Ibibazo n'ibisubizo
Ibibazo byabajijweCategory: AmadiniKo bibiriya itubwirako adamu yacumuye abamukomotseho ..
TUKAYISHIMIREEZGAD asked 4 years ago

Nagirango munsobanurire ! Ko bibiriya itubwirako adamu yacumuye abamukomotseho bose tukaba abanyabyaha nta condition, kuki Yesu yamupfiriye Adam (umuntu) akamuha agakiza, byarangiza conditions zigashyirwa ku bantu kugirango bakizwe!
Abigisha bati “imana ikunda umuntu kurenza n’abamarayika ngo ndetse kurusha n’umubyeyi ku mwana we! ni gute yafashe Satani ikamuta mu isi abantu ikunda cyane abarimo, kandi izi ko ibarusha ubwenge n’imbaraga zibatera gukora ibyaha, yarangiza igategura igihano kuri abo bantu!? munsobanurire iby’urwo rukundo!
Abigisha, bati imana ni urukundo ntirobanura ku butoni, buriya ibya Kayini n’Aberi, cyangwa Yakobo na Esawu, bishimangira ibyo biranga Imana cyangwa birabivuguruza?
Imana ishobra byose, itegeka byose! Ibihano byarimbuye abaturage ba Egypta na  Farawo, n’imfura zo mu Misiri bazize iki ko imana ubwayo ariyo yibwiriye Mose ko azanangira umutima w’umwami?

1 Answers
Ignace answered 4 years ago

Imana ni \”Urukundo\”. Imana idukunda twese, ni yo mpamvu yatanze Umwana wayo Yezu Kristu kugira ngo abe ar iwe dukirizwamo tubone ubugingo tutazarimbuka. Ibyo kuba yarataye satani mu isi kandi izo ko ari ho dutuye, izi ko satani aturusha amayeri n\’imbaraga byo kutugusha mu byaha, ndakwibutsa ko Yesu watsinze satani, agatsinda n\’urupfu, iyo tumwemereye akatuyobora mu buzima bwacu bwa buri munsi, ya satani turayitsinda natwe ku bwe (donc tumutsinda muri Yesu Kristo.) Ndakwibutsa kandi ko Imana itanga ubwigenge, kuko yaduhaye ubwenge n\’umutimanama, ntiyakomeza kudutwara nk\’inyagitugu kandi yaraduhaye ubushobozi bwo kumenya kwihitiramo icyiza ngo tureke ikibi. Ikindi kandi twibuke yuko, niba twaremeye Yezu nk\’Umwami n\’Umukiza w\’Ubugingo bwacu, tugomba no kumwemerera akatuyobora, kugira ngo tuneshe ibyo byaha sekibi adahwema kudukururiramo. Ikibazo rero, si uko bidashoboka kureka ibyaha, ahubwo, ikibazo ni uko twemerera umubiri ukatugenga aho kuba twebwe twawugenga. Igihe tuzabasha kwima umubiri ibyo wifuza bitajyanye n\’amategeko y\’Imana, tuzaba ducumuye, kuko umubiri wacu wose, n\’ingingo zacu zose, zigomba gukorera Yesu, gukora ibyo yagakoze iyo aba akiri hano ku isi, kuko twemeye kumukurikira (ni we nzira y\’ukuri n\’ubugingo). Mu gitabo cy\’Abaroma 6:19-23 havuga ko twaremewe muri Kristo kandi ni na we twaremewe. Bivuga yuko twaremewe kumukorera, ibyo gusa! Uburyo bwo kumukorera, twese turabuzi, ahubwo tugendera mu kigare ntitubihe agaciro, tunibaza ibibazo bitari ngombwa, nyamara twakagombye gukurikiza ijambo ry\’Imana tutaburanye kuko n\’ubundi, ubwenge bwacu ni buke cyane ku buryo butabasha kumva amabanga y\’Imana yose uko yakabaye. Twongere dusome muri Abakorinto ba mbere 6:12-20, aho tubwirwa yuko tutagomba gukoresha imibiri yacu ibyaha, nko gusambana n\’ibindi.  Ibyo byose rero, biraduhamagarira kunesha satani muri Kristu, kuko twebwe ubwacu (uyu mubiri twambaye), ntitwabibasha. Murakoze kubaza iki kibazo, nizeye ko hari aho bigufashije, kandi Imana itwungure twese ubumenyi n\’ubwenge bwo kuyisanga.    
Your Answer