Mose aravuka, umukobwa wa Farawo aramurera |
| 1. | Umugabo wo mu muryango wa Lewi aragenda, arongora umukobwa wa Lewi. |
| 2. | Uwo mugore asama inda abyara umuhungu, maze abonye ko ari umwana mwiza, amuhisha amezi atatu. |
| 3. | Ananiwe guhora amuhisha, amubohera akato gapfundikiye mu ntamyi, agasiga ibumba n’ubushishi, ashyiramo uwo mwana, agashyira mu rufunzo rwo ku nkombe y’uruzi. |
| 4. | Mushiki we aramwitarura, ngo amenye ikiri bumubeho. |
| 5. | Umukobwa wa Farawo amanurwa no kwiyuhagira mu ruzi, abaja be bagendagenda ku nkombe y’uruzi, abona ka kato mu rufunzo atuma umuja we kukazana. |
| 6. | Agapfunduye abonamo uwo mwana, umwana ararira. Aramubabarira ati “Uyu ni umwana w’Abaheburayo.” |
| 7. | Mushiki we abaza umukobwa wa Farawo ati “Sinajya se kukuzanira umurera wo mu Baheburayokazi ngo amukurerere?” |
| 8. | Umukobwa wa Farawo aramusubiza ati “Nuko genda umunzanire.” Umukobwa aragenda, ahamagara nyina w’uwo mwana. |
| 9. | Umukobwa wa Farawo aramubwira ati “Jyana uyu mwana umunderere, nzaguhemba.” Uwo mugore ajyana uwo mwana, aramurera. |
| 10. | Umwana arakura, amushyira umukobwa wa Farawo, ahinduka umwana we. Amwita Mose ati “Ni uko namukuye mu mazi.” |
Mose yica Umunyegiputa, arahunga ajya i Midiyani |
| 11. | Icyo gihe, Mose amaze gukura asanga bene wabo abona uburetwa barimo, bukeye abona Umunyegiputa akubita Umuheburayo muri bene wabo. |
| 12. | Akebaguza impande zose abona nta wuhari, yica uwo Munyegiputa amuhisha mu musenyi. |
| 13. | Bukeye bwaho arasohoka, abona abagabo babiri b’Abaheburayo barwana, abwira ugiriye undi nabi ati “Ni iki gitumye ukubita mugenzi wawe?” |
| 14. | Aramusubiza ati “Ni nde waguhaye ubutware n’ubucamanza kuri twe? Urashaka kunyica nk’uko wishe wa Munyegiputa?” Mose aratinya aribwira ati “Ni ukuri byaramenyekanye.” |
| 15. | Farawo abyumvise ashaka kwica Mose. Maze Mose aramuhunga ajya gutura mu gihugu cy’i Midiyani, agezeyo yicara iruhande rw’iriba. |
| 16. | Umutambyi w’i Midiyani yari afite abakobwa barindwi, baraza badahirira intama za se buzuza ibibumbiro. |
| 17. | Abashumba baraza barabirukana, Mose arahaguruka arabatabara, yuhira umukumbi wabo. |
| 18. | Bagiye kwa se Reweli arababaza ati “Noneho ko mutebutse?” |
| 19. | Baramusubiza bati “Ni uko umugabo w’Umunyegiputa yadukijije abashumba, kandi akatudahirira, akatwuhirira umukumbi.” |
| 20. | Abaza abakobwa be ati “Ari he? Ni iki gitumye musiga uwo mugabo? Nimumuhamagare, tumufungurire.” |
| 21. | Mose yemera kubana n’uwo mugabo, ashyingira Mose umukobwa we Zipora. |
| 22. | Abyara umuhungu, se amwita Gerushomu ati “Nari umusuhuke mu gihugu kitari icyacu.” |
Abisirayeli batakira Imana, irabumva |
| 23. | Hashize iminsi myinshi, umwami wa Egiputa aratanga. Abisirayeli banihishwa n’uburetwa babakoresha barataka, gutaka batakishwa n’uburetwa kurazamuka kugera ku Mana. |
| 24. | Imana yumva umuniho wabo, yibuka isezerano ryayo yasezeranye na Aburahamu na Isaka na Yakobo. |
| 25. | Imana ireba Abisirayeli, imenya uko bameze. |