Imana ihora Abisirayeli kurenganya abakene |
| 1. | Ibi ni byo Uwiteka Imana yanyeretse: nabonye icyibo cy’amatunda yo ku mpeshyi, |
| 2. | maze arambaza ati “Amosi we, ubonye iki?” Nti “Mbonye icyibo cy’amatunda yo ku mpeshyi.” Maze Uwiteka arambwira ati “Iherezo ry’ubwoko bwanjye Isirayeli rirageze, sinzongera kubanyuraho ukundi. |
| 3. | Uwo munsi indirimbo zo mu rusengero zizahinduka umuborogo, ni ko Uwiteka Imana ivuga, intumbi zizaba nyinshi, ahantu hose bazazijugunya bumiwe.” |
| 4. | Nimwumve ibi yemwe abashaka kumira abakene no guca abatindi bo mu gihugu, mukavuga muti |
| 5. | “Mbese ukwezi kuzijima ryari kugira ngo tugure imyaka, n’isabato irashira ryari kugira ngo duhununure ibigega by’ingano, dutubye efa, dutubure shekeli, tubeshyeshe iminzani y’uburiganya, |
| 6. | tugure abakene ifeza n’abatindi tubagure inkweto, kandi tugure n’inkumbi z’ingano zacu?” |
| 7. | Uwiteka yarahiye ubwiza bwa Yakobo ati “Ni ukuri ntabwo nzibagirwa ibyo bakoze byose. |
| 8. | Mbese ibyo si byo bizatuma isi ihinda umushyitsi, abayirimo bose bakaboroga? Izuzura rwose nka rwa Ruzi, izarengera hanyuma yike nk’uruzi rwo muri Egiputa. |
| 9. | Kandi uwo munsi, ni ko Uwiteka Imana ivuga, nzatuma izuba rirenga ku manywa y’ihangu, kandi nzazana ubwirakabiri ku isi hakiri ku manywa. |
| 10. | Ibirori byanyu nzabihindura umuborogo n’indirimbo zanyu zose zibe amaganya, kandi bose nzabatera gukenyera ibigunira n’imitwe yose ihinduke inkomborera, nzabateza umuborogo nk’upfushije umwana w’umuhungu ari ikinege, amaherezo yabyo azaba umunsi w’amaganya. |
| 11. | “Dore iminsi izaza, ni ko Uwiteka Imana ivuga, nzateza inzara mu gihugu, ntizaba ari inzara y’ibyokurya cyangwa inyota yo gushaka amazi, ahubwo izaba ari iyo kumva amagambo y’Uwiteka. |
| 12. | Kandi bazajarajara bava ku nyanja imwe bajya ku yindi, bazava ikasikazi bajye iburasirazuba, bazakubita hirya no hino bashaka ijambo ry’Uwiteka be kuribona. |
| 13. | Uwo munsi inkumi nziza n’abasore bazicwa n’inyota. |
| 14. | Abarahira icyaha cy’i Samariya bati ‘Ndahiye imana yawe, Dani we!’ Kandi bati ‘Ndahiye umuhango w’i Bērisheba uhoraho.’ Na bo bazagwa kandi ntabwo bazongera kubyuka.” |