Ibibazo n'ibisubizo
Ibibazo byabajijweCategory: GusengaGuhimbaza Imana ku munsi wo ku cyumweru ?
MUNYANEZA VIATEUR asked 5 years ago

Ndi umukristu wizera Uhoraho kandi azagaruka gucungura,ariko abapastori bacu batwigisha ko gesenga ku Cyumweru ariwo munsi nyawo, abandi nabo bati kuwa gatandatu niwo munsi w’ukuri none mumfashe kumenya umunsi w’ukuri dukwiriye gusengaho.

9 Answers
Best Answer
Jean Pierre answered 5 years ago

Ijambo ry’Imana ritubwirako tugomba gusenga ubudasiba 1 Tes 5:16-18(muyandi magambo, buri munsi buri munota, buri segonda, aho turi hose mubyo turimo byose tugomba kuba turi mumwuka wo gusenga). bityo rero umunsi numva ntagaciro ganini ufite gusa kuko Imana idusaba kugira gutera kwera (Abefeso 5:15-21, itsinda runaka ryemeranijwe guterana kumunsi uyu nuyu ntibyakogombye gutera ikibazo gubaterana kuwundi munsi.
agdahgah answered 5 years ago

sdgshsfshfshfdh
Bosco answered 5 years ago

Yesu ashimwe  bene data rero guhera cyera 
kose Imana yagiye yohereza abahanuzi ariko 
ibyo bigishaga ntawabikurikizaga 
wowe ubaza utyo Imana yatanze Itegeko 
rya Kane ruvuga wibuke kweza imunsi wisabato ariko urijijisha ngo umunsi wose 
ntakibazo sinzi niba ari Imana uvugira cg stan 
mwitangiriro handitseko Imana yaremye byose. Mu minsi 6 ku 7 ikaruhuka kuki itaruhutse ku wa1 
Nana answered 5 years ago

Mbanje kubasuhuza.Ntabwo ndi umuntu udsanzwe ariko nagira ngo mfatanye numuvandimwe wabajije ibijyanye n’ababwiriza bavuga ibijyanye n’umunsi wo gusengeraho.Mbere ya Byose wowe ubyumva ute?
Kera Imana yavuganiraga n’abantu bayo mu kanwa k’abahanuzi ark ubu Imana ivuganira n’abantu bayo mu kanwa k’umwana wayo binyuze muri Bibiliya.Inama ya mbere nkugira kandi ngira n’abari hano bose nuko nuzajya ugir aicyo wibaza kubyo wumvise mu bibwiriza bitandukanye,jya ubaza Bibiliya kk ntacyo Imana itavugiyemo.Icyo ugiye gukora wibaze uti ‘ESE BIBILIYA IKIVUGAHO IKI?”
Bitumye nanjye njya kubireba urakoze cyane,muri Bibiliya bavuga umunsi w’Isabato(Sabbath day) cg kuwa Gatandatu mu kinyarwanda ari nawo Bibiliya ndetse n’abantu bose bazi kubara bita umunsi wa 7. Isabato ivugwa inshuro 105!!! Biratangaje cyane Isabato ch Sabbath Day ivugwa inshuro 55 mu isezerano rya Kera n’inshuro 50 mu isezerano rishya.Byerekana uburyo ari iy’agaciro mu maso y’Imana. Igitangaje ku rushaho nuko nta hantu bavuga icyumweru nubwo tugihimbazamo.Nawe najye ndetse nabandi,dukomeze dushake iby’Imana aho bikwiriye gushakirwa.Kandi dusabe Imana iduhe Roho wayo wo gukomeza kutwereka nibindi.
Uwibaza ku gusenga ubudasiba.
Bibiriya ivuga ukuntu Enoki yagendanye n’Imana iminsi myinshi.ntabwo ari uko yahoraga mu Rusengero rw’Inyumbako.Umubiri we ubwawo wari urusengero rwa Nyagasani.
Habaho ubwoko 4 bw’Isengesho.Uramutse ugiriwe amahirwe yo kubwubahiriza waba urimo gusenga ubudasiba.
1.Amasengesho yo mu mwiherero:MATAYO 6:6 Wehoho nusenga ujye winjira munzu ubanze ukinge,uherek usenge So mwihereranye.Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.
2.Isengesho ryo mu mutima: Aha ni wowe n”Imana mu buzima bwawe bwa buri  munsi,buri munota na buri segonda mubyo urimo cg ugiye gukora byose.Wibaze kd utabaze Imana mu mutima wawe ngo abikuyoboremo neza.
3.Isengesho ryo mu muryango: Hamwe nabo mubana mu nzu mbere yo kuryama ndetse munabyutse ndetse nibindi bihe mwagennye mugomba kugira ibihe byo gusengera hamwe.Urugo Imana irubamo iyo bahuje umugambi wo kujya mu ijuru kandi ibaha umunezereo umwe isi itabasha gutanga.
4.Mu Materaniro:abarewi 23:3  Mu minsi itandatu abe arimo imirimo ijya ikorwa,ariko uwa  karindwi ni Isabato yo kuruhuka n’uwo guterana kwera ntimukagire umurimo wose muwukoraho.Ni Isabato y’Uwiteka yo kuziririzwa mu buturo bwayo bwose.
Ngaho rero,Imana ikomeze itubere byose na hose.
Georges W answered 5 years ago

