Somera Bibiriya kuri Telefone
Imyambaro y’abatambyi (Kuva 28.1-43)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bwa budodo bw’umukara wa kabayonga n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, babubohesha imyambaro y’imirimo yera yo gukoreshereza Ahera, babubohesha imyambaro yejejwe yo kwambarwa na Aroni, uko Uwiteka yategetse Mose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Besalēli aremeshe efodi imikwege y’izahabu n’ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, n’ubw’ibitare byiza buboheranije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Izahabu bazicuramo ibihwahwari babikebamo imikwege, bayiteza amabara ku mikara ya kabayonga, no ku mihengeri no ku mihemba, no ku bitare byiza byo muri efodi, abahanga b’ibyo aba ari bo babikora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Babohera efodi imishumi yo ku ntugu yo kuyifatanya, ifatanya imitwe yayo yombi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Umushumi uboshywe n’abahanga uyiriho wo kuyikenyeza ubohwa nka yo birabohanwa. Bawuremesha imikwege y’izahabu n’ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, n’ubw’ibitare byiza buboheranije uko Uwiteka yategetse Mose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Batunganya ya mabuye yitwa shohamu bayakwikira mu izahabu yo kuyakomeza, yandikishijweho gukeba amazina y’abana ba Isirayeli, nk’uko bakeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Besalēli ayashyira kuri ya mishumi ya efodi yo ku ntugu, ngo abere Abisirayeli amabuye yo kwibukwa, uko Uwiteka yategetse Mose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi aboha wa mwambaro wo ku gituza, abahanga b’ibyo barawuboha, uko efodi yaboshywe aba ari ko bawuboha. Bawuremesha imikwege y’izahabu n’ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, n’ubw’ibitare byiza buboheranije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ungana impande zose kandi bawurema inkubirane: uburebure bwawo buba igice cya mukono, n’ubugari bwawo buba igice cya mukono ari inkubirane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Bawuhundamo amabuye y’impushya enye: habanza uruhushya rw’amabuye yitwa odemu na pitida na bareketi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
urwa kabiri ni urw’ayitwa nofekina na safiro na yahalomu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
urwa gatatu ni urw’ayitwa leshemu na shevo na akilama,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
urwa kane ni urw’ayitwa tarushishi na shohamu na yasipi, akwikirwa mu izahabu iyakomeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ayo mabuye anganya umubare n’amazina y’abana ba Isirayeli, aba cumi n’abiri nk’uko amazina yabo ari. Aba ay’imiryango uko ari cumi n’ibiri, izina ry’umuryango ryandikishwa gukeba ku ibuye bityo bityo, nk’uko bakeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kandi bacurira uwo mwambaro wo ku gituza imikufi y’izahabu nziza y’imboherane, isa n’imigozi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kandi bacura mu izahabu udufunga tubiri n’impeta ebyiri, bahunda izo mpeta zombi ku mitwe y’uwo mwambaro yombi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Bahotorera iyo mikufi yombi y’izahabu y’imboherane muri izo mpeta zombi, zo ku mitwe yombi y’uwo mwambaro wo ku gituza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Indi mitwe yombi y’iyo mikufi y’imboherane yombi bayihotorera muri twa dufunga twombi, baduhunda kuri ya mishumi ya efodi yo ku ntugu, mu ruhande rw’imbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kandi bacura impeta ebyiri mu izahabu, bazihunda ku mitwe yombi y’uwo mwambaro wo ku gituza ku musozo wawo, mu ruhande ruhera kuri efodi iri imbere yawo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Bacura izindi mpeta ebyiri mu izahabu, bazihunda ku mishumi yombi ya efodi yo ku ntugu imbere, ahagana hasi hafi y’aho ifatanira na efodi, haruguru ya wa mushumi waboshywe n’abahanga ukenyeza efodi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Kandi uwo mwambaro wo ku gituza, bawufatanisha ku mpeta zo kuri efodi agashumi kaboheshejwe ubudodo bw’umukara wa kabayonga gaciye mu mpeta zo kuri wo, kugira ngo ube kuri wa mushumi wa efodi waboshywe n’abahanga, uwo mwambaro wo ku gituza we gupfundurwa kuri efodi, uko Uwiteka yategetse Mose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kandi ikanzu iriho efodi Besalēli ayibohesha ubudodo bw’umukara wa kabayonga busa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
