1)Yesu Ashimwe benedata, njye ndifuza gusobanukirwa neza. Mbese uku twiyitaho dutunganya imisatsi yacu tuyidefiriza cg duhinduranya amabara cyangwa se tuyiboha dukoresheje iyindi misatsi yakorewe mu nganda cyangwa se yabandi bantu bakayiduteraho mbese Bibiliya ibivugaho iki?
Mbese bibiliya ivuga iki kubijyanye no kwambara imiringa n’imikufi ku maboko no mu ijosi ndetse no kumatwi cg se ahariho hose ku mubiri ? Mbese kwisiga ibyo twita za poudre n’ibindi bijyanye nabyo (maquillage) byo ibivugaho iki? Cg se kwambara i pantalon cg ikabutura byo ubivugaho iki?. Murakoze yesu Abahe umugisha
Your Answer