Ibibazo n'ibisubizo
Ibibazo byabajijweAmatsinda: IbyahaGutamba – Kubyina
Andrew Nduwimana yabajije 6 years ashize

Ni icaha gutamba (kubyina) indirimbo z’Imana?

Ibisubizo 4
Jackson Amini yasubije 6 years ashize
  • dufatiye urugero kuri Dawidi dusanga nawe yaratambiraga imana kd dusanga imana nayo yarishimiga kubera yabonye ko umugaragu wayo ayitambira 

Ben Muhire yasubije 6 years ashize

Gutambira(kubyinira) Imana ntabwo ari icyaha ahubwo ni ubury bwo kuyishimira ibyo yakoze kuko ni usoma ibyanditswe uzasanga Abisirayeli barabyiniye Imana ubwo bari bamaze kwambuka inyanja itukura(Red Sea), kandi na Dawidi yatambiye Imana ubwo yashoboraga kugarura isanduku y\\\’isezerano yari yaranyazwe.   Kubyinira Imana kandi byakorwa nk\\\’ikimenyetso cyo kuyinezerererwa imbere y\\\’abakubona ndetse no mu maso yayo, ibi bikaba biva ku kuko bwo hambere ndetse n\\\’ubu abantu babyinira abami cg abaperezida kandi tukaba tuziko Imana iruta abakomeye bose, none ni kuki kuyibyinira byakwitwa icyaha? Ntibikabe ahubwo tujye tuyibyinira tuyinezererwe imisi yacu yose kuko ari Imana ikomeye.   Shalom
ntwari yasubije 6 years ashize

yg kubyinira imana ntacyaha kirimo gus sinumva ko kubyinira murusengero ntabwo aribyo kuko abo bose babikoze ntanumwe wabikoreye murusengero kdi ntaho muri bibiliya berekana ko kubyinira murusengero byakabaye bikorwaaa  
Shalom yasubije 5 years ashize

Yesu ashimwe !   Muti : Ese ni icaha gutamba (kubyina) indirimbo z’Imana ?   Iyo duhimbaza cg se turamya Imana tuba tuyishima iby’imbaraga yakoze ndetse dushima gukomera kwayo kwinshi. Ubuzima tubamo twese, buba bwiza iyo twishimye abone n’iyo twaba turi kunyura mu bibazo by’ubukene bukabije, gupfusha, akarengane, uburwayi n’ibindi byinshi.   Gutamba (kubyina) indirimbo z’Imana kuzana kwishima guturuka ku kirere cyiza kirimo parfois ubusabane umuntu aba afitanye n’Imana kuko ariyo itanga umunezero w’ukuri. Niyo mpamvu usanga mukubyina, habamo no kurira, kugira umunezero urenze, kwaguka mu byiringiro, kwongera kumva Imana ivuga cg se isezeranya, etc.   Nk’uko rero Ijambo ry’Imana ribitubwira neza muri Zaburi 150: 1-6, twemerewe gushima Imana mu buryo bwose, aha ndavuga mu majwi, mu ibyuma, etc ariko byose tubiyobowemo n’Umwuka Wera kugirango bihere mbere ya byose mu mwuka maze bibone gukorwa mu buryo bw’umubiri. Twibuke kandi ko buri gahugu cg bwoko bugira umuco wihariye, bityo bitatuviramo kuba abacamanza.  Shalom !
Igisubizo cyawe