Yanditswe na James kuwa 14-04-2018 saa 23:20:58 | Yarebwe: 2623

Wari uzi ko kugira neza bishobora gutuma ibisazi bituza !? Mu ndirimbo ya Theogene Uwiringiyimana (Bosebabireba) avugamo ko ineza y’umuntu ariyo imutera gukundwa agira ati ‘Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa, babishakishe gukora ibyiza badacogora…ugira neza ukuyisanga aho ugiye ugira nabi ikakugaruka ukiriho..'(Yumve hano). Bibiliya nayo mu rwandiko rwandikiwe Abaheburayo 13:16 iti “Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana”. Nta gitangaza kirimo ko ukora ineza ukayisanga imbere wowe cyangwa se abagukomokaho. Akenshi twibwira ko ibi bisaba ko dukora ibikorwa binini cyane bigaragarira amaso ya buri wese. Ndakubwiza ukuri na kakandi gato cyane wowe ukora ugahita unibagirwa ko wagakoze kazaguhesha umugisha bikomeye. Natanga nk’urugero: abagenda mu mujyi wa Kigali murabizi hari igihe ujya gutega Bus wayigeramo ugasanga amafranga yashize ku ikarita utabizi. Iyo umushoferi yanze ko ugenda umuntu akemera ko umuha ibiceli akagukorezaho ikarita ye iriho amafaranga akenshi tubifata nk’ibisanzwe, ukibwira uti “Simwishyuye se ! Amafranga avuye ku ikarita ye sinyamusubije ?”. Nibyo urayamusubije ariko iyo ashaka yari kukureka kandi Bus ikagusiga!
Umunsi umwe nahuye n’umusazi (Umusore twiganye turi bato nyuma akaza gusara) ariko ibyo nabonye byankoze ku mutima. Muti byagenze gute ? Ubwo nari mu mashuri abanza, nari mfite inshuti nyinshi z’abana twiganaga tukirirwa dukina. Nari umwana wo mu giturage, ntazi umujyi cyane nubwo ariho nigagamo, ariko nari mfite ikintu kiruta ibindi:-Ubwenge. Nari umunyabwenge peee. Murabizi abana bo mu bipangu (nkuko twabitaga) bo baratahaga bagasubiramo amasomo nimugoroba iwabo abandi bakaba bafite abarimu babigishiriza mu rugo. Njye rero si uko byari bimeze ahubwo naratahaga nkagera iwacu bwije kuko hari kure, murabyumva sinashoboraga kwigira ku gatadowa (usibye ko n’amakaye njye nayarazaga mu ishuri). N’ubwo ari uko byari bimeze, naratsindaga nkaba uwa mbere bigatuma ngira inshuti nyinshi zaba abanyeshuri n’abarimu batwigishaga. Ubwo narangije amashuri abanza njya mu yisumbuye ku kigo cy’abapadiri (Koleji ya Kristu Umwami i Nyanza). Gusa muri abo twiganaga primaire abenshi ntibabonye ayo mahirwe. Ngeze muri Koleji nasanze ubuzima ari bwiza ariko nubwo bwari bwiza imbere mu kigo turya umuceli, tukanywa icyayi cyangwa igikoma mu gitondo, hanze inzara yari imeze nabi. Abana batuye hafi ya Koleji bazaga gufata ibiryo twashigaje ariko ntibyari byemewe kuko ibyasigaraga byagombaga kugaburirwa ingurube z’aba padiri kandi nanone abo bana bazaga gusaba (imisigi) bateraga umutekano muke imbere ya Refectoire twariragamo. Wasangaga barwana na animateur abirukana ariko kubera inzara bakagaruka. Njye rero kuko nicaraga hafi y’umuryango nakoraga uko nshoboye ngakusanya ibyasigaye ku meza batarabisukamo amazi ngahita mpamagara umwe muri bo nkamusukira mu ishashi ye akiruka. Nguko uko ubuzima bwari bwifashe muri iyo minsi. Nyuma naje kurangiza Secondaire njya muri Kaminuza.

