana, bagendera mu binyoma kandi bakomeza amaboko y’inkozi z’ibibi, kugira ngo hatagira uva mu byaha bye. Bose bambereye nk’i Sodomu, n’abahatuye nk’i Gomora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga iby’abahanuzi atya ati “Dore ngiye kubagaburira uburozi bwitwa apusinto, mbanyweshe amazi akarishye kuko abahanuzi b’i Yerusalemu ari bo baturutsweho kutubaha Imana, bigakwira igihugu cyose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Ntimukumvire amagambo abahanuzi babahanurira: babigisha ibitagira umumaro bavuga ibyo beretswe, bihimbwe n’imitima yabo bitavuye mu kanwa k’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Bahora babwira abansuzugura bati ‘Uwiteka yavuze ngo: Muzagira amahoro’, n’umuntu wese ugendana umutima unangiye baramubwira bati ‘Nta kibi kizakuzaho.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Ni nde wari mu nama z’Uwiteka kugira ngo yumve kandi amenye ijambo rye? Ni nde witaye ku ijambo rye akaryumva?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Dore umugaru w’Uwiteka, ari wo mujinya we uraje. Ni ukuri ni umuyaga w’ishuheri uri mu mugaru, ugiye kugwa ku mitwe y’abanyabyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Uburakari bw’Uwiteka ntibuzīgarura, keretse amaze gusohoza imigambi y’umutima we, mu minsi y’iherezo ni bwo muzabimenya neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
“Abo bahanuzi si jye wabatumye ariko barihuse, sinavuganye na bo ariko barahanuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ariko iyo baba barahagaze mu nama zanjye, baba barumvishije ubwoko bwanjye amagambo yanjye, bakabayobora ngo bave mu nzira yabo mbi no mu migenzereze yabo mibi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Uwiteka arabaza ati “Mbese mwibwira ko ndi Imana yo hafi gusa, ntari n’Imana ya hose na kure?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Hari uwabasha kunyihisha ahiherereye simubone? Ni ko Uwiteka abaza. Si jye ukwiriye ijuru n’isi?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Numvise ibyo abahanuzi bavuze, bahanurira ibinyoma mu izina ryanjye ngo ‘Nareretswe, nareretswe.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ibyo bizahereza he kuba mu mitima y’abahanuzi bahanura ibinyoma, abahanuzi bahanura ibihimbano by’imitima yabo ibeshya?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Bīgīra inama yo kumpuza abantu banjye izina ryanjye, barotorera umuntu wese mugenzi we ibyo beretswe mu nzozi, nk’uko ba sekuruza babo bahugijwe izina ryanjye na Bāli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Umuhanuzi ufite icyo yarose nakirotore, kandi n’ufite ijambo ryanjye arivuge ibinyakuri. Umurama uhuriye he n’ingano? Ni ko Uwiteka abaza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Kandi Uwiteka arabaza ati ‘Mbese ijambo ryanjye ntirimeze nk’umuriro, cyangwa nk’inyundo imenagura urutare?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
“Ni cyo gituma mpagurukiye abahanuzi bibana amagambo yanjye, umuntu wese yiba mugenzi we. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Dore mpagurukiye abahanuzi bahimbisha indimi zabo bati ‘Yaravuze.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Dore mpagurukiye abahanura iby’inzozi by’ibinyoma, ni ko Uwiteka avuga, bakabyamamaza kandi bakayobesha ubwoko bwanjye ibyo binyoma byabo no kwirarira kwabo k’ubusa. Nyamara sinabatumye, sinabategetse kandi nta cyo bamariye rwose ubu bwoko. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
“Nuko ubu bwoko, cyangwa umuhanuzi cyangwa umutambyi nibakubaza bati ‘Ibyo Uwiteka yahanuye ni ibiki?’ Uzabasubize uti ‘Buhanuzi ki? Nzabaca’, ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Na we umuhanuzi n’umutambyi na rubanda bavuga bati ‘Byahanuwe n’Uwiteka’, uwo muntu nzamuhanana n’inzu ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Uku ni ko umuntu wese azabaza mugenzi we, umuntu wese n’uwo bava inda imwe ati ‘Uwiteka yagushubije iki?’ Ati ‘Uwiteka yavuze iki?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Ntabwo muzongera kuvuga ibyahanuwe n’Uwiteka ukundi, kuko ijambo umuntu wese yihimbiye ari ryo azahanura, kuko mwagoretse amagambo y’Imana ihoraho, y’Uwiteka Nyiringabo Imana yacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Uko abe ari ko uzabaza umuhanuzi uti ‘Wowe se Uwiteka yagushubije iki?’ Uti ‘Uwiteka yavuze iki?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Ariko nimuvuga muti ‘Ni ibyahanuwe n’Uwiteka’, ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Kuko muvuze iri jambo muti: Ni ibyahanuwe n’Uwiteka’, (kandi narabatumyeho nti ‘Ntimuzavuge yuko ari ibyahanuwe n’Uwiteka’),
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
nuko dore nzabibagirwa rwose kandi nzabaca, nce n’umurwa nari narabahanye na ba sogokuruza ngo mumve imbere,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
kandi nzabazanira kumwara kw’iteka ryose no gukorwa n’isoni bihoraho, ndetse kutazibagirana.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: