Somera Bibiriya kuri Telefone
Imyambaro y’abatambyi (Kuva 39.1-31)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
“Uziyegereze Aroni mwene so n’abana be, ubatoranye mu Bisirayeli kugira ngo ankorere umurimo w’ubutambyi, Aroni na Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari, abana be.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ubohere Aroni mwene so imyambaro yejejwe, ibe iyo kumutera icyubahiro n’umurimbo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi uzabwire abahanga bose nujuje umwuka w’ubwenge, babohe imyambaro ya Aroni yo kumwereza kugira ngo ankorere umurimo w’ubutambyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Iyi abe ari yo myambaro baboha: uwo ku gituza n’uwitwa efodi, n’ikanzu n’indi kanzu y’amabara y’ibika, n’igitambaro cyo kuzingirwa mu mutwe n’umushumi. Bazabohere Aroni mwene so n’abana be imyambaro yejejwe, kugira ngo ankorere umurimo w’ubutambyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Bajyane imikwege y’izahabu n’ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, n’ubw’ibitare byiza byo kuyibohesha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
“Efodi bazayiremeshe imikwege y’izahabu n’ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, n’ubw’ibitare byiza buboheranije, abahanga b’ibyo abe ari bo bayiboha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Igire imishumi ku ntugu zombi ifatanye imitwe yayo yombi, kugira ngo efodi ifatanywe hamwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Umushumi uboshywe n’abahanga uyiriho wo kuyikenyeza, ubohwe nka yo bibohanwe. Bawuremeshe imikwege y’izahabu n’ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, n’ubw’ibitare byiza buboheranije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kandi uzende amabuye abiri yitwa shohamu, uyandikisheho gukeba amazina y’abana ba Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Amazina ya batandatu uyandike ku ibuye rimwe, n’amazina y’abandi batandatu uyandike ku rindi, uko ubukuru bwabo bukurikirana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Uko umukebyi wo ku mabuye akeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso, abe ari ko wandikisha gukeba kuri ayo mabuye yombi amazina y’abana ba Isirayeli, uyakwikire mu izahabu, iyakomeze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ushyire ayo mabuye yombi kuri ya mishumi ya efodi yo ku ntugu, abere Abisirayeli amabuye yo kwibukwa. Aroni ajye yambara amazina y’abana ba Isirayeli ku ntugu ze zombi, ayajyane imbere y’Uwiteka kuba urwibutso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi uzacure udufunga mu izahabu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
n’imikufi ibiri y’izahabu nziza, uyirememo imboherane nk’imigozi, uhotorere iyo mikufi y’imboherane muri utwo dufunga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“Kandi uzabohe umwambaro wo ku gituza wo kūngurisha inama, abahanga b’ibyo abe ari bo bawuboha. Uko efodi iboshywe abe ari ko uwuboha, uwuremeshe imikwege y’izahabu n’ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, n’ubw’ibitare byiza buboheranije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ungane impande zose inkubirane: uburebure bwawo bube igice cya mukono, n’ubugari bwawo bube igice cya mukono.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Uwuhundemo amabuye akwikiwe y’impushya enye: urwa mbere rube urw’amabuye yitwa odemu na pitida na bareketi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
urwa kabiri rube urw’ayitwa nofekina na safiro na yahalomu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
urwa gatatu rube urw’ayitwa leshemu na shevo na akilama,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
urwa kane rube urw’ayitwa tarushishi na shohamu na yasipi, akwikirwe mu izahabu iyakomeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ayo mabuye anganye umubare n’amazina y’abana ba Isirayeli, abe cumi n’abiri nk’uko amazina yabo ari, abe ay’imiryango yabo uko ari cumi n’ibiri, izina ry’umuryango ryandikishwe gukeba ku ibuye, bityo bityo nk’uko bakeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kandi uzacurire uwo mwambaro wo ku gituza imikufi y’izahabu nziza y’imboherane isa n’imigozi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Kandi uwucurire impeta ebyiri mu izahabu, izo mpeta zombi uzihunde ku mitwe yawo yombi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Uhotorere iyo mikufi yombi y’izahabu y’imboherane muri izo mpeta zombi zo ku mitwe yombi y’uwo mwambaro wo ku gituza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Indi mitwe yombi y’iyo mikufi y’imboherane yombi, uyihotorere muri twa dufunga twombi, uduhunde kuri ya mishumi ya efodi yo ku ntugu, mu ruhande rw’imbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Kandi ucure impeta ebyiri mu izahabu, uzihunde ku mitwe yombi y’uwo mwambaro wo ku gituza ku musozo wawo, mu ruhande ruhera kuri efodi iri imbere yawo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Ucure izindi mpeta ebyiri mu izahabu, uzihunde ku mishumi yombi ya efodi yo ku ntugu imbere ahagana hasi, hafi y’aho ifatanira na efodi, haruguru ya wa mushumi waboshywe n’abahanga ukenyeza efodi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Kandi uwo mwambaro wo ku gituza bazawufatanishe ku mpeta zo kuri efodi, agashumi kaboheshejwe ubudodo bw’umukara wa kabayonga gaciye mu mpeta zo kuri wo, kugira ngo ube kuri wa mushumi wa efodi waboshywe n’abahanga, uwo mwambaro wo ku gituza we gupfundurwa kuri efodi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
“Aroni azajye yambara ku mutima we amazina y’abana ba Isirayeli ari kuri uwo mwambaro wo ku gituza wo kūngurisha inama uko yinjiye Ahera, abe urwibutso rubibukisha imbere y’Uwiteka ubudasiba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Kandi uzashyire Urimu na Tumimu imbere muri uwo mwambaro wo ku gituza zo kūngurisha inama, bibe ku mutima wa Aroni uko yinjiye imbere y’Uwiteka. Aroni azajye yambara ku mutima we ibyūngurisha inama z’Abisirayeli, abijyane imbere y’Uwiteka ubudasiba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
“Kandi ikanzu iriho efodi, uzayiboheshe ubudodo bw’umukara wa kabayonga busa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
igire umwenge wo gucishamo umutwe hagati yayo, igire umusozo uboshywe ugose uwo mwenge, uko umwenge w’ikoti y’icyuma umeze, kugira ngo idasaduka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Ku musozo wayo wo hepfo uzadodeho ibisa n’imbuto z’amakomamanga, biboheshejwe ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, bigote uwo musozo impande zose. Uzawuhundeho n’imidende y’izahabu irobekwe hagati yabyo, iwugote impande zose:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
umudende w’izahabu urobekwe hagati y’amakomamanga abiri, bityo bityo bigote umusozo wo hepfo w’iyo kanzu impande zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Aroni azajye ayambara uko agiye gukora umurimo w’ubutambyi, kandi uko yinjiye Ahera imbere y’Uwiteka kandi uko asohotse, kujegera kwayo kujye kumvikana kugira ngo adapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
“Kandi uzacure igisate mu izahabu nziza, maze nk’uko bakeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso, ucyandikisheho gukeba aya magambo ngo: YEREJWE UWITEKA.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Ugifatanye n’agashumi kaboheshejwe ubudodo bw’umukara wa kabayonga, gitamirizwe kuri cya gitambaro kizinze cyo mu mutwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Icyo gisate kibe mu ruhanga rwa Aroni, agibweho no gukiranirwa ko mu byera Abisirayeli bazeza iyo batura amaturo yabo yose yera, gihore kiba mu ruhanga rwe iteka, kugira ngo bemerwe n’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
“Kandi ikanzu ibanza ku mubiri, uzayiboheshe ubudodo bw’igitare bwiza igire amabara y’ibika, n’igitambaro cyo kuzingirwa mu mutwe ukiboheshe ubudodo bw’ibitare byiza, ubohe n’umushumi, abahanga b’ibyo bawudodeho amabara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
“Abana ba Aroni uzababohere amakanzu abanza ku mubiri, ubabohere n’imishumi n’ingofero, bibe ibyo kubatera icyubahiro n’umurimbo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Iyo myambaro yose uzayambike Aroni mwene so n’abana be hamwe na we, ubasīge ubereze umurimo wabo, ubānyērēze kugira ngo bankorere umurimo w’ubutambyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Kandi uzababohere amakabutura y’ibitare bayambare batagaragaza ubwambure, ahere mu rukenyerero agere mu bibero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Aroni n’abana be bazajye bayambara uko bagiye kwinjira mu ihema ry’ibonaniro, no kwegera igicaniro ngo bankorerere Ahera, kugira ngo batagibwaho no gukiranirwa bagapfa, rizamubere itegeko ridakuka we n’urubyaro rukurikiraho.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kuva igice cya: