Yesu ni Umwami w’isabato (Mat 12.1-8; Mar 2.23-28) |
| 1. | Ku munsi w’isabato agenda anyura mu mirima y’amasaka, abigishwa be baca amahundo, bayavunga mu ntoki zabo barayahekenya. |
| 2. | Nuko Abafarisayo bamwe barababaza bati “Ni iki gitumye mukora ibizira ku isabato?” |
| 3. | Yesu arabasubiza ati “Ntimwari mwasoma icyo Dawidi yakoze, ubwo yasonzaga we n’abo bari bari kumwe, |
| 4. | ko yinjiye mu nzu y’Imana akenda imitsima yo kumurikwa akayirya, akayiha n’abo bari bari kumwe amategeko atemeye ko abandi bayirya, keretse abatambyi bonyine?” |
| 5. | Kandi arababwira ati “Umwana w’umuntu ni Umwami w’isabato.” |
Akiza umuntu unyunyutse ukuboko ku munsi w’isabato (Mat 12.9-14; Mar 3.1-6) |
| 6. | Nuko ku yindi sabato yinjira mu isinagogi arigisha. Asangamo umuntu unyunyutse ukuboko kw’iburyo. |
| 7. | Abanditsi n’Abafarisayo bagenza Yesu ngo barebe ko amukiza ku isabato, babone uko bamurega. |
| 8. | Ariko amenya ibyo batekereza, abwira uwo muntu unyunyutse ukuboko ati “Haguruka uhagarare hagati mu bantu.” Arahaguruka arahagarara. |
| 9. | Nuko Yesu arababwira ati “Ndababaza yuko amategeko yemera gukora neza ku isabato cyangwa ko akora nabi, gukiza umuntu cyangwa kumwica?” |
| 10. | Abararanganyamo amaso bose abwira wa wundi ati “Rambura ukuboko kwawe.” Arakurambura kurakira. |
| 11. | Maze bazabiranywa n’uburakari, bajya inama y’uko bazagenza Yesu. |
Atoranya intumwa cumi n’ebyiri (Mat 10.1-4; Mar 3.13-19) |
| 12. | Nuko muri iyo minsi avayo ajya ku musozi gusenga, akesha ijoro asenga Imana. |
| 13. | Ijoro rikeye ahamagara abigishwa be, atoranyamo cumi na babiri abita intumwa: |
| 14. | Simoni uwo yise Petero na Andereya mwene se, na Yakobo na Yohana, na Filipo na Barutolomayo, |
| 15. | na Matayo na Toma na Yakobo mwene Alufayo, na Simoni witwa Zelote |
| 16. | na Yuda mwene Yakobo, na Yuda Isikariyota wahindutse umugambanyi. |
| 17. | Amanukana na bo, ahagarara aharinganiye ari kumwe n’abigishwa be benshi, n’abantu benshi bavuye i Yudaya hose n’i Yerusalemu, no mu gihugu cy’i Tiro n’i Sidoni gihereranye n’Inyanja Nini, bazanywe no kumwumva no gukizwa indwara zabo, |
| 18. | kandi n’abababazwaga n’abadayimoni arabakiza. |
| 19. | Abantu bose bashaka kumukoraho, kuko imbaraga yamuvagamo ikabakiza bose. |
Yesu yerekana abahiriwe abo ari bo (Mat 5.3-12) |
| 20. | Yuburira abigishwa be amaso arababwira ati “Hahirwa mwebwe abakene, Kuko ubwami bw’Imana ari ubwanyu. |
| 21. | Hahirwa mwebwe mushonje ubu, Kuko muzahazwa. Hahirwa mwebwe murira ubu, Kuko muzaseka. |
| 22. | “Muzahirwa abantu nibabanga bakabaha akato, bakabatuka, bakanegura izina ryanyu nk’aho ari ribi, babahora Umwana w’umuntu. |
| 23. | Uwo munsi muzishime mwitere hejuru, kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ba sekuruza babo ari ko bagenje abahanuzi. |
| 24. | Ariko muzabona ishyano mwa batunzi mwe, Kuko mumaze kugubwa neza. |
| 25. | Namwe muzabona ishyano mwebwe abahaze ubu, Kuko muzasonza. Muzabona ishyano mwebwe abaseka ubu, Kuko muzaboroga murira. |
| 26. | “Muzabona ishyano abantu nibabavuga neza, kuko ari ko ba sekuruza wabo bagenje abahanuzi b’ibinyoma. |
Dutegetswe gukunda n’abanzi bacu (Mat 5.38-48; 7.12) |
| 27. | “Ariko ndababwira mwebwe abumva, mukunde abanzi banyu, mugirire neza ababanga, |
| 28. | mwifurize neza ababavuma, musabire ababangiriza. |
| 29. | Ugukubise mu musaya umuhindurire n’uwa kabiri, uzakwaka umwitero ntuzamwime ikanzu. |
| 30. | Ugusaba wese umuhe, unyaga ibyawe ntuzabimwake ukundi. |
| 31. | Kandi uko mushaka ko abantu babagirira, abe ari ko mubagirira namwe. |
| 32. | “Nimukunda ababakunda muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo bakunda ababakunda. |
| 33. | Kandi nimugirira neza abayibagirira muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo ni ko bakora. |
| 34. | Kandi nimuguriza abo mutekereza ko bazabaguzurira muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo ni ko baguriza abandi banyabyaha, kugira ngo bazaguzurirwe ibihwanye n’ibyo babagurije. |
| 35. | Ahubwo mukunde abanzi banyu, mubagirire neza, mugurize abantu mudatekereza ko bazabishyura. Ni bwo ingororano zanyu zizaba nyinshi, namwe muzaba abana b’Isumbabyose kuko igirira neza ababi n’indashima. |
| 36. | Mugirirane imbabazi nk’uko So na we azigira. |
| 37. | “Kandi ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirwa, kandi ntimugatsindishe namwe mutazatsindishwa. Mubabarire abandi namwe muzababarirwa, |
| 38. | mutange namwe muzahabwa. Urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije, rusesekaye ni rwo muzagererwa, kuko urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe.” |
Ntimukagaye abandi mwiretse (Mat 7.1-6) |
| 39. | Abacira n’umugani ati “Mbese impumyi yabasha kurandata indi mpumyi? Mbese zombi ntizagwa mu mwobo? |
| 40. | Umwigishwa ntaruta umwigisha, ahubwo umwigishwa wese iyo atunganye rwose mu byo yigishijwe, amera nk’umwigisha we. |
| 41. | “Ni iki gituma ureba agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ukirengagiza umugogo uri mu jisho ryawe? |
| 42. | Wabasha ute kubwira mwene so uti ‘Mwene data, henga ngutokore agatotsi kari mu jisho ryawe’, nawe nturebe umugogo uri mu ryawe? Wa ndyarya we, banza wikuremo umugogo uri mu jisho ryawe, abe ari ho ubona uko utokora agatotsi kari mu jisho rya mwene so. |
| 43. | “Kuko ari nta giti cyiza cyera imbuto mbi, cyangwa igiti kibi cyera imbuto nziza. |
| 44. | Igiti cyose kimenyekanishwa n’imbuto zacyo: ntibasoroma imbuto z’umutini ku mugenge, cyangwa imizabibu ku mufatangwe. |
| 45. | Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwiza bwo mu mutima we, n’umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi, kuko ibyuzuye mu mutima ari byo akanwa kavuga. |
| 46. | “Mumpamagarira iki muti ‘Databuja, Databuja’, nyamara ntimukore ibyo mvuga? |
| 47. | Umuntu wese uza aho ndi, akumva amagambo yanjye akayakomeza, ndabereka uko asa: |
| 48. | asa n’umuntu wubaka inzu, agacukura hasi cyane akageza urufatiro ku rutare. Nuko umugezi wuzuye uhururira kuri iyo nzu ariko ntiwabasha kuyinyeganyeza, kuko yubatswe ku rutare. |
| 49. | Naho rero uwumva ntabikore, asa n’umuntu wubatse inzu ku butaka adacukuye urufatiro. Nuko umugezi uyihururiraho ako kanya iragwa, kandi kurimbuka kwayo kwabaye kubi.” |