Nyuma byaje kugenda gute ?
Ubwo navaga kuri Kaminuza ngiye gusura abantu b’iwacu, nahuriyemo n’ibintu byankoze ku mutima ku buryo butangaje. Nafashe Bus ngera mu mujyi aho Koleji iri mu ma saa munani z’amanywa. Ubwo twavaga muri Bus nasanze abantu bahungabanye bari kwiruka aho mu muhanda ndebye mbona ni umusazi uri kubatera amabuye abirukankana. Sinzi ukuntu uwo musazi yarebye mu bavuye mu modoka ankubita amaso mbona arambitse hasi amabuye yari afite ahita aza yiruka mubonye nanjye ngira ubwoba ngiye kwiruka aba angezeho amfata amashati ahita apfukama hasi n’amarira menshi mu maso ati “Muntu w’Imana, sinzakwibagirwa mu buzima bwanjye bwose, nari narakubuze ngo ngushimire kandi ubyumve ko mbivuze mbikuye ku mutima.” Ubwo nari numiwe abantu barebaga nabo bumiwe ariko nihagararaho ndatuza kuko numvaga ari no kunuka (Yari yambaye imyenda inuka kandi isa nabi cyane). Arakomeza ati “ntunyibuka ariko njye ndakuzi. Nitwa *Karima* twiganye muri primaire”. Akivuga atyo mpita koko mwibuka neza menya uwo ariwe. Arongera ati “Rwose si ibyo gusa ahubwo nagira ngo ngushimire nkubwira ko muri ba bana wajyaga uha ibiryo muri Koleji nanjye nari ndimo ! Kandi sinzakwibagirwa kuko burya uko waduhaga ibyo umuceli mushigaje ku meza wabaga ukijije ubuzima bwanjye na bagenzi banjye. Rwose ndagushimiye”. Amaze kuvuga gutyo amarira ambunga mu maso mbura icyo nkora ndamureba gusa ndamuhobera. Arangije arambwira ati “Nubwo nabaye gutya undeba nkaba narasaze ariko sinzibagirwa ineza wangiriye”. Nabuze icyo mukorera gusa musezeho ndagenda ariko ngenda nibaza byinshi:
  • Ni gute uyu musazi yambonye agahita atuza ahubwo akibuka ineza yagiriwe kera ?
  • Ese koko biriya narabikoze, ko ntabyibuka neza ?
  • Niba narabikoze se nari nkwiye gushimirwa ?
  • Ko nahaga benshi ibyo kurya, kuki ari uriya wenyine wibutse kunshimira kandi ari n’umusazi ?
  • Mbese umusazi nawe yakwibuka ineza yagiriwe ?
  • Niba umusazi abasha kwibuka ineza akanashima, abazima turabikora ?
  • Ese buriya iyo aba muzima yari kunshimira nka kuriya ?
  • Iyo nza kuba naramwinye ibyo kurya byari kugenda gute ? …

Birashoboka ko nta muntu wari wakubwira ngo warakoze cya gihe ariko ineza ntishira, wowe, abana bawe cyangwa se abagukomokaho bazabona ineza yawe byanze bikunze. N’abasazi bazahamya ineza yawe rwose. Ibuka ubwo Dawidi yagiriraga neza Mefibosheti mwene Yonatani: -Bukeye Dawidi arabaza ati “Mbese hari uwasigaye wo mu muryango wa Sawuli, ngo mugirire neza ku bwa Yonatani?” 2 Samweli 9. Kugira neza si ugukora ibitangaza, akantu gato karahagije ngo wigarurire umutima w’Imana izakwibuke mu minsi ya kera. Ibyinshi dusabwamo kugira neza usanga bitagombera imbaraga nyinshi, ubutwari, amafranga, diplome cyangwa za certificats. Mwibuke inkuru z’umugore witwaga Tabita cyangwa Doruka Ibyakozwe 9:36-43 wajyaga abohera bagenzi be amakanzu n’imyenda. Amaze gupfa bahamagaye Petero aramusengera arazuka. Ibi byatewe n’ineza yagiraga. amarira y’abapfakazi yatumye Petero yumva ko agomba kumusengera akazuka akagaruka aba bapfakazi bakamubona.
Nkwifurije kugirira neza umuntu umwe nibura uyu munsi.. kandi umuntu nakugirira neza, wibuke gushima