igira umwenge wo gucishamo umutwe hagati yayo usa n’uw’ikoti ry’icyuma, ugotwa n’umusozo uboshywe kugira ngo idasaduka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ku musozo wayo wo hepfo badodaho ibisa n’imbuto z’amakomamanga, biboheshejwe ubudodo buboheranije bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Bacura imidende mu izahabu nziza, bayihunda hagati y’ayo makomamanga ku musozo w’iyo kanzu wo hepfo, ngo iwugote impande zose, iyarobekwamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Umudende w’izahabu urobekwa hagati y’amakomamanga abiri bityo bityo, bigota umusozo wo hepfo w’iyo kanzu impande zose, kugira ngo byambarwe n’ukora umurimo w’ubutambyi uko Uwiteka yategetse Mose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Kandi babohera Aroni n’abana be amakanzu abanza ku mubiri y’ibitare byiza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
n’igitambaro cy’ibitare byiza cyo kuzingirwa mu mutwe, n’ingofero nziza z’ibitare byiza, n’amakabutura y’ibitare byiza by’ubudodo buboheranije,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
kandi baremesha umushumi ubudodo bw’ibitare byiza buboheranije n’ubw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, abahanga b’ibyo bawudodaho amabara uko Uwiteka yategetse Mose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Kandi bacura mu izahabu nziza igisate, ari cyo gisingo cyera. Maze nk’uko bakeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso, bacyandikishaho gukeba uru rwandiko ngo “YEREJWE UWITEKA.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Bagipfundikaho agashumi kaboheshejwe umukara wa kabayonga, ko kugifatanya hejuru ya cya gitambaro cyo kuzingirwa mu mutwe, uko Uwiteka yategetse Mose.
Umurimo wo kūbaka urarangira (Kuva 35.10-19)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Uko ni ko umurimo wose wo kurema ubwo buturo bw’ihema ry’ibonaniro warangiye. Abisirayeli bakora byose uko Uwiteka yategetse Mose, aba ari ko bakora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Bazanira Mose ubwo buturo, ihema n’ibintu byaryo byose: ibikwasi byaryo n’imbaho zaryo n’imbumbe zaryo, n’inkingi zaryo n’imyobo yo kuzishingamo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
n’igisakara cyaciranijwe mu mpu z’amasekurume y’intama zizigishijwe inzigo itukura, n’icyaciranijwe mu mpu z’inyamaswa zitwa tahashi, n’umwenda wo gukingiriza Ahera cyane,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
n’isanduku y’Ibihamya n’imijisho yayo n’intebe y’ihongerero,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
n’ameza n’ibintu byayo byose n’imitsima yo kumurikwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
n’igitereko cy’amatabaza cy’izahabu nziza, n’amatabaza yacyo yo gushyirwa ahayo, n’ibintu byacyo byose n’amavuta yo kumurikisha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
n’igicaniro cy’izahabu n’amavuta yo gusīga n’umubavu mwiza, n’umwenda wo gukinga umuryango w’iryo Hema,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
n’igicaniro cy’umuringa n’igisobekerane cyacyo cy’umuringa, n’imijisho yacyo n’ibintu byacyo byose, n’igikarabiro n’igitereko cyacyo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
n’imyenda ikinzwe y’urugo rw’ubwo buturo, n’inkingi zarwo n’imyobo yo kuzishingamo, n’umwenda wo gukinga irembo ry’urwo rugo n’imigozi yarwo, n’imambo zarwo n’ibintu byose byo gukoresha imirimo y’ubwo buturo: ni bwo hema ry’ibonaniro,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
n’imyambaro y’imirimo yera yo gukoreshereza Ahera: ni yo myambaro yejejwe yo kwambarwa na Aroni umutambyi, n’iy’abana be yo gukoresha umurimo w’ubutambyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Uko Uwiteka yategetse Mose kose, aba ari ko Abisirayeli babikora byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Mose yitegereza ibyo baremye byose, abona babikoze uko Uwiteka yategetse. Uko ni ko babikoze. Mose abasabira umugisha.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kuva igice cya: