Ibibazo n'ibisubizo
Ibibazo byabajijweCategory: GusengaEse ko intumwa zabanye na Yesu, zihabwa umwuka wera zavuze mu dimi zisanzwe ziriho, abavuga ko bavuga mundi zitazwi babikurahe?
Deo Muhawenimana asked 2 years ago

Ese ko intumwa zabanye na Yesu, zihabwa umwuka wera zavuze mu dimi zisanzwe ziriho, abavuga ko bavuga mundi zitazwi babikurahe?

5 Answers
Juvenal K. answered 2 years ago

Uvuga mu ndimi zitumvikana yifasha we ubwiwe.Ariko hari abavuga mu ndimi bakanasigura. Canke undi akuzuzwa Mpwemu Yera agasigura izo ndimi mururimi bumva. Hari igihe uvugishwa aba ari kuyaga n’Umuvugisha bidakenewe ko abo bari kumwe bumva ivyo bari kuyaga; “Nibaza” ko ari naco gituma uvugishwa mu ndimi nsha abantu batumva, avugishwa akanya gato cane hama akabandanya mundimi zitahurika kuri bose. Uko Mpwemu Yera akoresha umuntu niko akwiye kubikora.
Barigira jean baptiste answered 1 year ago

Iyo uganira n\\\’abantu,ukaba uzi indimi nyinshi,hari igihe wisanga washyizemo n\\\’ibyo abo muganira batumva.uko niko biba kumuntu uvuga mundimi,kandi umwuka aradusabira,iyo adusabira rero avuga mururimi rw\\\’iwabo(mu ijuru)kugira ngo bamwumve vuba kandi neza,niyompamvu umuntu avuga indimi zitumvikana nawe ubwe ntamenya ibyavuze ariko akumva ahatwa kubivuga.
Wigihe answered 1 year ago

301bNi abatekamitwe. Ni ba sekurya bavugishwa na \”egregore\”. Intekerezo-shusho ziremwa ni imyuka y abantu bahuje imyumvire . Kuko abantu nabo nifitemo ubumana babasha kurema imbaraga zishobora kuba nziza cg mbi. Bitewe n ubumenyi abantu bafite ku byerekeye iyobokamana usanga hari imana karemano ariyo benshi biyumvisha mu ntekerezo zabo ikaba ihabwa ishusho n imico y umwami wica agakiza. Ikaba imana bayoboka kubera ubwoba bw uko uzabarumburi n ibindi bibi byose ishobora kubakorera.  Imana kamerano ikomokwaho n ubugingo bwacu bwambara umubiri muri buri were tuyibamo nayo ikatubamo kandi iyo tubisobanukiwe gutyo tuba tumurikiwe kandi kumenya uko kuri nibyo bibatura ubugingo bwacu. Bityo nta kuvunika tuyishaka cg tuyikorera kuko iri muri twe. Ntabongera kubasha guduhindura intama zikamwa hitwajwe imana. Umishinga wabo wungukira mu kutubikamo ubwoba ugenda wisenyacgake uko abantu banurikirwa
JLK answered 9 months ago

Ese kuki hari abavuga ko bafashwe n’umwuka bakavuga mu ndimi kuki nta wuravuga mu gifransa cg mu cyongereza ahubwo bakavuga ibintu by’igifefeko, bidafite sens (ururimi rutabaho ku isi) ku buryo ubimusubirishijemo nawe atabishobora? 
Emmanuel Masengesho answered 7 months ago

Ibi biba ari ubuyobe, kuko indimi kuva kera muri Bibliya zari indimi zisanzwe z’abantu: icyarabu, igiheburabo, ikigiriki, etc. Impamvu nuko Imana yari ishatse ko ukuri k’ubutumwa bwiza kugera ku bantu bo muhanga yose mu ndimi bumva, nkuko bwa mbere Imana yaciriye amahanga iteka itandukanya indimi zabo i Babel. 
Ikindi Imana yari yarabwiye aba Israel ko izavugana nabo ikoresheje indimi batazi nkuburyo bwo kubahanira kwanga kumvira abahanuzi yabatumagaho: Ahubwo azavuganira n’ubu bwoko mu kanwa k’abanyamahanga b’urundi rurimi, (Yesaya 28:11). Ni yo mpamvu muri iki gice cya 14 avuga ko indimi ari ikimenyetso kubatizera!                                          Igihe cyo kuvuga mu ndimi nshya cyari igihe Imana yari ikomeje kwihishura ibyanditswe bitaruzura, ariko bimaze kuzura ubu nti hagikenewe indimi zindi. 
Your Answer