Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 29-10-2019 saa 20:06:14 | Yarebwe: 16140

Mu buzima busanzwe bwa buri munsi abantu bahura n’intambara zitandukanye; hari abahura n’ubukene bwinshi, ibitero by’abadayimoni, abasara, ababura imbyaro, abasabiriza, abiga bikanga, abibasigwa na karande zo mu miryango n’ibindi byinshi. Ibi byose iyo bigeze ku muntu, nubwo ashobora guca ahantu hagiye hatandukanye kugirango arebe ko ya kwikiza ayo makuba; ariko  Imana niyo ishobora kuyakuraho rwose ikayamukiza.  Ibi bituma benshi baza imbere y’Imana maze bakemera Yesu kristo nk’umwami n’umucunguzi wabo bakamwakira mu buzima bwabo bwa buri munsi. Abaha amasezerano menshi meza abagaragariza ko Imana izabagirira neza. (Kuva 14:14; Yesaya 40:29; Yesaya 41:10; Yesaya 43:2; Mariko 11:24).

Twasuye umukozi w’Imana akaba umunyamasegesho, asengera muri ADEPR paruwasi ya Ruli, umudugudu wa Ruli. Afite ubuhamya buzwi cyane kuko yashatse umugabo arusha imyaka 21. Yatubwiye uburyo yakijijwe hamwe n’imirimo n’ibitangaza  Imana yamukoreye. Yifashishje imirongo Imana yamubwiraga imukomeza (Yesaya 60:11; Kuva 2:23-25) n’indi avuga mu buhamya bwe.

Mu mwaka wa 2003 yahuye n’intambara zikomeye kandi zidasanzwe, aho abadayimoni bamuteraga mu rugo mu buryo budasanzwe bwaranzwe n’amabuye menshi yizanaga ikagwa munzu ye, intebe zizamuraga mu kirere hamwe n’inkoni zikabakubita zizamuye mu kirere mu buryo butangaje! Byari urugamba rukomeye, kugeza aho batekaga ibiryo bikivangamo umucanga n’amahurunguru, ariko nyuma y’amezi 12 basenga,  byose byararangiye imbaraga z’Imana zibikuraho.

Kuko Imana ivuga kandi igahishura, abanyamasengesho bamaze gusenga,  imbaraga z’Imana zaramanutse maze  ihishura umubare w’abadayimoni  ko ari miliyoni enye nicya bazanye ko baje gutsemba no kurimbura. Icyo gihe bazaga biyoberanyije mu nyamaswa zitandukanye no mu bikoresho byo murugo.

Mu  mibereho ye ya gikirisito, yakomeje gusenga Imana, maze imuha isezerano ryo ku mwubakira urugo afite imyaka 38, Imana yaje gusohoza iryo sezerano amaze kugira imyaka 47 mu kwa 7 mu 2019. Yasabye Imana umusore iramumuha ufite imyaka 26. Imana yamukoreye ubukwe bajya mu murenge, barasaba baranamukwa ibihumbi 200 maze asezerana imbere y’Imana muri ADEPR.

UMVA UBHAMYA BWOSE BWA MUKARUSHEMA HANO: