Abanyagalilaya bishwe na Pilato |
| 1. | Muri icyo gihe hari abantu bari bahari bamutekerereza iby’Abanyagalilaya, abo Pilato yavangiye amaraso yabo n’ibitambo byabo. |
| 2. | Yesu arabasubiza ati “Mbese mugira ngo abo Banyagalilaya bari abanyabyaha kuruta abandi Banyagalilaya, ubwo bababajwe batyo? |
| 3. | Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese. |
| 4. | Cyangwa se ba bandi cumi n’umunani, abo umunara w’i Silowamu wagwiriye ukabica, mugira ngo bari abanyabyaha kuruta abandi b’i Yerusalemu bose? |
| 5. | Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese.” |
Umugani w’umutini warumbye |
| 6. | Kandi abacira uyu mugani ati “Hariho umuntu wateye umutini mu ruzabibu rwe, bukeye araza awushakaho imbuto arazibura. |
| 7. | Abwira umuhinzi ati ‘Dore none uyu mwaka ni uwa gatatu, nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Uwuce, urakomeza kunyunyuriza iki ubutaka?’ |
| 8. | Na we aramusubiza ati ‘Databuja, uwureke uyu mwaka na wo, nywuhingire nywufumbire, |
| 9. | ahari hanyuma wakwera imbuto. Icyakora nutera uzawuce.’ ” |
Umugore uhetamye akizwa na Yesu |
| 10. | Nuko ku munsi w’isabato yigishiriza mu isinagogi. |
| 11. | Asangamo umugore ufite dayimoni utera ubumuga, uwo mugore yari amaze imyaka cumi n’umunani ahetamye, atabasha kunamuka na hato. |
| 12. | Yesu amubonye aramuhamagara aramubwira ati “Mugore, ubohowe ubumuga bwawe.” |
| 13. | Amurambikaho ibiganza, muri ako kanya aragororoka ahagarara yemye, ahimbaza Imana. |
| 14. | Ariko umutware w’isinagogi arakazwa n’uko Yesu akijije umuntu ku isabato, abwira abantu ati “Hariho iminsi itandatu ikwiriye gukorerwamo imirimo, abe ari yo muzamo mukizwe hatari ku munsi w’isabato.” |
| 15. | Umwami Yesu aramusubiza ati “Mwa ndyarya mwe, mbese umuntu wese muri mwe ntazitura inka ye cyangwa indogobe ye, ayikura mu kiraro ku isabato, akayijyana akayuhira? |
| 16. | Kandi uyu ko ari umukobwa wa Aburahamu, akaba amaze iyi myaka cumi n’umunani aboshywe na Satani, ntiyari akwiye kubohorwa iyi ngoyi ku munsi w’isabato?” |
| 17. | Amaze kuvuga atyo abanzi be bose baramwara, abahateraniye bose bishimira imirimo myiza itangaza yose yakoze. |
Umugani w’akabuto ka sinapi (Mat 13.31-33; Mar 4.30-32) |
| 18. | Nuko arabaza ati “Mbese ubwami bw’Imana bwagereranywa n’iki, cyangwa nabushushanya n’iki? |
| 19. | Dore bugereranywa n’akabuto ka sinapi, umuntu yenze akakabiba mu murima we, kagakura kakaba igiti maze inyoni zo mu kirere zikarika ibyari mu mashami yacyo.” |
| 20. | Yongera kuvuga ati “Ubwami bw’Imana ndabugereranya n’iki? |
| 21. | Busa n’umusemburo umugore yenze akawuhisha mu myariko itatu y’ifu, kugeza aho yose iri butubukire.” |
Babaza Yesu abakizwa uko bazangana (Mat 7.13-14,21-23) |
| 22. | Ajya mu midugudu n’ibirorero yigisha, ari mu nzira ajya i Yerusalemu, |
| 23. | umuntu aramubaza ati “Databuja, mbese abakizwa ni bake?” Na we aramusubiza ati |
| 24. | “Mugire umwete wo kunyura mu irembo rifunganye. Ndababwira yuko benshi bazashaka kurinyuramo ntibabibashe. |
| 25. | Nyir’inzu namara guhaguruka agakinga urugi, namwe mugatangira kurukomangaho muhagaze hanze muvuga muti ‘Mwami, dukingurire’, azabasubiza ati ‘Simbazi, sinzi n’aho muturutse.’ |
| 26. | Ni bwo muzavuga muti ‘Kandi twariraga imbere yawe, tukanywera imbere yawe, ndetse ukigishiriza mu nzira z’iwacu!’ |
| 27. | Ariko azababwira ati ‘Sinzi aho muturutse. Nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe!’ |
| 28. | Aho ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo, mubonye Aburahamu na Isaka na Yakobo n’abahanuzi bose bibereye mu bwami bw’Imana, namwe mukaba mujugunywe hanze. |
| 29. | Hazaza abava iburasirazuba n’iburengerazuba, n’ikasikazi n’ikusi, bicare basangirire mu bwami bw’Imana. |
| 30. | Kandi rero, hariho ab’inyuma bamwe bazaba ab’imbere, n’ab’imbere bamwe bazaba ab’inyuma.” |
Yesu aririra i Yerusalemu (Mat 23.37-39) |
| 31. | Uwo munsi haza Abafarisayo bamwe baramubwira bati “Va hano, ugende kuko Herode ashaka kukwica.” |
| 32. | Arababwira ati “Nimugende mubwire iyo ngunzu muti ‘Dore arirukana abadayimoni, arakiza abantu none n’ejo, maze ku munsi wa gatatu azaba arangije rwose.’ |
| 33. | Ariko nkwiriye kugenda none n’ejo n’ejo bundi, kuko bidashoboka ko umuhanuzi yicwa atari i Yerusalemu. |
| 34. | “Ayii! Yerusalemu, Yerusalemu we, wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho! Ni kangahe nashatse kubundikira abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire? |
| 35. | Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka, kandi ndababwira yuko mutazambona kugeza ubwo muzavuga muti ‘Hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka.’ ” |