Abana b’Imana n’abana ba Satani abo ari bo |
| 1. | Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye. |
| 2. | Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari. |
| 3. | Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneza nk’uko uwo aboneye. |
| 4. | Umuntu wese ukora icyaha, aba agomye, kandi icyaha ni bwo bugome. |
| 5. | Muzi yuko uwo yerekaniwe gukuraho ibyaha kandi nta cyaha kimurimo. |
| 6. | Umuntu wese uguma muri we ntakora ibyaha, umuntu wese ukora ibyaha ntiyamubonye kandi ntiyamumenye. |
| 7. | Bana bato, ntihakagire ubayobya. Ukiranuka ni we mukiranutsi nk’uko uwo ari umukiranutsi. |
| 8. | Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko uhereye mbere na mbere Satani akora ibyaha. Ibyo Umwana w’Imana yerekaniwe ni ibi: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani. |
| 9. | Umuntu wese wabyawe n’Imana ntakora ibyaha kuko imbuto yayo iguma muri we, kandi ntabasha gukora ibyaha kuko yabyawe n’Imana. |
| 10. | Icyo ni cyo kimenyekanisha abana b’Imana n’abana ba Satani. Umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene Se, si uw’Imana. |
| 11. | Ubwo ni bwo butumwa mwumvise uhereye mbere na mbere, ngo dukundane |
| 12. | tutamera nka Kayini wari uw’Umubi, akica murumuna we. Mbese icyatumye amwica ni iki? Ni uko ingeso ze zari mbi, naho iza murumuna we zikaba nziza. |
| 13. | Bene Data, ntimutangazwe n’uko ab’isi babanga. |
| 14. | Twebwe tuzi yuko twavuye mu rupfu tukagera mu bugingo, kuko dukunda bene Data. Udakunda aguma mu rupfu. |
| 15. | Umuntu wese wanga mwene Se ni umwicanyi, kandi muzi yuko ari nta mwicanyi ufite ubugingo buhoraho muri we. |
| 16. | Iki ni cyo kitumenyesha urukundo icyo ari cyo, ni uko Yesu yatanze ubugingo bwe ku bwacu, natwe ikidukwiriye ni uko twatanga ubugingo bwacu ku bwa bene Data. |
| 17. | Ariko se ufite ibintu byo mu isi, akareba ko mwene Se akennye akamukingira imbabazi ze, urukundo rw’Imana rwaguma muri we rute? |
| 18. | Bana bato, twe gukundana urumamo mu magambo cyangwa ku rurimi, ahubwo dukundane mu byo dukora no mu by’ukuri. |
| 19. | Icyo ni cyo kizatumenyesha ko turi ab’ukuri, tukabona uko duhumuriza imitima yacu imbere yayo, |
| 20. | nubwo imitima yacu iducira urubanza, kuko Imana iruta imitima yacu kandi izi byose. |
| 21. | Bakundwa, imitima yacu nitaducira urubanza, turatinyuka imbere y’Imana |
| 22. | kandi icyo dusaba cyose tugihabwa na yo, kuko twitondera amategeko yayo tugakora ibishimwa imbere yayo. |
| 23. | Itegeko ryayo ni iri: ni uko twizera izina ry’Umwana wayo Yesu Kristo, tugakundana nk’uko yadutegetse. |
| 24. | Kandi uwitondera amategeko yayo aguma muri yo na yo ikaguma muri we, kandi ikitumenyesha ko iguma muri twe ni Umwuka yaduhaye. |