Yuda abyara Peresi kuri Tamari, umukazana we |
| 1. | Muri iyo minsi Yuda ava muri bene se, aramanuka, acumbika ku Munyadulamu witwaga Hira. |
| 2. | Yuda abonayo umukobwa wa Shuwa Umunyakanani, aramujyana aramurongora. |
| 3. | Asama inda abyara umuhungu, amwita Eri. |
| 4. | Yongera gusama indi nda ayibyaramo umuhungu, amwita Onani. |
| 5. | Yongera kubyara undi muhungu amwita Shela, Yuda ubwo yamubyaraga yari i Kezibu. |
| 6. | Yuda asabira impfura ye Eri umukobwa witwa Tamari. |
| 7. | Eri imfura ya Yuda, yari umunyabyaha mu maso y’Uwiteka, aramwica. |
| 8. | Yuda abwira Onani ati “Hungura muka mwene so, nk’uko bikwiriye umugabo wabo, ucikure mwene so.” |
| 9. | Onani amenya yuko umwana atazaba uwe, nuko aryamanye na muka mwene se ashyira intanga hasi kugira ngo adacikura mwene se. |
| 10. | Icyo yakoze icyo cyari kibi mu maso y’Uwiteka, na we aramwica. |
| 11. | Maze Yuda abwira Tamari umukazana we ati “Guma mu nzu ya so uri umupfakazi, ugeze aho umwana wanjye Shela azakurira.” Kuko yibwiraga ati “Na we ye gupfa nka bene se.” Tamari aragenda, aguma mu nzu ya se. |
| 12. | Hashize iminsi, umukobwa wa Shuwa muka Yuda, arapfa. Yuda amaze kumwerera, arazamuka ajya i Timuna, aho abagaragu be bakemuriraga intama ze, we n’incuti ye Hira Umunyadulamu. |
| 13. | Babwira Tamari bati “Sobukwe arazamutse, agiye i Timuna gukemuza intama ze.” |
| 14. | Yiyambura imyenda y’ubupfakazi, yitwikira umwenda mu mutwe arisesura, yicara mu marembo ya Enayimu yo ku nzira ijya i Timuna, kuko yabonye Shela amaze gukura, ntibamumuhe ngo amuhungure. |
| 15. | Yuda amubonye agira ngo ni maraya, kuko yari yitwikiriye mu maso. |
| 16. | Atambikira aho ari iruhande rw’inzira, aramubwira ati “Ndakwinginze turyamane.” Kuko yari atazi ko ari umukazana we. Aramubaza ati “Nituryamana urampa gisasuro ki?” |
| 17. | Aramusubiza ati “Ndakoherereza umwana w’ihene wo mu mukumbi.” Aramubaza ati “Urampa ingwate kugeza aho uzawoherereza?” |
| 18. | Na we aramubaza ati “Ndaguha ngwate ki?” Aramusubiza ati “Mpa impeta yawe iriho ikimenyetso, n’umugozi wayo n’inkoni witwaje.” Arabimuha, bararyamana amutwika inda. |
| 19. | Arahaguruka aragenda, yiyambura umwenda wo mu mutwe, yambara imyenda ye y’ubupfakazi. |
| 20. | Yuda yohereza wa mwana w’ihene, awuhaye wa Munyadulamu incuti ye, ngo uwo mugore amusubize za ngwate, aramubura. |
| 21. | Abaza abagabo bo mu mudugudu yarimo ati “Maraya uwo ari he, wari Enayimu iruhande rw’inzira?” Baramusubiza bati “Nta maraya wari aha.” |
| 22. | Asubira aho Yuda ari aramubwira ati “Ntawe nabonye, kandi abaho bambwiye ngo ‘Nta maraya wari uhari.’ ” |
| 23. | Yuda aramusubiza ati “Nabyijyanire twe gukorwa n’isoni, dore nohereje uyu mwana w’ihene maze uramubura.” |
| 24. | Hashize amezi nk’atatu, babwira Yuda bati “Tamari umukazana wawe yarasambanye, kandi afite inda y’ubusambanyi.” Yuda arababwira ati “Mumusohore bamutwike.” |
| 25. | Bakimusohora atuma kuri sebukwe ati “Nyir’ibi bintu ni we wantwitse inda.” Kandi ati “Ndakwinginze, menya nyir’ibi: impeta iriho ikimenyetso n’imigozi yayo n’inkoni.” |
| 26. | Yuda yemera ko ari ibye ati “Andushije gukiranuka, kuko ntamuhaye Shela umwana wanjye.” Ntiyongera kuryamana na we ukundi. |
| 27. | Nuko mu iramukwa rye, impanga zari mu nda ye. |
| 28. | Akiramukwa, umwe hahinguka igikonjo cye, umubyaza aragifata ahambiraho urudodo rutukura ati “Uyu ni we mpfura.” |
| 29. | Ashubijeyo igikonjo cye uwari inyuma aravuka, umubyaza aravuga ati “Dore uko usatuye uku! Gusatura kwawe kukubeho!” Ni cyo cyatumye bamwita Peresi. |
| 30. | Hanyuma mwene se aravuka, wari ufite urudodo ruhambiriye ku gikonjo, bamwita Zera. |