Duhora mu bitugerageza buri munsi, na Yesu ubwe yageragejwe na Satani. Ariko twahawe imbaraga zo kunesha ibitugerageza ndetse tukanesha n’icyaha. Tekereza kuri iyi mirongo ushobora kubonamo imbaraga zigufasha kunesha ibigeragezo ufashijwe n’Umwuka Wera
Matayo 26:41
41.Mube maso, musenge mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.
Luka 4:12-13
12.Yesu aramusubiza ati Haravuzwe ngo Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe. 13.Umwanzi arangije ibyo amugerageresha byose aramureka, amutega ikindi gihe.
1 Abakorinto 10:13
13.Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe nikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.
Matayo 6:13
13.Ntuduhane mu bitwoshya, Ahubwo udukize Umubi, Kuko ubwami nubushobozi nicyubahiro ari ibyawe, None niteka ryose. Amen.
Luka 22:40
40.Agezeyo arababwira ati Nimusenge kugira ngo mutajya mu moshya.
1 Abakorinto 7:2
2.Ariko ku bwo kwirinda gusambana, umugabo wese agire uwe mugore, numugore wese agire uwe mugabo.
Zaburi 26:2
2.Uwiteka, unyitegereze ungerageze, Gerageza umutima wanjye nubwenge bwanjye,
Yeremiya 17:10
10.Jye Uwiteka ni jye urondora umutima nkawugerageza, nkitura umuntu wese ibihwanye ninzira ze, uko imbuto ziva mu mirimo ye ziri.
Abefeso 6:11
11.Mwambare intwaro zose zImana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe nuburiganya bwa Satani.
Yakobo 1:12-13
12.Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ryubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda. 13.Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati Imana ni yo inyoheje, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa nibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha.
Yakobo 4:7
7.Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga.
1 Petero 5:8
8.Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nkintare yivuga ashaka uwo aconshomera.