| 1. | Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, kandi nk’uko isezerano ry’ubugingo bubonerwa muri Kristo Yesu riri, |
| 2. | ndakwandikiye Timoteyo, umwana wanjye nkunda. Ubuntu n’imbabazi n’amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umwami wacu. |
Pawulo ahugurira Timoteyo gushikama mu byo kwizera |
| 3. | Imana nkorera nkurikije ba sogokuruza mfite umutima utancira urubanza, ni yo nshimira yuko nkwibuka ubudasiba uko nsenze ku manywa na nijoro. |
| 4. | Nibuka amarira yawe, ngakumbura kukureba ngo nuzure umunezero, |
| 5. | kuko nibutse kwizera kutaryarya kukurimo, kwabanje kuba muri nyogokuru Loyisi no muri nyoko Unike, kandi nzi neza yuko kukurimo nawe. |
| 6. | Ni cyo gituma nkwibutsa gusesa impano y’Imana ikurimo ngo yake, iyo waheshejwe no kurambikwaho ibiganza byanjye. |
| 7. | Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda. |
| 8. | Nuko ntukagire isoni zo guhamya Umwami wacu cyangwa izanjye imbohe ye. Ahubwo ufatanye nanjye kurenganyirizwa ubutumwa bwiza, ufashijwe n’imbaraga z’Imana |
| 9. | yadukijije, ikaduhamagara guhamagara kwera itabitewe n’imirimo yacu, ahubwo ibitewe n’uko yabigambiriye ubwayo, no ku bw’ubuntu bwayo twaherewe muri Kristo Yesu uhereye kera kose, |
| 10. | ariko none bukaba bwarerekanywe no kuboneka k’Umukiza wacu Kristo Yesu, wahinduye urupfu ubusa akerekanisha ubugingo no kudapfa ubutumwa bwiza. |
| 11. | Ubwo butumwa ni bwo nashyiriweho kuba umubwiriza wabwo, n’intumwa n’umwigisha w’abanyamahanga. |
| 12. | Ni cyo gituma mbabazwa ntya nyamara singira isoni, kuko nzi uwo nizeye uwo ari we, kandi nzi neza yuko abasha kurinda ikibitsanyo namubikije kugeza kuri urya munsi. |
| 13. | Ujye ukomeza icyitegererezo cy’amagambo mazima wanyumvanye, ugikomeresha kwizera n’urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu. |
| 14. | Ikibitsanyo cyiza wabikijwe, ukirindishe Umwuka Wera utubamo. |
| 15. | Uzi yuko abo muri Aziya bose banteye umugongo, muri abo ni Fugelo na Herumogene. |
| 16. | Umwami wacu agirire imbabazi abo kwa Onesiforo kuko yanduhuraga kenshi, kandi ntaragakorwa n’isoni z’umunyururu wanjye, |
| 17. | ahubwo ageze i Roma agira umwete wo kunshaka arambona. |
| 18. | Umwami amuhe kuzabona imbabazi z’Umwami kuri urya munsi. Ibyo yankoreye muri Efeso uko bingana, nta wukurusha kubimenya. |