Imana izahana Edomu ibahoye kurenganya Isirayeli |
| 1. | Ibyo Obadiya yeretswe. Ibi ni byo Uwiteka Imana ivuga kuri Edomu: Amosi 1.11-12; Mal 1.2-5 Twumvise ubutumwa buvuye ku Uwiteka, kandi intumwa yatumwe mu mahanga ati “Nimuhaguruke kandi natwe duhaguruke dutere ubwo bwoko. |
| 2. | Dore mu yandi mahanga nakugize ishyanga rito, urahinyurwa cyane. |
| 3. | Ubwibone bw’umutima wawe bwaragushutse, weho utuye mu bisate by’urutare, ukaba mu buturo bwo hejuru cyane ukibwira mu mutima wawe uti ‘Ni nde wamanura akangeza hasi?’ |
| 4. | Naho watumbagira hejuru nk’igisiga, icyari cyawe ukacyarika hagati y’inyenyeri, aho na ho nzahakumanura ugwe hasi. Ni ko Uwiteka avuga. |
| 5. | “Abajura iyo baguteye cyangwa abambuzi baguteraniyeho mu ijoro (ukaba waraciwe), aho ntibakwiba kugeza ubwo bīhaza? Abasaruzi b’imizabibu baje iwawe, ntibagira imizabibu basiga yahumbwa? |
| 6. | Yemwe, Esawu ko yasatswe! Ubutunzi bwe bwari buhishe, ko bwahishuwe! |
| 7. | Abafatanyaga nawe bose barakwirukanye bakugeza ku rubibi, abuzuraga nawe baragushutse none barakunesheje, abo wagaburiraga baguteze umutego, ariko ntiwabimenya.” |
| 8. | Uwiteka arabaza ati “Mbese uwo munsi sinzarimbura abanyabwenge bo muri Edomu, ngatuma kumenya gushira ku musozi wa Esawu? |
| 9. | Temani we, intwari zawe zizahagarika umutima, bitume umuntu wese wo ku musozi wa Esawu yicwa n’icyorezo. |
| 10. | “Urugomo wagiriye mwene so Yakobo ni rwo ruzagutera gukorwa n’isoni cyane, kandi kurimbuka kwawe kuzaba ukw’iteka ryose. |
| 11. | Wa munsi wihagarariraga urebēra gusa, igihe abanzi bajyanaga ubutunzi bwe, abanyamahanga bakinjira mu marembo ye bagafindira i Yerusalemu, wari umeze nk’uwo muri bo. |
| 12. | Ariko ntukarebēre ku munsi wa mwene so, umunsi yabonyemo amakuba, kandi ntukishime ku Bayuda ku munsi barimbutsemo, kandi ntukababwirane ubwibone ku munsi bagizemo amakuba. |
| 13. | Ntukajye mu irembo ry’ubwoko bwanjye ku munsi w’ibyago byabo. Ni ukuri ntukarebēre amakuba yabo ku munsi w’ibyago byabo, kandi ntugasahure ubutunzi bwabo ku munsi w’ibyago byabo. |
| 14. | Ntugahagarare mu mahuriro y’inzira kuhicira impunzi ze, kandi ntugatange abe bacitse ku icumu ku munsi w’amakuba yabo. |
| 15. | “Kuko umunsi w’Uwiteka uri hafi uziye amahanga yose, uko wagenje ni ko uzagenzwa, ibyo wagize bizagusubira ku mutwe. |
| 16. | Uko mwanywereye ku musozi wanjye wera, ni ko abanyamahanga bose bazajya banywa iteka. Ni ukuri bazanywa bagotomere, kandi bazamera nk’abatigeze kubaho. |
| 17. | “Ariko ku musozi wa Siyoni hazaba abarokotse kandi hazaba ahera, ab’inzu ya Yakobo bazasubirana ibyabo. |
| 18. | Kandi ab’inzu ya Yakobo bazaba umuriro, n’ab’inzu ya Yosefu babe ikirimi cyawo, n’ab’inzu ya Esawu bazaba nk’umurama, bazabatwika bakongoke, ndetse ab’iyo nzu nta wuzasigara, kuko byavuzwe n’Uwiteka. |
| 19. | “Kandi ab’ikusi bazigarurira umusozi wa Esawu, n’abatuye mu gisiza bahindūre igihugu cy’Abafilisitiya. Bazigarurira igihugu cya Efurayimu n’igihugu cy’i Samariya, n’Ababenyamini bazahindūra i Galeyadi. |
| 20. | Kandi abo muri izo ngabo z’Abisirayeli bagiye mu Banyakanāni ari imfate, bazigarurira igihugu kugeza i Sarefati, n’ab’i Yerusalemu bajyanywe ari imbohe bakaba i Sefaradi, bazigarurira imidugudu y’ikusi. |
| 21. | Kandi abarokozi bazazamuka bajye ku musozi wa Siyoni gucira urubanza umusozi wa Esawu kandi ubwami buzaba ubw’Uwiteka.” |