| 1. | Ndagutongerera mu maso y’Imana no mu ya Kristo Yesu uzacira ho iteka abazima n’abapfuye, ubwo azaboneka aje kwima ingoma ye. |
| 2. | Ubwirize abantu ijambo ry’Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye, uhane, uteshe, uhugure ufite kwihangana kose no kwigisha, |
| 3. | kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo, |
| 4. | kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y’ibinyoma. |
| 5. | Ariko wowe ho wirinde muri byose, wemere kurengana, ukore umurimo w’umubwirizabutumwa bwiza, usohoze umurimo wawe wo kugabura iby’Imana. |
Pawulo avuga iby’iherezo rye, asaba Timoteyo kumusura |
| 6. | Kuko jyeweho maze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye. |
| 7. | Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. |
| 8. | Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose. |
| 9. | Gira umwete wo kuza aho ndi vuba. |
| 10. | Dema yaransigiriye kuko akunze iby’iki gihe cya none, ajya i Tesalonike. Kiresikenti na we yagiye i Galatiya, naho Tito yagiye i Dalumatiya. |
| 11. | Luka ni we wenyine ukiri kumwe nanjye. Shaka Mariko umuzane, kuko angirira umumaro wo kunkorera. Kolo 4.10 |
| 12. | Ariko Tukiko namaze kumwohereza muri Efeso. |
| 13. | Nuza uzazane umwitero nasize i Tirowa kwa Karupo n’ibitabo, ariko cyane cyane uzazane iby’impu. |
| 14. | Alekizanderi, umucuzi w’imiringa yangiriye inabi nyinshi. Umwami wacu azamwitura ibikwiriye ibyo yakoze. |
| 15. | Nawe umwirinde, kuko yarwanije amagambo yacu cyane. |
| 16. | Mu iburana ryanjye rya mbere nta wampagarikiye, ahubwo bose barampānye. Ntibakabibarweho! |
| 17. | Nyamara Umwami wacu yarampagarikiye arankomeza, kugira ngo ubutumwa bubwirizwe n’akanwa kanjye butagabanije, abanyamahanga bose babwumve. Nuko nkira akanwa k’intare. |
| 18. | Kandi Umwami wacu azankiza ibibi bangirira byose, andindire kugira ngo anjyane mu bwami bwe bwo mu ijuru. Icyubahiro kibe icye, iteka ryose, Amen. |
| 19. | Untahirize Purisikila na Akwila, n’abo kwa Onesiforo. |
| 20. | Erasito yagumye i Korinto, ariko Tirofimo namusize i Mileto arwaye. |
| 21. | Gira umwete wo kuza, igihe cy’imbeho kitarasohora. Ewubulo aragutashya, na Pudenti na Lino na Kilawudiya, na bene Data bose. |
| 22. | Umwami Yesu abane n’umutima wawe. Ubuntu bw’Imana bubane nawe. |