Ubuhenebere buteye ubwoba bwo mu minsi y’imperuka |
| 1. | Umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, |
| 2. | kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, |
| 3. | badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, |
| 4. | bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, |
| 5. | bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo. |
| 6. | Kuko muri bo harimo abagabo bomboka mu mazu bakanyaga abagore batagira umutima, baremerewe n’ibyaha, batwarwa n’irari ry’uburyo bwinshi, |
| 7. | bahora biga ariko ntabwo babasha kugira ubwo bamenya ukuri. |
| 8. | Nk’uko Yane na Yambure barwanije Mose, ni ko n’abo bagabo barwanya ukuri. Abo ni abononekaye ubwenge badashimwa ku byo kwizera. |
| 9. | Ariko ntibazabasha kurengaho kuko ubupfu bwabo buzagaragarira abantu bose, nk’uko ubwa ba bandi na bwo bwagaragaye. |
| 10. | Ariko wowe ho wakurikije neza inyigisho zanjye n’ingeso zanjye, n’imigambi no kwizera no kwiyumanganya, n’urukundo no kwihangana, |
| 11. | no kurenganywa kenshi no kubabazwa kenshi, n’ibyambereyeho muri Antiyokiya no muri Ikoniyo n’i Lusitira, n’ibyo nihanganiye byose ndenganywa, nyamara Umwami wacu akabinkiza byose. |
| 12. | Icyakora n’ubundi abashaka kujya bubaha Imana bose bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa. |
| 13. | Kandi abantu babi n’abiyita uko batari bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa. |
| 14. | Ariko wowe ho ugume mu byo wize ukabyizezwa kuko uzi uwakwigishije, |
| 15. | kandi uzi yuko uhereye mu buto bwawe wamenyaga ibyanditswe byera bibasha kukumenyesha ubwenge, bwo kukuzanira agakiza gaheshwa no kwizera Kristo Yesu. |
| 16. | Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka |
| 17. | kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose. |