Hari umurongo wo muri bible ushima Imana kubwo kuba yaratubabariye ibyaha byacu byahashize niby’ubu ndetse niby’ahazaza. Ni gute nabona uwo murongo ?
10 Answers
Yohana 1:29 “Nguyu Umwana w’Intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari munisi”.
Yesu Ntakuraho ibyaha twakoze gusa. Ahubwo anakuraho ibyo twari kuzakora, akamaraho imbaraga zituma ducumura muri twe buhoro buhoro, ntitube tukimucuraho cg ngo ducumure kuri bagenzi bacu. Icyakora ibyo ntibivuze ko utagwa mu cyaha. Ni ukukigwamo, si ukukigundira ngo ugishimashime.
Benedata murabe maso. Icyo kibazo cyabajijwe haruguru kijyanye n\’inyigisho z\’ubuyobe zimaze kwamamara cyane zibwira abantu gukora ibyo bishakiye ngo kuko Yesu yatubabariye ibyaha twakoze ndetse nibyo tuzakora. Nagira ngo twibukiranye yuko icyaha kibabarirwa ari uko umuntu aciye bugufi akacyatura asaba imbabazi. Izo nyigisho z\’ubuyobe zinavuga ko turi mu gihe CY\’UBUNTU. Ni byo pe. ariko mwibuke ko hari ikintu Imana yakoze itwihanangiriza ko tudakwiye gukora ibyo twishakiye twitwaje \”ubuntu\” (la grâce). soma inkuru za ANANIYA NA SAFIRA.
Mwene data reka nanjye nsubire kukubizo cyavuzwe ,mubyukuri bibiliya niko kuri konyine kandi kuziye icyaha ntigikurwaho noguca bugufi pi ahubwo hikurwaho namaraso ,hatabyeho kumeneka kwamaraso ntihabaho kubabarirwa (Hebr 9:22)hanyuma amaraso ya Yesu kristo yamenetse rimwe ngo bibi bihagije yamenetse
Merci bcp kuri iki kibazo kiza, ndabona buri wese asobanura uko yishakiye ariko uyu murongo mwatanze wo muri Yohana 1:29 ntaho batubwira ko atubabarira nibyo tuzakora byose,tutagaragaje ubushake bwacu no kongera gucabugufi ngo wihane ku byaha byawe. (1Yohana 1:8-9), kdi twibuke ko tudakwiriye guhora mu byaha nanone kuko Imana yasezeranyije ko uzayaturira ibyo yakoze azabibabarirwa, ahubwo nk’abana b’Imana kdi bakundwa nayo aduhanira kutongera gukora icyaha (Yohana 8:11) . naho abo bakwirakwiza inyigisho z’ubuntu bagamije kuyobya ubwoko bw’Imana bafite uwo bakorera ntakundi twabagira.
Yesu aduhane umugisha.
Yesu ntabwo akuraho ibyaha twari kuzakora. nibyo twakoze nitutabyicuza ngo tubicikeho bizaturimbura. ubwo ni ubuyobe bwazanywe nabapagani biroma biyise aba papa igihe bazanaga ibyitwa INDURUJENSIYA. ni ubuyobe bwa satani 100%. ko BIBILIYA ivuga ko twese twakoze ibyaha ntitwashyikira ubwiza bwImana kuki harihoo uwiyise NYIRUBUTUNGANE????!!! UWO NI IMANA KOKKO? KO ARIYO YONYINE ITUNGANYE? UMU CHATOLIC WESE NADASOHOKA MURI IRIYA BABULONI AZARIMBUKANA NAYO. IKINDI ABIYITA ABAPROTESTANTI BOSE BAKWIRIYE KONGERA KWIGA AMAHAME YO KWIZERA BAKAREKA IBINTU BYO GUCEZEREZA MU NSENGERO NGO BARASIRIMBIRA IMANA. NTABWO ARI KURIYA MWUKA WERA YUZURA ABANTU. NDETSE NO MURI BIBILIYA NTAHO DUSANGA BURIYA BUYOBE BWO GUHINDURA URUSENGERO CLUB. ABAYEHOVA BO BAVUGA KO YYESU ARI ICYAREMWE BAZABONA ISHANO UBWO AZABA AGARUTSE KWIMA INGOMA YE. SSOMA YESAYA 9:5
Imana ihe umugisha abantu bose bagerageje gusubiza ikikibazo rwose gusa najye nifuje kugira icyo nyivugaho
(yohana 1:29)yohana yerekana yesu nkukuraho ibyaha by’ abarimwisi nubundi yabibwiraga abateye intabwe baje kwihana ntabwo yohana yagendagendaga mumugi nomumidugudu avuga yesu uwo ariwe ahubwo yagumaga hamwe abashaka bumva batsinzwe nurubanza rw’ ibyaha byabo bakaza kwihana mwibuke ko yakoreshejeho ijambo ngo (mwabana binshiramwe ninde ubaburiye guhunga umujinya w’Imana bivuze ngo rero yesu akuraho ibyaha byabarimwisi ariko bemeye ko babifite ndetse bakababazwa nabyo bagetera intabwe yo kwihana .ijambo ry’Imnana riravuga ngo nugaruka abe arijye ugarukira so YESU YAKIJIJE ABICYOGIHE BIHANNYE NDETSE ADUKIZA NATWE ABIKIGIHE TWIHANNYE KANDI NABIGIHE KIZAZA AZABAKIZA ARUKO BIHANNYE RWOSE. PAUL YARAVUZE NGO MBESE DUKORE IBYAHA NGO UBUNTU BUSANGE OYA NTIBIKABEHO BIVUZE NGO NUKORAIBYAHA NTIGIRE UMUTIMA WOKUCYIHANA witwaza ngo waratuye uzarimbuka noneho kwatura agakiza ni insurance yokubabarirwa igihe wihannye murakoze
UWO MURONGO NTACO WOFASHA, MUGIHE ATA GUHISHURIRWA GUHARI.
NONE WARANESHEJE? WOVUGA NKA PAULO NGO , NTA RUPFU, NTANZARA, NTA……BIZONTANDUKANYA NA KRISTO?
RABA KWIBI UTABIGENDANA:
ISHARI, IKEBA, IGONO, INZIGO, URWANKO, UBURYARYA, UBUBESHI, KUREMENTANIRIZA ABANDI, INAMA MBI MU MUTIMA, KWANKA ABANDI, KWIKUNDA, ……..NONE IVYO WARABIKIZE?
ATI NIZEYE AMARASO YA YESU, NONE WUMVA VYARAGIYE? IVYANDITSWE BIRAGUSHINGIRA INTAHE?
IMANA MU BURUNDI, VYOBA ARI VYO? VUBA MU BIMENYE,…….
Your Answer