Ibibazo n'ibisubizo
Ibibazo byabajijweCategory: AmadiniAbakristo bo mu bushinwa bemerewe gusenga no guhimbaza Imana ?
gasore Staff asked 6 years ago

Mu Bushinwa, abakristo baba bemerewe gusenga no guhimbaza Imana ku mugaragaro nta nkomyi ? Ko njya numva ngo baca za Bibiliya bakanasenya insengero byaba ari ukuri. Umuntu waba warabayeyo cyangwa uriyo yatubwira

2 Answers
Ben Muhire answered 6 years ago

Mu bigaragara ivuga butumwa mu gihugu cy’ubushinwa rirakumirwa cyane kuko babatwikira insengero ndetse abeshi barafungwa bazira ko ari abakiristo. Ubushinwa ni kimwe mu bihugu bibamo itoteza ku bakirisito mu rwego rwo hejuru kuko bibwira ko abakiristo nibiyongera bizatuma a basenga ikigirwamana cyabo cyitwa Budha bazagabanuka ndetse bikarangira kibuze abagisenga. 
 
Kubw’ibyo mujye musengera abakiristo baba muri iki gihugu ndetse musengere na Guverinoma kugirango itange ubwisanzure ku myemerere.
 
Shalom
Grace answered 6 years ago

Murakoze, ndi umukristo nabaye mu bushinwa imyaka ine ariko icyo nahabonye ni uko umushinwa wese yemerewe kwizera icyo ashaka abenshi bizera amazi, amafaranga, izuba, Budha, ba nyina, n\\\’ibindi bitandukanye hariyo n\\\’abakristo ndetse n\\\’abisilamu kandi basenga mu bwisanzure ikiba kitemewe ni umunyamahanga kubwiriza umushinwa iyo ari umushinwa ubwiriza ijambo ry\\\’Imana nta kibazo. kuko aho twasengeraga abashinwa basengeraga ukwabo muri second floor abanyamahanga natwe tugasenga ukwacu nk\\\’abanyamahanga muri first floor. kubwira umushinwa ijambo ry\\\’Imana twabikoraga rwihishwa nk\\\’igihe turi gusangira Lunch nyuma y\\\’amateraniro. kuko nyuma yo gusenga twariraga ku rusengero. icyo nahabonye rero nta wutegetswe kwizera iki kuko n\\\’abizera Budha ni bake ahubwo ikibujijwe ni ukubwiriza umushinwa kdi uri umunyamahanga.  
Your Answer