Ijambo ry\’Imana ritubwira ko tugomba gusenga ubudasiba ( Abefeso 5:15-21) ni naryo ritubwira ngo \” Wibuke kweza umunsi w\’isabato\”. ( Kuva 20:8)  
Kayigema Jacques answered 5 years ago

Igihe umenye ukuri ugomba kugukurikiza. Gusenga ku wa1, dimanche, byashyizweho n’umuntu, hashize igihe. Hitamo icyo Bibiliya ikubwira, utitaye kubyo pasitori, padiri avuga. Yesaya 8:20
Meddy answered 5 years ago

Mukomere cyane, uko jye mbizi nuko umunsi wasengaho uwariwo wose ntakibazo kirimo. Ariko ukubahiriza Isabato nkuko bisabwa kandi twese dukurikiza cyangwa se dufatira urugero kuri Israël. Muri Israël Isabatato bayitangira kuwa gatanu nimugiroba, ikarangira kuwa gatandatu kumugoroba, nkuko aba adventiste bagira. kandi muri Israël bari imbere isaha imwe gusa mu Rwanda. Kuba bamwe basenga ku cyumweru ntakibazo gihari rwose. Ariko kubahiriza Isabato nabyo ni ngombwa. 
Murakoze
Patrick Murinzi answered 5 years ago

Arko Njye ntekerezako yabajije ikiruhuko cyemewe icyo aricyo naho gusenga ho dusenga burimusi  ikiru Isabato yo mu itegeko rya 4 ni iyihe muri iyi minsi iruhukwa kandi imaze iki? Ni ya yindi Imana yaruhutse irangije kurema. “Ijuru n’isi n’ibirimo byinshi byose birangira kuremwa.Ku munsi wa karindwi Imana irangiza imirimo yakoze, iruhuka ku munsi wa karindwi imirimo yayo yose yakoze.Imana iha umugisha umunsi wa karindwi iraweza, kuko ari wo Imana yaruhukiyemo imirimo yakoze yose.”Itangiriro 2:1-3 Isabato y’ukuri ni ya yindi intumwa zaruhutse. “Ku munsi w’isabato tuva mu mudugudu tujya ku mugezi inyuma y’irembo, dukeka yuko hariho ahantu ho gusengera. Turicara tuvugana n’abagore bahateraniye.”Ibyakozwe 16:13, ni imwe Yesu yabwiye abigishwa be ababurira ngo basenge batazayihungaho (ibi yabivuze ahanura kurimbuka kwa Yerusalemu kwabaye imyaka 39 nyuma yuko ajya mu ijuru)“Namwe musengere kugira ngo guhunga kwanyu kutazabaho mu mezi y’imbeho cyangwa ku isabato.”Matayo 24:20 Iyi sabato ntabwo yari iy’abayuda gusa ahubwo n’abanyamahanga bayobotse Imana bari bategetswe kuyiruhuka. “Kandi abanyamahanga bahakwa ku Uwiteka bakamukorera bakunze izina rye bakaba abagaragu be, umuntu wese akeza isabato ntayice agakomeza isezerano ryanjye, abo na bo nzabageza ku musozi wanjye wera, mbanezereze mu nzu yanjye y’urusengero. Ibitambo byabo byoswa n’amaturo yabo bizemerwa bitambirwe ku gicaniro cyanjye kuko inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose.” Yesaya 56:6 Abaruhuka kuwa gatandatu (Friday/vendredi) si Isabato ahubwo ni umunsi wo kwitegura Isabato. “Hari ku munsi wo Kwitegura, isabato yenda gusohora. Nuko abagore bavanye na Yesu i Galilaya bamukurikiye, babona imva n’intumbi ye uko ihambwe, basubirayo batunganya ibihumura neza n’imibavu. Kandi ku munsi w’isabato bararuhuka nk’uko byategetswe.”Luka 23:54-56 Abaruhuka kuwa mbere(Sunday/ dimanche) si Isabato y’ukuri nubwo ari ho Yesu yazutse ntiyigeze ategeka gukuraho Isabato ngo turuhuke icyumweru. “Nuko umunsi w’Isabato ushize, ku wa mbere w’iminsi irindwi, umuseke wenda gutambika, Mariya Magadalena na Mariya wundi bajya kureba cya gituro.”Matayo 28:1;Luka 24:1 Isabato yaje guhinurwa na Constantine afatanije na Slyvestre mu wa 313 -321 buzuza ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 7:25 buvuga ku bwami bwa Roma (ubupapa) buzigira inama “Ni we uzavuga ibyo kugomera Isumbabyose, kandi azarenganya abera b’Isumbabyose. Azigira inama zo guhindura ibihe n’amategeko, kandi bizarekerwa mu maboko ye kugeza aho igihe n’ibihe n’igice cy’igihe bizashirira.”Daniyeli 7:25 Abasoma ibitabo by’inkoranyamagambo (dictionnaire)bya kera bazasangamo ubwo buhamya mu busobanuro bw’amagambo  dimanche na samedi(Sunday and friday). Umugabo witwa Yohana Bunyani umwe mu baprotestanti bo ku ikubitirowavukiye mu Bwongereza mu 1628, mu gatabo yanditse kitwa Umugenzi yatanze ubuhamya ashimangira Isabato.Avuga ukuntu Akiri umusore, Yohana yakundaga gukora ibyaha cyane, ariko yabikoraga umutima umurega, azi ko Imana izabimubaza. Umunsi umwe yumvise bigisha ku cyaha cyokwica Isabato, yumva ijwi ry’Imana mu mutima we rimubaza riti: Urahitamo kureka iki? Kureka ibyaha byawe ukazajya mu ijuru, cyangwa kubikomeza ukazajya muri Gehinomu? Agira ubwoba bwinshi; maze ariheba, yibwira ko atagishobora gukizwa….?UMUGENZI P5 Muri ako gatabo kandi mu cyigisho kivuga: UBUHAMYA BWA BYIRINGIRO hari ikiganiro Mukristo yagiranye na Byiringiro amubwira ko mu byaha byamuteraga ubwoba na we harimo kwica Isabato. Kurikirana: Nuko Mukristo atangira atya, ati reka nkubaze ijambo. Ni iki cyabanje kugushakisha kugenda uru rugendo? Byiringiro ati: Umbajije icyabanje kuntera gushaka icyakiza ubugingo bwanjye? Mukristo ati: Ni cyo mbajije. Byiringiro ati: Namaze igihe kirekire nishimira ibiboneka bikagurirwa mu iguriro ryacu. Ariko none nemeye yuko ibyo bintu byari kuzandimbuza, iyo nkomeza kubikunda. Mukristo ati: Ni ibiki? Byiringiro ati: Ni ubutunzi bwose bw’iyi si. Nishimiragacyane ibiganiro bibi no gusinda no kurahirira Imana ubusa no  gutukana no kubeshya no gusambana no kwica isabato n’ibindi bisa bityo bishaka kurimbuza ubugingo bw’umuntu.  Maze numva iby’Imana, mbirwirwa nawe na mwene Data Mwizerwa wiciwe mu iguriro ry’i Mburamumaro bamuhora kwizeza kwe n’ingeso ze nziza. Ubwo butumwa mwambwiye bumenyesha yuko amaherezo ya bya bindi ari urupfu  (Abarom. 6:21-23), kandi ko ari byo bizanira umujinya w’Imana abatayumvira (Abef 5:6). UMUGENZI 135
Jacques Nshimyumukiza answered 1 year ago

Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.2Timoteyo 3:16,17. Nshuti muvandimwe nagira ngo nkubwireko Ijambo Ry\’Imana ari ryo muyobozi twahawe, Niba rivugako umunsi w\’isabato ukwiriye kwezwa nta rundi rwitwazo mu gihe umaze kumenya ukuri. Ijambo ry\’Imana ritubwirako ukuri dusohoyemo ariko dukwiriye kugenderamo.Abafilipi 3:16 Isabato ni ikiruhuko nyacyo kandi itwibutsa ibintu 2: a.Ko ifite ububasha bwo gufata iyi si yariho umwijima w\’icuraburindi idafite ishusho cyangwa uburanga, Itang.1:1, ikayinogereza neza rwose mu minsi 6, ikaruhukwa ku munsi wa 7. Itangiriro 2:2,3 b. Itwibutsa imyaka 1,000 tuzamara mu ijuru turuhuka imihati yo mu isi.( Heb.4:9; Ibyah.20:4b). Iyi mirongo yose irerekanako isabato ari yo kimenyetso cy\’Imana: Ezekiyeli 20:12; 20:20; Matayo 12:8. Ko iyo Mana Rurema Ifite ububasha bwo gufata imitima y\’ abantu babi yuzuyemo umwijima w\’icuraburindi w\’ibyaha, ikayinogereza mu minsi y\’ukubaho kwabo iyo batabyanze, Ikayiha uburanga bw\’ingeso, Ikayeza, amaherezo Ikaruhuka. Ni cyo cyatumye isabato ishyirwaho kuba ikimenyetso cyo kutwibutsa ko umuntu atakwitandukanya n\’ibibi ku bwe ngo yiyeze, ahubwo ngo twibuke iteka ko Uwiteka Ari We Utweza.
Your Answer