Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 29-10-2019 saa 20:05:26 | Yarebwe: 7706

Kuri iyi isi buri muntu aca mu buzima butandukanye, hari abaca mu buzima bwiza cyane, hari abaca mu buzima bugoye ndetse bwuzuyemo ibikomere ariko byose nta ruhare tubigiramo. Iyo usomye bibiliya usangamo inkuru ya Yefuta wavukiye mu muryango uzwi,  avuka nk’uko abandi bavuka; Nkuko mubizi mu kuvuka nta ruhare tubigiramo, yaravutse yisanga mu kibazo gikomeye cyo kwangwa na bene se kandi ntaburyo yari gushobora kucyikuramo. N’ubundi ibibazo bikomeye duhura nabyo ntahandi dushobora gukura igisubizo cyabyo usibye ku Mana honyine (Abacamanza 11:1-2). Twasuye umukozi w’Imana waciye mu buzima bugoye bwuzuyemo ibikomere aduha ubuhamya bw’ubuzima yabayemo.

Niyibizi J. Nepomusene , umubwirizabutumwa akaba na mwarimu mu itorero rya ADEPR,  umudugudu wa Ruli muri Paroise ya Ruli; Imana yamucishije mu buzima bugoye bwuzuyemo ibikomere imurinda muri byose kandi imuhindurira amateka mu mibereho yabayeho.

Uyu mubwirizabutumwa yavutse mu 1974, yavukanye n’abana 6 ariko ari uwa 2 kuko mama we yashatse abagabo 2. Akimara kuvuka yasanze nta papa we uhari aba mu buzima bugoye cyane,  bari batuye mu nzu y’ibyatsi imvura yagwa bakarara bahagaze. Muri icyo gihe bahuye n’inzara kugezaho basabirizaga mu baturanyi, kubera ubwo buzima bubi kandi bugoye cyane byatumye agira ibikomere byinshi byuzura mu mutima we.

Yaje gukizwa, arashaka ndetse aranabyara. Kurikirana ubuhamya bwose wumve ubuzima bugoye Niyibizi yaciyemo, intambara y’inzara ndetse  n’uburinzi bwinshi Imana yamuhaye.

UMVA UBUHAMYA BWOSE HANO: